Urugendo rutoroshye rwa Mudenge Boniface utaragize amahirwe yo kwiga, ariko akaba ari umwarimu muri Kaminuza
Mudenge Boniface, ni umubyeyi utuye mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba. Mu buzima bwe, yahuye n’ibizazane binyuranye byatumye atanarangiza umwaka wa mbere w’amashuri abanza, ariko kuri ubu akaba ari umwarimu muri za Kaminuza zinyuranye.
Mu kiganiro cyihariye yahaye KPMedia24, Mudenge Boniface, yadusangije amateka ashaririye yanyuzemo, ariko nyuma akaza kuba umwarimu wigisha muri za Kaminuza, akanabijyanisha n’umurimo w’ivugabutumwa mu idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi.
Umuntu ashobora kugira amatsiko y’amasomo Mudenge Boniface atanga muri za Kaminuza no mu makoraniro anyuranye y’abantu kandi atarize. Mudenge Boniface, yasubije icyo kibazo agira ati, “Nigisha ubumuntu. Umuririmbyi yaravuze ati, “Umuntu nyamuntu si umwe gica, uza abantu bagakangarana. Umuntu nyamuntu ni uharanira amahoro, kandi agashaka no kuyasangiza bagenzi be.” Icya mbere nsangiza za Kaminuza n’urubyiruko, ni ukugira indangagaciro z’ubumuntu, indangagaciro z’ubunyarwanda, indangagaciro z’ubukirisitu. Iyo byahuye, birema umuntu muzima, ubumenyi bwe akabukoresha neza, ndetse njya mbwira abana nti iyo ubifite, binagufasha no kugira indangagaciro mu myigire yawe.”
Umuntu ashobora kandi kwibaza icyo kwigisha muri Kaminuza kandi atarize bisobanuye kuri we. Mudenge Boniface, yagize ati, “Bibiliya iravuga ngo, iyo ubumenyi bugwiriye, n’ibibi biragwira. Iyo abantu bagize ubwenge ariko badafite indangagaciro n’ubumuntu, bwa bwenge babukoresha mu bikorwa bibi kandi bakabikora nabi cyane, kuko hazamo ubuhanga, ariko ubuhanga bukora nabi. Isomo ntanga rero kandi ry’umwimerere, ni uko ubumenyi bugomba gusanga indangagaciro z’ubumuntu, ubupfura na za Kirazira.”
Ubuzima bushaririye ari na ho avoma isoko y’imbabazi yigisha, Mudenge Boniface yatangiranye na bwo akiri muto cyane, mu mwaka wa 1973 ubwo yari hafi kuzuza imyaka 9 y’amavuko, ubwo abana bo mu rungano rwe bamuteraga imicanga bamuziza ko ari umututsi. Ubwo yari atangiye umwaka wa mbere w’amashuri abanza, awumazemo gusa igihe kitageze ku byumweru bitandatu, ubwo itotezwa ryakorerwaga abatutsi ryari rigikomeje, se yamusabye kuva mu ishuri akaragira inka, maze inzozi zo gukomeza amashuri kuri Mudenge Boniface zirangirira aho, dore ko nta n’inyuguti yari yakamenye.
Itotezwa Mudenge Boniface yagiriwe, ntiryarangiranye n’igihe cy’ubuto bwe, kuko n’igihe yari yarashinze urugo, iryo totezwa ryakomeje, kuko uretse kuba yarazizwaga ko ari umututsi, hiyongereyeho n’itotezwa rishingiye ku myemerere ye, biza gutuma mu mwaka wa 1993, we n’umuryango we bahungira muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Nubwo yacishishije amashuri ye atarayamaramo n’igihembwe, kuri ubu azi kwandika no gusoma, kuko ajya akora umurimo w’ivugabutumwa yifashishije ibitabo. Ese ni irihe banga yakoresheje kugira ngo amenye kwandika no gusoma kandi ataragize amahirwe yo kubyigira mu ishuri? Mudenge Boniface yahishuriye iryo banga KPMedia24 uko yabigenjeje agira ati, “Ni Bibiliya yamfashije. Mu mwaka wa 1982, umusaza w’umurera yaje kugura ibigori iwacu, maze aza afite Bibiliya ebyiri mu kwaha, maze numva ndamukunze, kandi numva nkunze bya bitabo. Nuko mbwira mwene Data witwa Gahanda nti ba uri kureba iyi nka itarya ibigori ngiye kwihagarika. Nuko njya mu mashinge y’ibigori ndapfukama ndavuga nti, Mana nta dini nagize, n’iwacu nta ryo, ariko uzamfashe. Kiriya gitabo numvise kinguye ku mutima. Uzamfashe nzamenye gusoma.”
Mudenge Boniface, yarakomeje agira ati, “Nasabye uwitwa Ntamugabumwe mwene Tadeyo w’Umugatolika twari duturanye, yari yaratsinzwe ikizamini cya Leta, yaragiraga inka zabo ebyiri z’imikara, ndamusaba nti, ese Faustin, wamfasha tukajya turagirana ukanyigisha gusoma? Ni ho yanyemereye, nkajya niga inyuguti imwe ku munsi.”
Kugira ngo atibagirwa inyuguti yize, Mudenge Boniface, yayihaga urwibutso, icyo we yise kuyiha umuzamu kugira ngo atayibagirwa. Yaduhaye ingero zinyuranye z’abazamu yahaye inyuguti yigaga agira ati, “Hari nk’inyuguti nibuka umuzamu natangaga, ku buryo zitigeze zimva mu mutwe. Nka o, naribazaga nti nk’ejo tutaragiranye, iyo nyuguti nayibuka nte? Nkavuga nti, ngiye kujisha inka nenda kuyikama, ikankandagira ku kirenge, nkavuga nti Oh! Irankandagiye! Najyaga kuyibagirwa, nkibuka ko nayihaye umuzamu wo gukama inka, bigatuma nibuka ibimenyetso.”
Uretse iyo nyuguti, Mudenge Boniface yanaduhaye urundi rugero rw’inyuguti ya w agira ati, “Nashyiragaho ikimenyetso cyo guturuka inyuma y’umuntu nshaka kumukanga, iyo ukanga umuntu uvuga ngo iki? Uravuga ngo we! Ni uko namenye gusoma.”
Burya koko, imbuto z’umugisha, zera ku giti cy’umuruho. Uretse urwo rugendo rwose Mudenge Boniface yanyuzemo kuva akiri muto, agacikishiriza amashuri, ndetse akamenya no gusoma no kwandika bimugoye, Mudenge Boniface ni umwe mu barimu muri Kaminuza zinyuranye, aho yigisha cyane cyane urubyiruko inyigisho zijyanye n’ubumwe, ubudaheranwa, ndetse n’indangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda nyawe.
Uretse kuba ari umwarimu muri Kaminuza, Mudenge Boniface ni umurinzi w’igihango wabiherewe igihembo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ndetse yanegukanye ibihembo binyuranye, birimo icyo yaherewe i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’umuryango utegamiye kuri Leta ukora ubushakashatsi ku mahoro, by’umwihariko mu bihugu byabayemo ibibazo.
Ikiganiro kirambuye KPMedia24 yagiranye na Mudenge Boniface, ushobora kugikurikira cyose unyuze kuri iyi nzira: