Ese amateka y’u Rwanda rwo hambere, ahurira he na Ndi Umunyarwanda?
Hari benshi batekereza ko umutima wo gushyira Ubunyarwanda imbere utahozeho mu Rwanda rwo Hambere, nyamara amateka y’u Rwanda rwo ku ngoma ya cyami, agaragaza ko Abanyarwanda b’icyo gihe bari bafite umutima wo gukunda igihugu, mbere y’uko abakoloni basenya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Umusaza Ngaruyinka Sebashi Elysé, yaganiriye byihariye na KPMedia, maze atanga ingero z’amateka agaragaza uko Abanyarwanda bo hambere babagaho bifitemo ubunyarwanda muri bo, aboneraho no gushyira umucyo kuri zimwe mu mvugo z’abagoreka amateka y’u Rwanda, ndetse anahuza gukunda igihugu n’ibihe tugezemo.
Ku ikubitiro, Ngaruyinka Sebashi Elysé, yasobanuye uko abavukanaga n’umwami Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo bashyize imbere umutima wo gukunda igihugu, nyamara batarumvikanaga. Ni mu myaka irenga 200 ishize, dore ko uwo mwami yategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1796 n’umwaka wa 1801.
Ngaruyinka, yasobanuye ayo mateka ahereye ku bana b’abahungu Kigeri III Ndabarasa yabyaye n’uko u Rwanda rwagutse icyo gihe agira ati, “Umwami Kigeri III Ndabarasa, yabyaye abahungu benshi cyane buriya. Yabyaye Baryinyonza, abyara Semugaza, abyara Kazenga, abyara Rubaba, abyara Kimanuka, abyara n’abandi barimo na Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo. Icyo gihe, u Rwanda rwagombaga kwaguka. Kigeri III Ndabarasa buriya, ni we wafashe i Ndorwa, ni ukuvuga kuva Ntungamo kugera i Mbarara. Umuhungu we witwaga Semugaza, yari afite ingabo, na Baryinyonza yari afite ingabo, mbese buri wese yari afite ingabo ayoboye. Semugaza, agumana na se mu Ndorwa.”
Nyuma yo gusobanura uko Kigeri III Ndabarasa yigaruriye i Ndorwa, Ngaruyinka, yasobanuye umutima w’umwe mu bavukanaga n’umwami Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo wo gukunda igihugu agira ati, “Umwami Kigeri III Ndabarasa amaze gutanga, umuhungu we Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo yahise yima ingoma. Uwo mwami yagiye agira ibibazo byinshi by’ubuzima, mwibuke ko Semugaza yari hakurya mu Ndorwa. Bukeye, u Rwanda ruterwa n’Ubunyabungo. Mu bihe byo hambere, hari utuntu tw’intambara, bamwe batera abandi, bakabanyaga aha, ejo bakahasubirana, gutyo gutyo, ni zo zari indangagaciro zo muri ibyo bihe.
Abanyabungo bari icyo gihe mu gace k’Ubushi, bateye u Rwanda, banyaga inka, kandi ku ngoma ya Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo, hari harabaye ibintu by’amatiku cyane basubiranamo, byanatumye Semugaza yigumira i Ndorwa na bene se. Nyamara Semugaza icyo gihe yavuye mu Ndorwa, araza aratambuka atabara u Rwanda, aruturuka hirya, maze za nka zari zaranyazwe, n’abantu bari barafashwe n’abanyabungo bose arabagarura, nuko abashyikiriza umwami yisubirira mu Ndorwa. Uko ni ugukunda igihugu, ni ukuba Umunyarwanda.”
Mbere y’ingoma ya Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo, hari Abanyarwanda bagaragaje gukunda igihugu cyabo nubwo babaga bafitanye ibibazo n’umwami. Urugero rwatanzwe na Ngaruyinka, ni urw’abagabo babiri ari bo Mutemura na mwene wabo witwaga Mugasa bakomokaga mu cyahoze ari Gisaka, bahungiye mu Burundi nyuma yo kugirana ibibazo n’umwami Cyilima II Rujugira, wayoboye u Rwanda kuva mu mwaka wa 1770 kugeza mu mwaka wa 1778. Nyuma y’uko abo bombi bahungiye ku mwami mutaga, uwo mwami yashatse ko bahindura izina ry’umwami Cylima II Rujugira bakamwita Cyibalima, ariko bo barabyanga, ariko icyabaye agahebuzo kurushaho, ni uko u Burundi bwashatse gutera u Rwanda ariko abo bagabo bakohereza intumwa i Bwami, bigatuma u Rwanda rutsinda icyo gitero.
Ngaruyinka, asobanura iby’icyo gitero agira ati, “Umwami Mutaga yashatse gutera u Rwanda, Mutemura na Mugasa barabimenya. Bohereje abagaragu babo baraza ku nkiko, barabivuga bati mubwire umwami ko Abarundi bagiye gutera u Rwanda. Bari bahanye ikimenyetso cyitwa Ukwezi kwashoye inzora, ni ukuvuga igihe ukwezi kwabaye umutuku. Abarundi bari bahanye gahunda y’uko bazambuka bakanyura za Nyaruteja, bakaza hariya mu Bashumba Nyakare, noneho bagatera baturutse aho ngaho bakica bakanyaga.
Abanyarwanda barabimenye, maze baca icyanzu. Bararetse umwanzi arabanza arinjira, maze bamugota bamuturutse inyuma. Nta Murundi n’umwe wasubiyeyo, u Rwanda rukizwa na Mutemura na Mugasa. Ubwo na bo baje muri icyo gihiriri, bajya kwa Cyilima. Cyilima yarabagororeye arababwira ati, buriya mwabaye Abanyarwanda beza. Iyo mugenda mukurikije ibibazo mwari mufite mugatera u Rwanda, mwari kuba mwiteye kuko mwari kuba muteye abavandimwe banyu.”
Ubwo impinduramatwara yo mu mwaka wa 1959 yabaga, abayiteguye bari bafite imvugo nka: Gahutu agomba kwigaranzura Gatutsi, n’izindi bakoreshaga bashaka kugaragaza ko umwami yari uw’ubwoko bumwe. Ngaruyinka yamaganiye kure icyo gitekerezo agira ati, “Nta mwami ubaho, cyangwa umuyobozi w’igihugu uyobora igihugu wenyine, akiyoborana n’abandi.” Ngaruyinka, yatanze urugero rwo ku ngoma y’umwami Kigeri IV Rwabugiri, rw’uko Bisangwa bya Rugombituri nta cyo yari afite apfana n’umwami. Ngaruyinka, yagaragaje ko abafatanyaga n’umwami kuyobora u Rwanda, baturukaga mu moko menshi, arimo Abanyiginya, Abega, Abacyaba, Abatsobe n’abandi.
Abateguye Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, bakwirakwije imvugo z’uko umugabekazi Kanjogera yahagurukiraga ku mpinja z’Abahutu. Ngaruyinka, yanyomoje izo mvugo agira ati, “Reka dushyire ukuri mu byo turora. Ko wumva Abahutu bari Rubanda rugufi, abo bana b’Abahutu bajyaga kwa Kanjogera, binjiyemo bate i bwami? Icyo ni cyo kintu cya mbere abantu bagomba kwibaza. Ikindi nabaza, umuntu w’umubyeyi nka Kanjogera, yapfaga iki n’Abahutu? Rero, ibyo bavuga ngo Kanjogera yahagurukiraga ku bana b’Abahutu, ni politiki yo guteranya abantu, ni politiki yo kubeshya, nta shingiro bifite.”
Ngaruyinka, yanagarutse ku mbuto yabibwe n’abakoloni yo gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, n’uko yagejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. Ku buyobozi bwa Grégoire Kayibanda, Ngaruyinka avuga ko bwaranzwe n’ivangura rikabije, cyane ko abakoloni b’Ababiligi ari bo batoje Kayibanda iyo politiki, nubwo mu ishuri yari umuhanga.
Uwamusimbuye ari we Juvénal Habyarimana, we yahiritse ubutegetsi mu mwaka wa 1973 avuga ko u Rwanda rwari rugiye kugwa mu rwobo, nyamara ibyo yavugaga bitandukanye n’ibyo yakoraga, kuko nka politiki yiswe iringaniza mu burezi, itashyiraga imbere ubushobozi bw’umwana, ahubwo yashyiraga imbere akarere umwana akomokamo.
Ashingiye ku mateka yanyuzemo mu gihe cya Repubulika ya mbere n’iya Kabiri, Ngaruyinka Sebashi Elysé, yanze ko indirimbo yubahiriza igihugu yitwa Rwanda rwacu yakoreshwaga mu gihe cy’izo Repubulika zombi iririmbwa mu cyahoze ari komine Gaseke yayoboraga. Dore uko abisobanura: Yagize ati, “Ntabwo nigeze nyiririmbisha. Ndabivuga ku mugaragaro, muzabaze Ibambasi. Yaraje arambaza ati, Kuki mutangiza amasengesho, ntimutangize indirimbo yubahiriza igihugu? Nanjye nti, Ntabwo nshobora gushimira abarwanashyaka bishe Nyogokuru, ntabwo nabikora. Ngo ndashimira abarwanashyaka bazanye Repubulika idahinyuka? Repubulika yishe abantu, ikarya inka ikabasenyera nyishimire? Ndabyanga rwose birazwi. Ndi imbere y’Imana, ndi imbere y’abayobozi twabanye, ndi n’imbere y’abanyagaseke nayoboye.”
Iyo arebye iterambere igihugu kimaze kugeraho, Ngaruyinka ashimangira ko Abanyarwanda bakwiriye kunga ubumwe, kuko n’abavuga ko bashaka kubohora u Rwanda, nta cyo bafite babohora, aboneraho no kwamagana izina FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) ryahawe umutwe w’iterabwoba ukorera mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ukaba ugizwe na bamwe mu bakoze Jenoside. Kuri we, uwo mutwe wakwitwa FGR (Forces des Génocidaires Rwandais).
Ngaruyinka Sebashi Elysé, yasoje ikiganiro yagiranye na KPMedia agaragaza ko nubwo abayoboye Repubulika ya mbere n’iya kabiri babaye ishingiro ry’amacakubiri mu banyarwanda, umukuru w’igihugu dufite ari we shingiro ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi dukwiye kumwigana. Yagize ati, “Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, buriya ni we shingiro rikomeye ry’ubumwe bw’Abanyarwanda. Nk’uko bariya twavugaga ba Kayibanda na ba Habyarimana babaye ishingiro ryo gusenya no kurimbura Abanyarwanda, ubu noneho dufite umukuru w’igihugu cyacu, ni we shingiro ry’ubumwe bwacu, ni we gisubizo, ni we cyitegererezo cy’Abanyarwanda. Rero reka tumwigane, mpamagarire n’abandi bose bagifite utwo tuntu tw’utugingimira two kuvuga, twarwana, twakwica. Intebe ya Penetensiya nta handi iri, iri mu Rwanda. Abanyarwanda bazabakira, kandi n’umukuru w’igihugu azabakira kuko uko muzi, ni umunyembabazi kuko mbona n’abandi yababariye. Nibaze n’Abanyarwanda twunge ubumwe, twubake u Rwanda, twubake igihugu cyacu Imana yaduhaye.”
Ikiganiro cyose KPMedia yagiranye na Ngaruyinka Sebashi Elisée ku mateka y’u Rwanda, by’umwihariko uko Abanyarwanda bo hambere bari bafite umutima wo gukunda igihugu, ushobora kugikurikira unyuze kuri iyi nzira:
https://youtu.be/24BC1Z-bDeA?si=ko3zJWcXuuSp-oip