Guhanga udushya mu buhinzi bifunguriye urubyiruko amarembo mashya

Ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RYAF) rivuga ko urubyiruko rwahisemo gukora ibikorwa byo kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi rukomeje kwiteza imbere, ndetse bigatuma ruhindura imyumvire ku buhinzi, rwari rusanzwe rubona nk’umwuga utari w’inyungu.

Guhanga udushya mu buhinzi bifunguriye urubyiruko amarembo mashya

Muri gahunda yo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa no guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhinzi, urubyiruko rukomeje kwihangira imirimo rubinyujije mu mishinga yo gutunganya no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi. Ibi bikorwa bigamije gufasha urubyiruko kwihaza mu biribwa no kwigira mu buryo bw’ubukungu.

TUYISHIME Egide, ni umwe mu rubyiruko ruri muri uru rugendo, atunganya urusenda akafunga neza ku buryo arwohereza ku masoko yo mu Rwanda no hanze yarwo kandi iyi ari inzira yahisemo atekereza ko izamuhindurira ubuzima kandi uko yabitekerezaga ariko byagenze.

Ati: “Nabonye ko gutunganya umusaruro ari inzira yo guhindura ibyo twahingaga bikaba ibicuruzwa byinjiriza amafaranga. Byatumye ntangira kubaho neza, kandi sinshobora kwicwa n’inzara. Ubu dufite amasoko menshi kandi natwe ubwacu tudashobora guhaza ariko turacyakomeje urugendo kandi tuzagera kuri byinshi”

TUYISHIME Egide, ni mu rubyiruko 

MUKAGAHIMA Ange we afite umushinga wo gutunganya inzuzi akazikoramo amavuta n’ibindi biribwa

Ati: “Inzuzi abantu bazifata nk’izidafite umumaro ariko njye natangiye kuzibyaza umusaruro nkazikuramo amavuta yo kurya, izindi ndazikaranga nkazishyiramo akunyu abantu bakazirya ndetse tunazikoramo ifu ikoreshwa nk’izindi fu zose ziterwa mu ngo kandi abakiriya baraboneka ntakibazo.”

RWIRIRIZA Jean Marie Vianney, Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry'urubyiruko rw'u Rwanda rukora ubuhinzi n'bworozi, RYAF, avuga ko bafasha urubyiruko mu buryo burambye binyuze mu mahugurwa bahabwa ndetse n’ubundi bushobozi k’ubufatanye n’inzego zitandukanye

Ati: “Tubafasha mu buryo butandukanye burimo mahugurwa cyane cyane kubyo bakora kugirango bigire ubuziranenge kandi tukabahuza n’amahirwe, ndetse n’abatarabona ubushobozi tubakorera ubuvugizi kugira ngo babone inguzanyo cyangwa ibikoresho binyuze ku bufatanye n’izindi nzego kuko ahanini usanga igishoro ariyo mbogamizi ikomeye urubyiruko rwacu rukunze guhura nayo.”

RWIRIRIZA Jean Marie Vianney, Umuyobozi Mukuru wa RYAF

Nkuko bigaragazwa n’imibare ya raporo ya Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi yo mu mwaka wa 2024, RYAF ifite abanyamuryango barenga 12,000 mu gihugu hose bafite imishinga irenga 1,300 igabanije mu byiciro bitandukanye birimo ubuhinzi, ubworozi, kongerera agaciro umusaruro, serivisi z’ibikoresho, n’ikoranabuhanga mu buhinzi.

Ubu, mu Rwanda urubyiruko rufite ibikorwa byo kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi rugera kuri 6.8% gusa.

Raporo y’umuryango mpuzamahanga ugamije kurwanya inzara no gukura abaturage mu bukene binyuze cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi (Heifer International) yo mu mwaka wa 2021 yari yerekanye ko 70% by’urubyiruko mu Rwanda rudafite ubutaka kandi ikoranabuhanga mu buhinzi rikoreshwa na 18% gusa mu buhinzi.

 

Share