Noruveje: Umwami Harald V Yatanze ku myaka 89.

Umwami Harald wa gatanu wa Noruveje yatanze mu mahoro afite imyaka 89 y’amavuko. Ingoro y'Umwami yatangaje ko umwami wa Noruveje yatanze ku wa gatanu tariki ya 28 Kanama 2026, saa 06:35 za mu gitondo, ku isaha yo muri Noruveje, (04:35 za mu gitondo ku isaha ngengamasaha ya GMT) mu bitaro bya kaminuza bya Oslo, Rikshospitalet, mu murwa mukuru, Oslo.

Noruveje: Umwami Harald V Yatanze ku myaka 89.

Nyuma y’itanga rye, amabendera n’igihugu ndetse n’igisenge cy’ingoro y’ubwami, byamanuwe kugeza hagati,ubwo igihugu cyatangiraga icyunamo kizarangira nyuma yo kumutabariza. 

Abanyanoruveje benshi bateraniye hanze y'Ingoro y'Umwami i Oslo bitwaje indabo n'amabendera ya Noruveje mu rwego rwo kunamira umwami.

Harald V yari Umwami wa Noruveje kuva kuwa 17 Mutarama 1991 , kandi yari amaze imyaka irenga 35 ku ngoma. Yari afite imyaka 89 ubwo yatangaga. 

Umuhungu we, Igikomangoma Haakon w'imyaka 53y’amavuko, ni we wasimbuye ku ngoma umwami Harald V.

Umwami Harald V, ni we wabaye umwami wa mbere wa Noruveje wavukiye muri Noruveje mu myaka hafi 570 ishize. Yavutse mu mwaka wa 1937, akaba yari azwi nk’umwami wari ukunzwe n’abaturage, kuko yashyizeho impinduka zatumye abaturage biyumva mu bwami bwabo.

Mu gihe cy'ubutegetsi bwe, Harald yari azwiho gukora amavugurura anyuranye. Mu mwaka wa 1968, mbere yo kuba umwami, yashakanye na Sonja Haraldsen, umuturage usanzweudafite inkomoko mu muryango w’ubwami, nyamara bitari bimenyerewe. Babyaranye abana babiri, Haakon n’Igikomangomakazi Märtha Louise. 

Harald yabaye ikimenyetso cy'ingenzi cy'ubumwe bw'igihugu, cyane cyane mu bihe bikomeye mu mateka ya Noruveje. Yashimiwe cyane kubera impuhwe ze n'inkunga ye ku baturage ba Noruveje nyuma y'ibitero by'iterabwoba byo mu mwaka wa 2011, aho abantu 77 bishwe. Yanabaye kandi umwami wateje imbere umuco w'ubworoherane, ubudasa no kwishyira hamwekw’abenegihugu. 

Kubera ko yari akunzwe cyane kandi akaba yari afitanye isano ya hafi n'Abanyanoruveje basanzwe, Harald yafatwaga nk'umuntu umeze nk'umubyeyi kandi akitwa "umwami w'abaturage".

Abayobozi n'imiryango y'abami bo hirya no hino ku isi bohereje ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage ba Noruveje. Umwami Charles wa III yababajwe n’itanga ry’umwami Harald V wa Noruveje, abandi bayobozi b'i Burayi na bo bashimiye Harald n'imyaka myinshi yamaze akorera Noruveje.

Itanga ry’Umwami Harald ryashyize iherezo ry’imyaka 35 ku ngoma ye, n'intangiriro y'igihe gishya cy'ubwami bwa Noruveje ku ngoma y'umuhungu we, Umwami Haakon VIII.

 

Share