Hahyizweho Itegeko rishya rigamije kuvugurura uburyo bwo kwishyura indishyi zikomoka ku mpanuka mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho itegeko rishya rigenga uburyo bwo kwishyura indishyi zikomoka ku mpanuka, mu rwego rwo gushyiraho uburyo buhuje kandi bwagutse bwo guha ubutabera abahuye n’impanuka zitandukanye. Iri tegeko n°029/2025 ryo ku wa 20/10/2025 ryerekeye imyishyurire y’indishyi zikomoka ku mpanuka, ryatangajwe mu Igazeti ya Leta Idasanzwe yo ku wa 21 Ukwakira 2025

Hahyizweho Itegeko rishya rigamije kuvugurura uburyo bwo kwishyura indishyi zikomoka ku mpanuka mu Rwanda

Iri tegeko rishya ryasimbuye amategeko abiri yari asanzweho: Itegeko n°41/2001 ryavugaga ku mpanuka ziterwa n’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri, ndetse n’Itegeko n°26/2011 ryavugaga ku ndishyi z’abahohotewe n’inyamaswa. Gushyiraho iri tegeko bishimangira intego ya Leta yo kuvugurura inzego z’ubwishingizi no kurushaho kurengera ubuzima n’umutungo by’abaturage.

Itegeko rigaragaza ko umuntu wese wahuye n’impanuka yaba yatewe n’ikinyabiziga cyangwa inyamaswa afite uburenganzira bwo guhabwa indishyi. Abafite ubwo burenganzira barimo abakomerekeye mu mpanuka, abahuye n’igihombo cy’umutungo, ndetse n’imiryango y’abapfuye bazize impanuka. Abahuye n’inyamaswa, yaba muri pariki cyangwa hanze yayo, nabo bashyizwe mu byiciro by’abemerewe indishyi.

Mu byiciro by’indishyi zemejwe n’iri tegeko, harimo indishyi z’ubwononekare ku wagize ibikomere cyangwa indwara ziterwa n’impanuka, indishyi ku wagize ubumuga budahoraho cyangwa buhoraho, indishyi z’impozamarira zirimo izo gutakaza amahirwe yo gushaka cyangwa ayo kubona akazi, ndetse n’indishyi z’umutungo wangiritse. Iri tegeko kandi riteganya ko umuntu wagize ubumuga ahabwa indishyi zishingiye ku musaruro yatakaje, ariko igihe atabasha kugaragaza umusaruro nyakuri yari afite mbere y’impanuka, agahabwa indishyi zibarwa hagendewe ku mafaranga 3,000 Frw ku munsi, igipimo gishobora kuzamurwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano.

Mu rwego rwo gufasha abahuye n’impanuka zitishingiwe, hashyizweho urwego rwihariye rushinzwe kwishyura indishyi ku mpanuka zitagira ubwishingizi. Uru rwego ruzajya rufashwa n’amafaranga akomoka kuri 10% by’amafaranga y’ubwishingizi butegetswe ku modoka zose zigenda zifashishije moteri, ndetse na 5% by’imbumbe yinjizwa n’urwego rushinzwe ubukerarugendo mu bikorwa bikorerwa muri pariki z’igihugu. Uko iyo misanzu izajya itangwa, yakirwa kandi igenzurwe, bizajya bisobanurwa n’iteka rya Minisitiri bireba.

Iri tegeko rinashyiraho uburyo bushya bwo guhana abateza impanuka bafite ibinyabiziga bitagira ubwishingizi. Mu gihe habaye impanuka yatewe n’ikinyabiziga kidafite umwishingizi uzwi, inzego zibifitiye ububasha zizajya zifatira icyo kinyabiziga kugeza igihe nyiracyo yishyuriye, urwego rwishyura indishyi amafaranga yose byatanzweho n’ikiguzi cy’ifatira. Ibi bigamije gukumira uburangare n’ubwiyemezi bw’abatubahiriza amategeko y’ubwishingizi bw’ibinyabiziga.

Ku rundi ruhande, iri tegeko rinateganya ko abantu bafite ubwishingizi burenze bumwe bazajya bishyurwa hakurikijwe amategeko abigenga, ndetse n’amasezerano bafitanye n’ibigo byabo by’ubwishingizi. Abagize impanuka z’akazi nabo bashyiriweho uburyo bubafasha kubona indishyi ziteganywa n’amategeko y’umwuga, mu gihe izindi zishobora gutangwa n’urwego rwishyura indishyi.

Mu gusobanura imikorere y’iri tegeko, Ingingo ya 12 igena ko indishyi zishyurwa hagendewe ku byangijwe n’impanuka ndetse n’umusaruro w’uwo byagizeho ingaruka. Iteka rya Minisitiri rizagena ibipimo, uburyo bwo kubara, n’ibisabwa mu kwishyura indishyi kugira ngo habeho uburyo bunoze

Iri tegeko rishya ni intambwe ikomeye mu kwimakaza ubutabera, kurengera ubuzima n’umutungo w’abaturage, ndetse no guteza imbere inzego z’ubwishingizi mu Rwanda. Rifite intego yo gutuma nta muntu usigara inyuma mu gihe ahuye n’impanuka, yaba afite ubwishingizi cyangwa atabufite.

Share