Kera kabaye ingabo za SADC ziratashye
Kuva AFC/23 yafata umujyi wa Goma Tariki 27 Mutarama 2025, ingabo z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afrika y’Amajyepfo(SADC) zabuze ayo zicira n’ayo zimira.Izi ngabo zari zaje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo mu gihe iki gihugu cyari gisumbirijwe.Perezida Tshisekedi yirukanye ingabo z’umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba, azinenga kutarwanya Intare za Sarambwe z’Ihuriro AFC/2023 zari zikomeje kwigarurira ibice bitandukanye.Uko niko yiyambaje ingabo z’undi muryango w’ubukungu iki gihugu kirimo nazo ziza zimwizeza guhashya uwo yita umwanzi.

Nubwo ingabo za SADC zaje zibarirwa mu bihumbi kandi zitwaje intwaro rutura,ntibyabubijije m23 kuzikubita inshuro bikarangira zizamuye ibendera ry’umweru nk’ikimenyetso cyo gutsindwa.Ubutegetsi bwa Kinshasa bwatakaje umusubizo uduce dutandukanye kugeza ku mijyi ya Goma na Bukavu,bityo imijyi mikuru y’inta ya Kivu zombi iba irafashwe.Ni mu gihe ingabo z’umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba zigihari , M23 yari yarasubije 80% by’uduce yari yafashe itegereje ko habaho ibiganiro bya Politiki.
Nyuma yo kuyamanika, hibazwaga ibibazo bitandukanye:Ese M23 izaturana ite n’ingabo za SADC? Ese zizemera kumanika amaboko zitahe nkuko byagendekeye abacanshuro b’abanyaburayi?Ese zizemera gusiga intwaro zitahe imbokoboko?Ese zizemerwa gukoresha ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma mu gutaha nkuko zabisabaga?
Amasezerano izi ngabo zagiranye na m23 tariki 28 Werurwe 2025, yari agamije gusubiza byinshi muri ibi bibazo iyo aza kubahirizwa.Abahagarariye impande zombi bahuriye muri hoteli y’inyeyeri eshanu bashyira umukono ku masezerano ndetse bafata n’amafoto y’urwibutso.
Icyo gihe ingabo za SADC zemerewe kuzataha zikoresheje ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma nyuma yo kugisana.Zemerewe kandi gutahana ibitwaro rutura abantu baravuga bati ibintu biciyemo!
Bidateye Kabiri m23 yagabweho ibitero mu mujyi wa Goma n’abitwa Wazalendo,FDLR n’ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Ihuriro AFC/M23 ryashinje ingabo za SADC ubugambanyi ndetse amasezerano bari bagiranye aba arangiriye aho.Uko niko byaje kurangira nta bundi buryo ingabo za SADC zisigaranye uretse gutaha zinyuze ku butaka bw’u Rwanda.
Uko niko byagenze ku wa 29 Mata 2029 ubwo imodoka zipakiye intwaro n’imodoka z’intambara z’ingabo za SADC zanyuraga ku butaka bw’u Rwanda.Iki ni icyiciro cya mbere cy’ingabo za SADC bivugwa ko zizatahuka mu byiciro bitarenze Kamena 2025.
Tariki 25 Gashyantare 2025, nibwo hatangiye kugaragara ibimenyetso by’itahuka ry’ingabo za SADC.Icyo gihe nibwo abagera kuri 200 biganjemo inkomere n’abatwite batashye banyuze kubutaka bw’u Rwanda.
Itahuka ryabo ryari rije rikurikira igikorwa cyo gutahukana imirambo 14 y’izi ngabo.Ni nyuma y’ibiganiro bishyushye mu nteko ishinga amategeko ya Afrika y’epfo ;igihugu gifite umubare munini w’ingabo zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo mu butumwa bwiswe SAMI DRC.
Tariki 13 Werurwe 2025 nibwo umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’Afrika y’amajyepfo (SADC) wafashe icyemezo cyo gusesa ubutumwa bw’ingabo zawo muri Afrika y’Amajyepfo.Izi ngabo zari zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo m’Ukuboza 2023.
Ingabo za SADC zoherejwe muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo zikomoka mu bihugu bitatu:Afrika y’epfo,Tanzania na Malawi.Izi ngabo muri 2012 nizo zirukanye m23 igice kimwe gihungira Uganda, ikindi mu Rwanda.
Izi ngabo ni nazo zitashye zimyiza imoso nyuma yo kugoterwa mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo nka Mubambiro.Ntizizibagirwa ko mbere yo kujya gushaka ibiribwa n’ibindi zikeneye zagombaga gusaba uurhushya M23; umutwe w’Abanyekongo baharanira uburenganira bwabo zari ziyemeje gutsemba!Ntizizibagirwa kandi ko zatashye zinyuze ku butaka bw’u Rwanda;igihugu zari ziyemeje gukurikizaho iyo zigera ku nzozi zazo zo kunesha M23?