Kamonyi: Bamaze amezi 18 bategereje agahimbazamusyi none amaso yaheze mu kirere
Abaganga n’abakozi b’Ibitaro bya Remera Rukoma biherereye mu Karere ka Kamonyi bavuga ko bamaze igihe kinini badahabwa agahimbazamusyi k’akazi (prime), bemererwa n’amategeko nk’inyongera ku mishahara isanzwe. Aba bakozi barimo abaganga, abaforomo n’abandi bakozi bo kwa muganga, bavuga ko bamaze amezi agera kuri 18 bategereje aka gahimbazamusyi batabasha kubona.

Umwe mu baganga batifuje ko amazina yabo atangazwa ku mpamvu z’umutekano yagize ati: “Twumva tubabajwe no gukora amanywa n’ijoro ariko agahimbazamusyi tugahora twizezwa ntigahabwe abakozi. Bamwe muri twe dutangiye kwiheba kuko ibi byarenze urugero.”
Undi mukozi ukora muri ibyo bitaro nawe yagize ati: “Ubuyobozi bukwiye kuduha igihe ntarengwa tuzabonera amafaranga yacu. Twemerewe agahimbazamusyi mu buryo bw’amategeko, si impuhwe.”
Umuyobozi w’Ibitaro bya Remera Rukoma, Dr. Djaribu Theogene, yemera ko koko hari amezi menshi agaragara nk’ibirarane, ariko asobanura ko byatewe n’uko ibitaro byabanje gukoresha amafaranga menshi mu kwigurira ibikoresho n’ibindi bikenerwa bya buri munsi mbere yo gutanga agahimbazamusyi.
Yagize ati: “Ni ngombwa ko tubanza kwishyura ibyo dukenera, tugahesha serivisi nziza abarwayi. Byatumye amafaranga y’inyungu asigara ari make, bityo ntitubone ubushobozi vuba bwo guhemba agahimbazamusyi. Ariko ubu ibiciro bishya byashyizweho bitanga icyizere ko inyungu z’ibitaro zigomba kwiyongera, bityo mu minsi iri imbere tuzabasha gutangira kwishyura ibi birarane by’amezi yose.”
Dr Jaribu Theogene, Umuyobozi w'Ibitaro bya Remera Rukoma
Dr Djaribu kandi yasabye aba bakozi bo kwa muganga gushyira imbaraga mu kazi kuko ibyo bakora kuko nibyo bakuramo agahimbazamushyi.
Ati: “Ndabasaba ko dushyiramo imbaraga tugakora cyane kuko ibyo dukora nibyo biduha inyungu kandi akaba ari naho dukura agahimbazamusyi
Dr. Muhammed Semakula, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, avuga ko iki kibazo Atari akizi ariko bagiye gukurikarana bakareba ikibazo cyaba cyarabaye kigatuma aba bakozi batabona amafaranga yabo kuko ibyo Minisiteri isabwa gukora iba yabikoze igendeye ku myitwarire y’abakozi bo kwa muganga.
Ati: “Gahunda yo kwishyura agahimbazamusyi ku bakozi bo kwamuganga n’ubundi irakomeje kandi hari na gahunda yuko agahimbazamusyi kazajya gashyirwa ku mushahara bikagabanya ibibazo byo kutayabona, gusa kuri icyo kibazo cy’ibitaro bya Remera Rukoma, turaza gukurikirana tumenye impamvu yabiteye ariko ibyo minisiteri isabwa gukora yo irabikora hagendewe ku myitwarire y’abakozi mu kazi kandi ntibagire impungenge ayo batahawe bagomba kuyabona. Gusa hari uburyo buhari abaganga bazi bwo kugaragaza icyo kibazo muri sisitemu babikoze bakatugaragariza ikibazo cyabo byakwihuta kurutaho”
Dr. Muhammed Semakula, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima
Amabwiriza ya minisitiri w’intebe no 001/03 yo ku wa 01/09/2020 agena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi bo mu bitaro bikuru, ibitaro by’intara, ibitaro by’uturere, ibitaro byihariye, ibigo nderabuzima bitanga serivisi zisumbuye ku rwego rwa dogiteri n’ibigo nderabuzima
Agahimbazamusyi ku bakozi b’ibigo nderabuzima n’ibitaro rusange gatangwa ku bakozi b’Ubuzima, kagenewe guteza imbere imikorere, kongera imbaraga mu kazi no kuzamura ireme rya serivisi zihabwa abaturage.