Olivier Gatete: Kugaragaza Isura Nyayo y’u Rwanda Ni Ishema, Si ikiguzi.
Hari bamwe mu Banyarwanda batuye, biga cyangwa bakorera mu mahanga bita ku cyabajyanye muri ibyo bihugu, ariko bakanasubiza amaso inyuma bakibuka igihugu cyababyaye, ndetse bakanihatira kugaragaza isura nyayo yacyo by’umwihariko binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Umwe muri bo, ni Olivier Gatete, Umunyarwanda utuye mu gihugu cya Denmark giherereye mu Majyaruguru y’umugabane w’uburayi. Kuva mu mwaka wa 2019, yashinze umuyoboro wa YouTube yise Rwanda Nordic TV, aho awukoresha agaragaza ishusho nyayo y’u Rwanda, ndetse akananyomoza bimwe mu bihuha bikwirakwizwa na bamwe mu Banyarwanda baba hanze y’igihugu bifashisha Murandasi bagamije gusebanya.
Olivier Gatete, yasobanuriye KPMedia impamvu yashinze uwo muyoboro ndetse n’icyatumye awita Rwanda Nordic TV agira ati, “Nshinga Rwanda Nordic TV, nagendeye ku kuba hari hagezweho imbuga nkoranyambaga, ariko hakaba bamwe bazikoresha mu guharabika no gusebya igihugu cy’u Rwanda ndetse no kwibasira abayobozi b’igihugu. Ibyo kandi, byajyanaga no guhisha isura nyayo y’igihugu mu mahanga, aho abantu bavugaga ko u Rwanda rutagendwa, ko ibyerekanwa ari ibinyoma. Nuko mfata umwanzuro wo gushinga umuyoboro wa YouTube, kugira ngo ngaragaze ibikorwa by’Abanyarwanda batuye mu Majyaruguru y’Uburayi, ndetse no kugaragaza ibikorwa by’iterambere bikorerwa mu Rwanda nyir’izina.”
Umuntu ashobora gutekereza ko gukoresha umuyoboro wa YouTube, ari akazi ka buri munsi ka Olivier Gatete, nyamara si ko biri. Nubwo afite akandi kazi kamutunze, Olivier Gatete akora ibishoboka byose ku buryo buri munsi ashyira ku muyoboro we amashusho avuga ku ngingo runaka. Ashobora kwifata ayo mashusho ari mu kazi yifashishije telefone ye, cyangwa akayafata ari mu rugo.
Abo Olivier Gatete avuga ko bakoresha imbuga nkoranyambaga batukana cyangwa basebya igihugu cyabo, abona ko babiterwa no kudakunda ndetse no kudaterwa ishema n’inkomoko yabo.
Yagize ati, “Abo bantu, nabita ba Bangamwabo. Bishatse kuvuga kwiyanga no kudakunda iwawe, ukumva udatewe ishema n’uwo uri we, icyo uri cyo, ndetse n’igihugu cyawe.”
Birashoboka ko hashobora kuvuka urujijo mu bana bavukiye hanze y’u Rwanda, bitewe n’uko babona amakuru asa n’avuguruzanya ku mbuga nkoranyambaga, ibyo kandi bikajyana n’ayo bahabwa n’ababyeyi babo. Mu gukemura icyo kibazo, Olivier Gatete, yasobanuye ko hakorwa ibikorwa binyuranye byo gusabana, gusangira no guhana ubumenyi ku mwihariko w’imico itandukanye, bityo n’abana baje muri ibyo bikorwa cyangwa inshuti zabo zikabafasha kumenya amakuru y’ukuri ku Rwanda.
Hari abashobora gutekereza ko iyo Olivier Gatete yumvise umuntu runaka atukana cyangwa asebanya, na we ahitamo kumusubiza binyuze muri uwo mujyo. Ibyo Olivier Gatete yabyamaganye yivuye inyuma. Kuri we, asubiza umuntu bitewe n’igitekerezo cye, kandi hatabayeho kumutuka.
Yagize ati, “Niba ufite umuyoboro runaka, ukavuga utuka Perezida wa Repubulika, ntabwo binsaba ubwenge bwinshi cyane kugusubiza nereka abantu ko ibyo bitekerezo bidakwiriye guhabwa ishingiro. Icyo ni ikintu cyoroshye.”
Yakomeje agira ati, “Niba wowe ushobora kwibasira Umukuru w’Igihugu, ukamutuka, ugatuka n’umuryango we, warangiza ukavuga ko ushaka kuzana Politiki nziza mu gihugu, ubwo se icyo gihe wavuga ngo nabaye umuhezanguni? Biroroshye cyane kuba wasubiza umuntu nk’uwo.”
Olivier Gatete kandi, yemera ko ku muyoboro we yagirana ikiganiro mpaka n’abo badahuje umurongo w’ibitekerezo. Gatete, yanabwiye KPMedia ko yigeze kubikora, aho yakiriye umwe mu bantu badahuje umurongo w’ibitekerezo na we. Nubwo uwo muntu yagaragarije Olivier Gatete ibyo atemera, ariko na we yamugaragarije bimwe mu byo yavuze bitari ukuri.
Kuba Olivier Gatete atinyuka kugaragaza isura nyayo y’igihugu, hari abashobora kubihuza n’uko ibyo byose abikora kubera ko yatumwe cyangwa se yahawe amafaranga. Ibyo byose, Olivier Gatete yabyamaganiye kure agira ati, “Ntabwo njyewe numva ko wampa amafaranga kugira ngo mvuge ko mu gihugu barimo kubaka imihanda n’amashuri, ko ubuvuzi buri gutera imbere ku rwego uru n’uru, ntabwo bisaba ko umpemba, ni ibintu byigaragaza.”
Yakomeje agira ati, “Kuvugira igihugu, ntabwo byagombye gusaba ko haba umuntu ugomba kumfasha ngo ampe amafaranga cyangwa imyanya. Hari abaza bakambwira ngo ndashaka umwanya muri Guverinoma. Oya! Nta mwanya nkeneye rwose! Ibyo nkora birampagije!”
Nubwo ubuyobozi bwashyize ingufu mu guha Abanyarwanda batuye hanze ishusho nyayo y’igihugu cyabo, Olivier Gatete abona ko itangazamakuru ry’imbere mu gihugu na ryo rikwiriye kongera ingufu mu kugaragaza isura nyayo y’u Rwanda, rikibanda cyane ku mbuga nkoranyambaga, kuko ari zo zikoreshwa na benshi cyane cyane urubyiruko.
Olivier Gatete kandi, yanaboneyeho gusaba Abanyarwanda batuye hanze y’u Rwanda bari mu cyiciro cy’urubyiruko babyawe na bamwe mu basize bakoze ibyaha mu Rwanda kudaheranwa n’amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, ahubwo bakagira inyota yo kurusura, ndetse bakanagira ishyaka ryo gushaka amakuru nyayo, kugira ngo bibafashe kugira uruhare mu iterambere ryarwo.
Ushobora gukurikira ikiganiro cyose uko cyakabaye KPMedia yagiranye na Olivier Gatete unyuze kuri iyi nzira:
https://www.youtube.com/watch?v=CNa84tG0dJM