Umwana wabaye icyamamare ku myaka 7 gusa y’amavuko, yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya nyuma y’imyaka 10.
Umunyakoreya y’Epfo witwa Park Geonroung, wamenyekanye ku bw’amashusho afasha mu kurembera abana yise Baby shark, ari na yo mashusho afite agahigo ko kuba ari yo mashusho yarebwe kurusha ayandi yose ku rubuga rwa YouTube, yasohoye indi ndirimbo nshya iri mu njyana ya Pop, nyuma y’imyaka icumi ayo mashusho ye ya mbere yamugize icyamamare agiye ahagaragara.
Kuri ubu, Park Geonroung afite imyaka 17 y’amavuko. Avuga ku cyemezo cye cyo gushyira hanze indi ndirimbo ye, yagize ati, “Imbyino ya Baby Shark, yashimishije abatuye isi benshi. Ni yo mpamvu nshimishijwe n’uko abantu benshi bakinyibuka mu myaka icumi ishize. Ni cyo cyatumye nongera kugaruka, kugira ngo nongere ubusabane hagati y’abantu binyuze mu muziki.”
Indirimbo yatumye Park Geonroung aba ikimenyabose ya Baby shark, yasohotse mu mwaka wa 2016, kandi imaze kurebwa ku rubuga rwa YouTube inshuro zirenga Miliyari 17.2. Si ibyo gusa kandi, kuko yanishimiwe na bamwe mu byamamare bitandukanye, birimo nyir’uruganda rwa Tesla n’urubuga nkoranyambaga rwa X Elon Musk, ndetse na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, aho yanacurangiye iyo ndirimbo mu biro bye bya White House inshuro nyinshi, kandi ikishimirwa na benshi mu bakorana na we.
Indirimbo nshya ya Park Geonroung yiswe Wave, Mu ntangiriro y’iyo ndirimbo, humvikanamo igisa n’ururirimbo rwakoreshejwe mu ndirimbo ye ya mbere ya Baby shark, ariko iyo ndirimbo ikomereza mu njyana ya electropop, ari na yo ifite umwanya munini, kuko ari yo yashyizemo amagambo y’iyo ndirimbo ye nshya.
Park Geonroung, avuga ko iyo ndirimbo ye nshya yise Wave, ari intangiriro nshya y’urugendo rwe rw’umuziki. Yagize ati, “Birasa n’aho Wave ari intangiriro nshya, aho kuba umushinga umwe ukorwa gusa bikarangirira aho. Ndizera ko nzakomeza kwerekana impano zanjye bwite binyuze mu muziki ndetse n’ubundi buryo bunyuranye bwo gutanga ubutumwa.”
Indirimbo ya Baby shark, Park Geonroung yayisohoye ubwo yari afite imyaka 7 gusa y’amavuko. Kuva ubwo, iyo ndirimbo yahise igurwa n’ikigo cyo muri Koreya cyitwa Pinkfong, ndetse ni na cyo gifite uburenganzira bw’umuhanzi bw’iyo ndirimbo.