Abanyarwanda bemerewe kwinjira muri Nigeria badasabwe viza.

Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Nigeria, rwatangaje ko abanyarwanda bifuza kwinjira muri icyo gihugu, batazasabwa viza mu gihe bahamaze ukwezi kose, nk’uko byasabwe na Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu.

Abanyarwanda bemerewe kwinjira muri Nigeria badasabwe viza.

Mbere y’uko urwo rwego rutangaza iki cyemezo ku mugaragaro, Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu, yari yaratangarije mu nama ya Africa CEO Forum yabereye i Kigali ku matariki ya 14 na 15 Gicurasi 2026 ko igihugu cye kigiye gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro bidatinze, mu rwego rwo kwigana Leta y’u Rwanda, kuko abanyanigeria bifuza kuza mu Rwanda na bo boroherejwe muri ubwo buryo.

Uwo mwanzuro, uteganya ko abanyarwanda bose bifuza kwinjira muri Nigeria nta viza bazasabwa, niba bifuza kumara muri icyo gihugu igihe kitarenze ukwezi kose, ni ukuvuga iminsi 30, naho uzarenza icyo gihe ari muri Nigeria, akaba we azasabwa gusaba viza anyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko ya Nigeria.

Icyo cyemezo, kije mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Nigeria, kandi impande zombi zikaba zikomeje kuwagura, by’umwihariko mu buhahirane, ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Abanyarwanda batazasabwa viza igihe binjiye muri Nigeria, ni abazaza muri icyo gihugu ku mpamvu z’ubucuruzi, ubukerarugendo, ndetse n’abazaza mu butumwa bufitanye isano n’imirimo ya Leta.

Mu gusoza, urwego rw’abinjira n’abasohoka muri Nigeria, rwatangaje ko imipaka yo mu kirere n’iyo mu butaka, igomba gukurikiza icyo cyemezo kigitangazwa.

Share