Misiri yakoze igerageza rya mbere ryo gukoresha ikoranabuhanga rya 6GHz muri Afurika

Misiri yakoze igerageza rya mbere ryo gukoresha ikoranabuhanga rya 6GHz muri Afurika, bikaba ari intambwe nshya mu guteza imbere ikoranabuhanga ry’itumanaho.

Misiri yakoze igerageza rya mbere ryo gukoresha ikoranabuhanga rya 6GHz muri Afurika

Iri gerageza ryakozwe n’Urwego rushinzwe kugenzura itumanaho muri Misiri (NTRA), ku bufatanye na Telecom Egypt na Huawei. Muri iri gerageza, hashyizweho sitasiyo y’itumanaho ikoresha umurongo wa 6GHz, ndetse hakorwa n’igerageza ryo kohereza amakuru hakoreshejwe uwo murongo.

Umuvuduko wo kohereza amakuru wageze kuri hafi 1.7 Gbps ku mukoresha umwe, bigaragaza ubushobozi bw’iyi tekinoloji bwo kongera umuvuduko wa internet, ubushobozi bw’imiyoboro no kunoza serivisi, cyane cyane ahantu haba abakoresha benshi icyarimwe.

Ikoranabuhanga rya 6GHz rishobora kandi gufasha mu gukoresha serivisi zisaba internet ifite ubushobozi bwo kohereza amakuru menshi, zirimo Artificial Intelligence (AI), Internet of Things (IoT), Virtual Reality na Cloud Computing.

Icyakora, 6GHz ntabwo ari 6G. 6GHz ni umurongo w’itumanaho uri kugeragezwa mu gutanga serivisi za telefone, mu gihe 6G ari igisekuru gishya cy’ikoranabuhanga ry’itumanaho kikiri mu iterambere.  

Share