Umugore winjiye mu birindiro bya FDLR agatahukana abajenerali babiri.

Mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ubwo umutwe wa FDLR wari umaze gushingwa mu mwaka wa 2000, bamwe mu babaye abakuru bawo ku ikubitiro, harimo Jenerali Paul Rwarakabije ndetse na Jenerali Jérome Ngendahimana. Kuri benshi, birumvikana ko byari bigoye ko abo bombi bataha mu rwababyaye, nyamara kubera ubutwari bwa Hon. Anne Marie Musabyemungu bwanagarutsweho n’uwahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda Jenerali James Kabarebe, abo bombi baratashye, ndetse banahawe inshingano zinyuranye na Guverinoma y’u Rwanda.

Mu gusobanukirwa neza uko byagenze kugira ngo abo bombi batahe mu Rwanda, KPMedia yagiranye ikiganiro cyihariye na Hon. Anne Marie Musabyemungu, adusangiza urugendo rwe muri icyo gikorwa cyatumye ugutaha kwa Jenerali Rwarakabije na Jenerali Ngendahimana gutuma abanyarwanda barenga 15,000 bataha mu Rwanda ku bushake.

Ubusanzwe, Hon. Anne Marie Musabyemungu, ni umugore wa Jenerali Jérome Ngendahimana. Ni yo mpamvu yatumye ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu (RDF) zimunyuraho kugira ngo afashe umugabo we gutaha.

Mu rugendo rutari rworoshye ajya mu mashyamba ya Kongo, Hon. Anne Marie, yabashije kugera ku mugabo we, amusaba ko yatahha mu rwamubyaye. Nubwo Jenerali Jérome Ngendahimana yabanje gutungurwa no kubona umugore we imbere ye, Hon. Anne Marie, yamusobanuriye icyari kimuzanye nk’uko yabiganirije KPMedia agira ati, “Naramubwiye nti, mu Rwanda turiho tumeze neza. Ubu njye naje kugusobanurira ko u Rwanda rushaka ko twiyunga, mbese mukiyunga na bo. Nta ntambara bashaka. Hari byinshi byagezweho, mubwira ukuntu nagiye ntera imbere, ukuntu abana babayeho neza, mubwira byose, ndetse kandi nanamujyaniye amafoto y’abana.”

Nubwo umugabo we yamubwiraga ko iyo ngingo bazayiganiraho undi munsi, Hon. Anne Marie ntiyacikaga intege, kandi yashimishwaga n’uko yamubwiye akamuri ku mutima. Hon. Anne Marie, asobanura imbamutima yari afite icyo gihe agira ati, “Ikintu navugaga buri munsi, naravugaga nti, Mfuye uyu munsi, nakwishimira ko nakoze iki cyatuma abantu bumva ko u Rwanda rushaka ubumwe n’ubwiyunge?” Icyo gitekerezo, cyatumaga ashaka uburyo bwose bwo gusobanurira abo yahuraga na bo bose ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge, kandi akishimira ko rigenda ricengera, ko n’iyo yari gupfa, hari benshi bari gutaha kubera we.

Nyuma, umunsi nyawo warageze, maze Jenerali Ngendahimana na Hon. Anne Marie baraganira birambuye, ariko mbere yo kwemera gutaha, Jenerali Ngendahimana asaba ko babanza kubisengera, dore ko bitari byoroshye gucika abasirikare, ndetse n’inzira ziva muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zijya mu Rwanda zikaba zitari zoroshye. Mu kubisobanura, Hon. Anne Marie yagize ati, “Mu gitondo twaragiye, tujya hejuru y’umusozi, arambwira ati, ubwo turi hejuru y’umusozi, ntabwo amajwi ari bumanuke ngo agere kuri bariya basirikare, araguma muri twebwe, ngaho mbwira. Ndamubwira byose, mubwira byinshi cyane, mubwira ikinzanye, mubwira ko nta minsi nshaka kumara mu mashyamba ya Kongo, ko iminsi nshaka kumara ari iyo tuzamara turi kugenda. Nawe aravuga ati, uri umusazi. Ndamubwira nti, ndi muzima, ahubwo mbwira, urabibona ute?”

Hon. Anne Marie yakomeje agira ati, “Yariyumviriye maze arambwira ati, reka tubanze dusenge, maze  dusenga iminsi itatu twiyiriza ubusa, kuko cyari icyemezo gikomeye, twibazaga aho turanyura, uko tuzava mu bandi basirikare n’uko tuzagera mu Rwanda. Ibyo namubwiraga byose by’uko tuzagaruka mu Rwanda ntiyabyumvaga, ahubwo yarambwiraga ngo, Uri umusivire, ibyo ni ibitekerezo by’abasivire. Ariko mbere y’iyo minsi itatu yo gusenga, yari yambwiye ngo, ibyo wambwiye ndabyumvise kandi ndabyemeye.”

Nyuma y’iminsi itatu yo gusenga, we n’umugabo we baje gutaha mu Rwanda. Nyamara nubwo yari amaze gufasha umugabo we gutaha, Hon. Anne Marie Musabyemungu, ntiyarekeye aho kuko yagize uruhare mu gufasha Jenerali Rwarakabije gutaha mu Rwanda nyuma y’iminsi mike mugenzi we Jenerali Ngendahimana atashye.

Gusa mbere y’aho gato, ubwo Jenerali Ngendahimana n’umugore we Hon. Anne Marie bari bageze mu Rwanda, bakiriwe na Jenerali James Kabarebe. Muri uko gusangira, Jenerali James Kabarebe, yaboneyeho kuvugisha Jenerali Rwarakabije, amusobanurira ko mugenzi we Ngendahimana yatashye, ko igihe kigeze ngo na we atahe mu rwamubyaye.

Hon. Anne Marie, asobanura ko icyatumye asubira muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo gufasha Jenerali Rwarakabije gutaha mu Rwanda, ari uko Jenerali Rwarakabije yari yaravuze ko niyongera kubona Hon. Anne Marie, ari bwo azemera gutaha. Hon. Anne Marie, abisobanura agira ati, “Nasubiyeyo kumuzana. Yatanze amabwiriza ko ari njyewe ugomba kugerayo, ko nambona mu birindiro bye, ari bwo azemera gutaha.”

Umunyamakuru wa KPMedia, yamubajije niba atari afite ubwoba bwo kwicwa, cyane ko yari yarabatwaye umugabo we, kandi yari umutasi mukuru, maze Hon. Anne Marie amusubiza agira ati, “Ibyo kwicwa ntabwo nari nkibitekereza, natekerezaga gusa ikizavamo. Naravugaga nti, hari benshi bagiye ku rugamba, bamwe bagapfa abandi bakabaho. Jyewe reka nishyire mu bazabaho.”

Nubwo yemeza ko gufasha Jenerali Rwarakabije gutaha mu Rwanda byari bikomeye kurusha uko byagenze afasha umugabo we gutaha mu Rwanda, Hon. Anne Marie, avuga ko Jenerali Rwarakabije yamubonye, maze na we akiyemeza gutaha. Hon. Anne Marie, abisobanura agira ati, “Yarambonye, maze aravuga ati, “Jyewe ntabwo nakwica isezerano, ntabwo naba naravuze ngo uzaze hano, ngo uhagere uri umugore usize umugabo wawe, n’iyo myaka yose mutari mubanye ukihara amagara ukaza ngo nanjye mbireke.” Afata icyemezo rero cyo gutaha, turatahana, ari na bwo yazanye n’abasirikare barenga 120 barimo abofisiye 12.”

Kuba Jenerali Rwarakabije na Jenerali Ngendahimana baratashye mu Rwanda, bigatuma n’abanyarwanda bari muri FDLR barenga 15,000 na bo bataha ku bushake bwabo, Hon. Anne Marie Musabyemungu, abona ko hari imbuto nyinshi zavuyemo. Yagize ati, “Gutaha kwabo, imbuto byeze ni nyinshi. Abo banyarwanda 15,000 batashye bo muri FDLR, bazanye n’impunzi zirenga uwo mubare, kandi uko baza mu ngo zabo, bagira uruhare mu iterambere ryazo. Byahinduye bo ubwabo, bihindura n’imiryango yabo, kandi byateje imbere abana babo, n’umutekano hari ibyahindutse. Ibiza ni bya bindi nyine by’abantu bafite intwaro batabura kugaragaza ko bahari, ariko nta bitero bikaze bafite.”

 

Jenerali Rwarakabije nyuma yo gutaha mu Rwanda, yahawe imirimo itandukanye irimo kuyobora urwego rw’igihugu rw’igorora (RCS), naho Jenerali Ngendahimana nyuma yo gutaha yahawe imirimo itandukanye irimo kuba umuyobozi wungirije w’inkeragutabara, ndetse yanazamuriwe ipeti, ava ku ipeti rya Colonel yari afite ubwo yari mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ajya ku ipeti rya General de Brigade.

 

Hon. Anne Marie Musabyemungu we, yakoze imirimo inyuranye irimo kuba yarabaye umwarimu, ndetse hagati y’umwaka wa 2008 na 2013, Hon. Anne Marie Musabyemungu yinjiye mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite.

Share