Ese APR na Rayon Sports Bazandika Amateka mu marushanwa nyafurika?.

Kuri uyu wa 6 Kanama 2026 i Cairo mu Misiri, ni ho habereye tombola y’ijonjora ry’ibanze mu marushanwa nyafurika ya CAF Champions League na Caf Confederation cup mu mwaka w’imikino wa 2026/2027, aho u Rwanda ruzayahagararirwamo n’amakipe ya APR na Rayon Sports.

Ese APR na Rayon Sports Bazandika Amateka mu marushanwa nyafurika?.

Mu marushanwa ya CAF Champions League, ikipe ya APR yatomboye kuzahurira mu ijonjora ry’ibanze na Les Aigles du Congo yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, naho izakomeza muri iryo jonjora, ikazahura n’izakomeza hagati ya AS Port yo mu gihugu cya Djibouti ndetse na Zamalek yo mu gihugu cya Misiri.

Mu marushanwa ya CAF confederation cup, ikipe ya Rayon Sports yatomboye kuzahura mu ijonjora ry’ibanze n’ikipe yitwa Panthère Sportive yo mu gihugu cya Cameroon.

Mu ijonjora rizakurikiraho, ikipe izakomeza muri izi kipe zombi, izahura n’izakomeza hagati y’ikipe ya Black Bulls yo mu gihugu cya Mozambique n’ikipe yitwa Atomic Ngomé yo mu gihugu cya Comoros. 

Mu gihe amakipe yombi yatambuka muri ayo majonjora yombi, ni bwo andi mateka yakwandikwa mu Rwanda, kuko u Rwanda rwaba rugize amakipe yinjira mu matsinda mu marushanwa nyafurika mu mupira w’amaguru, ibyaherukaga gukorwa na Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2018/2019, aho yageze muri kimwe cya kane cy’irangiza mu irushanwa rya CAF Confederation cup.

Ubwo iyi tombola yabaga, hari hatumiwe Karekezi Olivier, wigeze kuba Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi n’ikipe ya APR FC, kugira ngo afashe mu kugenda neza kwayo.

Biteganyijwe ko imikino ibanza muri aya marushanwa, izaba hagati ya tariki 4 na 6 Nzeri 2026, kandi amakipe yo mu Rwanda akazabanziriza hanze, naho imikino yo kwishyura ikazakinwa hagati ya tariki 11 na 13 Nzeri 2026, ariko yo ikazabera mu Rwanda.

Share