Delhi AI Summit: Abahanga baburiye isi ko impinduka zatewe na AI zegereje kurusha uko byatekerezwaga

Mu nama mpuzamahanga yiga ku bwenge buhangano yabereye i Delhi mu Buhinde (Delhi AI Summit), abahanga n’abayobozi bakomeye mu ikoranabuhanga bagaragaje ko isi igeze mu bihe bishya, aho impinduka zishingiye kuri Artificial Intelligence (AI) zishobora kubaho mu gihe gito cyane kurusha uko benshi babyibwiraga.

Delhi AI Summit: Abahanga baburiye isi ko impinduka zatewe na AI zegereje kurusha uko byatekerezwaga

Umuyobozi wa OpenAI, Sam Altman, yatangaje ko mu mwaka wa 2028, ubwenge buhangano bushobora kuba bwageze ku rwego rwo kurusha ubushobozi bwa muntu mu mirimo imwe n’imwe ifatwa nk’ikomeye kandi isaba ubuhanga bwo hejuru. Ibi yabivugiye muri iyi nama yabereye i Delhi, agaragaza ko iterambere rya AI riri ku muvuduko udasanzwe ushobora guhindura amateka y’isi mu gihe gito.

Mu bandi bitabiriye iyi nama harimo Demis Hassabis, umuyobozi wa Google DeepMind, wavuze ko Artificial General Intelligence (AGI) ubwenge buhangano bushobora gukora no gutekereza mu buryo busa n’ubw’umuntu bushobora kuzamurikirwa isi mu myaka itanu kugeza ku munani iri imbere. Ibi bisobanuye ko mu gihe kitari kirekire, hashobora kubaho sisitemu zishobora gusobanukirwa, gutekereza no gufata ibyemezo mu buryo bwagutse kurusha uko bimeze ubu.

Iyi nama yanagarutse ku iterambere rya “Agentic AI” sisitemu zifite ubushobozi bwo gukora imirimo yigenga, zitari ugusubiza ibibazo gusa, ahubwo zishobora gufata ibyemezo no kurangiza inshingano zahawe. Ibigo bya leta n’ibyigenga ku isi byatangiye gushora imari nyinshi muri iri koranabuhanga, rishobora kugabanya igihe gikoreshwa mu kazi, kugabanya ikiguzi, ndetse no kugabanya umubare w’abakozi mu nzego zimwe na zimwe.

Ibihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubushinwa biri gushora imari itigeze ibaho mu bushakashatsi no guteza imbere AI, bigatuma habaho irushanwa rikomeye ku rwego mpuzamahanga. Ibi byihutisha ubuvumbuzi bushobora guhindura uburyo ibihugu bicungwa, uko ubucuruzi bukorwa ndetse n’imibereho rusange y’abaturage.

Nubwo hari icyizere cy’iterambere, impungenge nazo ntizabura. Bamwe mu batuye isi bagaragaza ko AI ishobora gusubiza inyuma ubushobozi bwo gutekereza bwa muntu, ndetse ko hari imirimo ishobora gusimbuzwa imashini cyangwa robots. Ariko Yann LeCun, impuguke mu by’ubwenge buhangano ukorera Meta Platforms kandi akaba n’umwarimu muri New York University, agaragaza ko AI iriho ubu igifite aho igarukira, cyane cyane ko ishingira cyane ku rurimi kurusha gusobanukirwa byimbitse isi nyakuri. Kuri we, AI ntikwiye gutera ubwoba, ahubwo ikwiye gufatwa nk’igikoresho cyafasha muntu kongera ubushobozi bwe.

Mu gihe isi iri kwinjira mu bihe by’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga ku muvuduko utigeze ubaho mbere, ubwenge buhangano ntibukiri umufasha usanzwe. Abasesenguzi bagaragaza ko bugiye guhinduka igice cy’imibereho ya buri munsi mu burezi, mu buvuzi, mu buhinzi, mu micungire y’ibigo no mu miyoborere.

Ikibazo gikomeye cyagarutsweho muri Delhi si ukumenya niba AI izahindura isi, ahubwo ni igihe izabikorera n’uburyo abantu n’ibihugu bazayitegura. Mu myaka mike iri imbere, amahitamo azafatwa uyu munsi ashobora kuzagena uko isi izaba imeze ejo hazaza.

Narendra Modi atangiza Inya VoiceOS, model ya AI yihariye ikora mu buryo bw’ijwi-ku-jwi itanyuze mu guhindura ijwi mo inyandiko.

Share