Minisitiri w’Urubyiruko Yagarutse ku Buryo Atahiriwe n’Amatora y’Inzego z’Ibanze.
Minisitiri w’urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr Jean-Népo Abdallah Utumatwishima, yahishuye uko yakuyemo Kandidatire yo kwinjira muri Njyanama y’Akarere ka Musanze, nyuma y’uko ijambo rye ryo kwiyamamaza ritanyuze inteko itora yo muri ako Karere.
Minisitiri Utumatwishima, yasangije Abanyarwanda urwo rugendo kuri uyu wa 30 Ukwakira 2026, mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’abagize Inama Njyanama z’Uturere, aho asobanura ko urwo rugendo rutamuhiriye, rwamwigishije byinshi by’ingirakamaro ku buyobozi, kwegera abaturage ndetse no gusobanukirwa ibyo bakeneye cyane kurusha ibindi.
Minisitiri Utumatwishima, avuga ko akimara gusoza amasomo mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda, yahise ajya gukorera mu bitaro bya Ruhengeri nk’umuganga, aho yakoraga muri serivisi zo kubaga, cyane cyane ibice byo mu nda.
Yagize ati, “Muri icyo gihe, nari naramaze kwigirira icyizere mu gukora ibikorwa bikomeye. Abo twakoranye, bazi uburyo twitaga ku bafite uburwayi bw’umwingo n’ibindi bibazo bikomeye by’inyama zo mu nda, harimo n’ibibazo by’amara yatobotse cyangwa yasobanye.”
Minisitiri Utumatwishima, avuga ko akiri umuganga kuri ibyo bitaro, rimwe na rimwe yajyaga ahamagarwa nijoro kugira ngo yite ku barwayi bari bafite ibibazo byo gutoboka kw’amara, ahanini byaterwaga n’indwara ya Typhoid iterwa n’umwanda.
Yagize ati, “Twozaga mu nda, bikatugora gufatanya amara. Rimwe na rimwe byabaga bigoye cyane, kuko hari ubwo amara atafatanaga neza, bityo n’urugendo rwo gukira rugafata igihe kirekire, kuko umwanda wanyuraga mu bikomere.”
Minisitiri Utumatwishima, avuga ko yababazwaga cyane no kuba hari bamwe mu barwayi bashoboraga kwenga cyangwa kunywa inzoga z’inkorano, ariko bakananirwa kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Ibyo, byatumaga ibitaro rimwe na rimwe bigorwa no kubaha ubuvuzi bushyitse, ndetse hari n’abarwayi batorokaga ibitaro batishyuye ikiguzi cya serivisi z’ubuvuzi bahawe.
Nyuma yo kubona ibyo byose, Minisitiri Utumatwishima, yagize igitekerezo cyo guhatana mu matora y’inzego z’ibanze, yifuza kwinjira muri Njyanama y’Akarere ka Musanze kugira ngo agaragaze imbogamizi ziterwa n’umwanda ndetse no kutishyura ubwisungane mu kwivuza, ndetse n’uburyo ibyo bibazo byose byakemuka.
Minisitiri Utumatwishima, avuga ko yaje gutanga kandidatire ye, aho yagombaga guhagararira umurenge wa Muhoza. Kandidatire ye yaje kwemerwa, maze hakurikiraho intambwe yo kwiyamamaza.
Minisitiri Utumatwishima, asobanura ko byamugoye kwiyamamaza, kuko atari afite ubunararibonye buhagije mu matora nk’ayo.
Yagize ati, “Ikintu cyari kigoye kuri njye, ni ukumenya kwiyamamaza. Ese ko ntari narigeze ngaragara na rimwe mu matora nk’ayo, nari kumenya mpera hehe? Indi mbogamizi, ni uko twari abakandida benshi, kandi twahabwaga iminota mike yo kuvuga.”
Mu gikorwa cye cya mbere cyo kwiyamamaza, Minisitiri Utumatwishima, yavuze umwirondoro we nk’umuganga uvura abaturage, asobanura uko umwanda ugira uruhare rufatika ku ndwara zitandukanye. Yanavuze kandi uko kunanirwa kwishyura ubwisungane mu kwivuza bituma bbamwe mu barwayi rimwe na rimwe badahabwa ubuvuzi bukwiye, ndetse bamwe bakanagenda batishyuye ibitaro.
Yasabye abaturage kumutora kugira ngo atange umusanzu we mu gukemura ibyo bibazo byose, ariko igisubizo yabonye, cyaje gitandukanye n’uko yari abyiteze.
Yagize ati, “Nabonaga abaturage badakoma amashyi, nabonaga bakomeje kwicecekera. Hanyuma undi mukandida yaraje ariyamamaza, asobanura ibyo afatanyije n’abaturage bazakora mu murenge uyu n’uyu, uko azateza imbere imibereho y’abatuye hafi y’ibirunga, uko azashyira imbaraga mu kongera umusaruro w’ibirayi, uko azagira uruhare mu gukwirakwiza ifumbire n’inyongeramusaruro, ndetse n’uko azateza imbere imiyoborere myiza.”
Nyuma y’ibikorwa bitandukanye byo kwiyamamaza, Minisitiri Utumatwishima yarababaye cyane, aza kubaza umwe mu bari kumwe na we impamvu abatora badashishikajwe n’ubutumwa bwe.
Uwo muntu yamubwiye ko abaturage batashishikajwe n’ubutumwa bwe, kuko badakeneye umukandida ubabwira ku bibazo by’ubuzima gusa, ahubwo ko bakeneye abakandida bafite imigabo n’imigambi yagutse cyane, harimo iterambere ry’ubukungu, imiyoborere myiza ndetse n’ibikorwaremezo.
Yagize ati, “Kuva icyo gihe, aho gukomeza kwiyamamaza, nahisemo gutega amatwi uko abandi bakandida biyamamaza. Ku munsi wa nyuma, nahisemo gukuramo kandidatire yanjye, kuko nari mfite ubwoba bwo gusebera mu cyumba cy’itora.”
Minisitiri Utumatwishima, avuga ko ubwo bunararibonye yungutse, bwatumye yifuza kwinjira mu kuyobora urubyiruko mu nzego zitandukanye, kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Akarere, kugeza ubwo igihugu kimugiriye icyizere.
Minisitiri Utumatwishima, avuga ko umurimo w’ubukorerabushake, wamufashije gusobanukirwa umuryango nyarwanda, kumenya iby’ingenzi Umunyarwanda usanzwe akeneye, ndetse unamwigisha uburyo bukwiye bwo gukorera abaturage.
Yagize ati, “Ni ho natangiriye umurimo w’ubukorerabushake, kuko ugufasha kumenya neza Abanyarwanda, ndetse n’uko wabafasha igihe ubaye umuyobozi wabo. Isomo nize, ni uko utangiye umurimo w’ubukorerabushake ukirangiza amashuri yisumbuye n’igihe uri muri Kaminuza, biguhuza n’abaturage, kandi bikagufasha gusobanukirwa byuzuye umuryango nyarwanda.”
Minisitiri Utumatwishima, ashimangira ko kugira impamyabumenyi z’ibyiciro by’amashuri runaka, cyangwa ubunararibonye mu mirimo iyo ari yo yose, bidahagije ngo bikugire umuyobozi nyawe.
Avuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze bafite intego, bagomba kwiga gukorana n’abandi, gutega amatwi abaturage no kwirinda kugaragaza ko bafite urwego rusumbye urw’abo bashaka guhagararira.
Amagambo ya Minisitiri Utumatwishima, aje mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje amatora y’inzego z’ibanze. Kuwa 26 Ukwakira mu mwaka wa 2026, Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), yashyize ahagaragara urutonde rw’agateganyo rw’abashaka guhatanira kujya mu Nama Njyanama z’Uturere 27 two mu ntara zose z’igihugu uretse umujyi wa Kigali. Iyi Komisiyo, yahaye abifuza kwinjira mu Nama Njyanama z’utwo Turere itariki ntarengwa ya 30 Ukwakira, kuba batanze ibisabwa, mbere y’uko hasohoka urutonde ntakuka rw’abakandida.
Minisitiri Utumatwishima, avuga ko ubunararibonye bwe, bwamweretse akamaro ko kumenya icyo abaturage bashaka, ndetse no kugira ibyifuzo byabo umusingi w’imiyoborere no kuzuza inshingano z’igihugu.