Inkubi ikaze y’umuyaga yibasiye Nouvelle-Zélande, ingo zirenga ibihumbi 90 zisigara mu mwijima
Inkubi y’umuyaga ifite umuvuduko ugera ku kilometero 155 ku isaha yibasiye igihugu cya Nouvelle-Zélande, isiga ingaruka zikomeye zirimo ingo zisaga ibihumbi 90 zibuze amashanyarazi n’ihagarikwa ry’ingendo z’indege zirenga 100
Nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’iteganyagihe cya Nouvelle-Zélande, kuri uyu wa 23 Ukwakira 2025, uwo muyaga ukomeje kwambukiranya igihugu cyose, kuva mu majyaruguru kugera mu majyepfo, by’umwihariko mu turere twa Canterbury na Wellington.
Abayobozi baho basabye abaturage kwirinda ingendo no kuguma mu nzu, bitewe n’uko uwo muyaga ushobora gukomeza kuzana n’imvura nyinshi n’indi myuzure, ndetse ukaba ushobora no gusenya byinshi.
Amakuru atangazwa n’abashinzwe umutekano avuga ko uyu muyaga watwaye ibisenge by’amazu, wangiza ibiti n’insinga z’amashanyarazi, ndetse ukica umugabo umwe wakubiswe n’ishami ry’igiti ubwo yari ari mu nzira y’amaguru.
Ibi bibazo byose byiyongera ku myigaragambyo ikomeye bise “Mega Strike”, iri gukorwa n’abarimu, abaganga n’abandi bakozi ba Leta, basaba kongererwa umushahara n’imibereho myiza mu kazi. Abasesenguzi bavuga ko guhuza izi mpamvu byombi bishobora gushyira igihugu mu bihe bikomeye, haba mu bukungu no mu mibereho y’abaturage.
Ku rwego rw’igihugu, inzego z’umutekano n’abashinzwe gutabara bakomeje gukora uko bashoboye ngo basane insinga zacitse, bongere amashanyarazi, kandi bafashe abaturage bari mu kaga.