I Burera, ubuvuzi bwifashishije ibyatsi, buravugwaho kuba Nyirabayazana w’ubwiyongere bw’abagira ikibazo cy’impyiko

Ibitaro bya Butaro biri ku rwego rwa kabiri, binasanzwe byigisha iby’ubuvuzi byatangaje imibare igaragaza ubwiyongere bw’abarwaye impyiko, bigatekerezwa ko ubu bwiyongere bufitanye isano n’ikoreshwa ry’ubuvuzi bwa Magendu, cyane cyane ubwifashisha ibyatsi.

I Burera, ubuvuzi bwifashishije ibyatsi, buravugwaho kuba Nyirabayazana w’ubwiyongere bw’abagira ikibazo cy’impyiko

Iyo mibare, yegeranyijwe nyuma y’uko abafite ikibazo cy’indwara zitandura zirimo Diyabete ndetse n’umuvuduko ukabije w’amaraso bangana n’abantu 2,350 basuzumiwe mu mavuriro 13 yo mu karere kose ka Burera, maze bikagaragara ko 866 muri bo bangana na 37 ku ijana bagaragaje ibimenyetso byo kwangirika kw’impyiko zabo, igisobanura ko impyiko zabo zidakora neza, cyangwa zikaba zitayungurura amaraso uko bikwiye.

Uretse iyi mibare, umuganga w’inzobere mu buvuzi bw’impyiko usannzwe akorana n’umuryango mpuzamahanga witwa Inshuti Mu buzima wanakoranye n’ibitaro bya Butaro mu gusuzuma iki kibazo, Dr. Etienne Ntabanganyimana, yanahereye ku kuba bamwe muri bo bageze ku cyiciro cya gatatu n’icya kane muri ubu burwayi, maze atangariza ikinyamakuru The New Times ati, “Iyi mibare iteye inkeke rwose.”

Nubwo nta n’umwe wasanzwe ageze ku cyiciro cya gatanu cy’uburwayi bw’impyiko, ari na cyo cyiciro gikomeye kurushaho, Dr. Ntabanganyimana, yagaragaje ko mu bantu 866 basanzwemo icyo kibazo, 36 muri bo bari mu cyiciro cya kane, bityo aburira abantu gufata ingamba zikwiye, kuko nta gikozwe abo bantu bashobora kwisanga mu cyiciro cya gatanu, aho kugira ngo bafashwe, byasaba gukoresha imashini iyungurura amaraso, cyangwa bigasaba ko undi muntu atanga impyiko ye mu rwego rwo gufasha umurwayi.

 

Muri kano karere kari mu turere dukora ku mipaka u Rwanda rusangiye n’ibihugu by’ibituranyi, uretse ikibazo cy’ikoreshwa ry’ubuvuzi bwa Magendu cyane cyane ubwifashisha ibyatsi, ikindi gishyirwa mu majwi mu gutera ubwiyongere bw’ikibazo cy’uburwayi bw’impyiko, ni ugukoresha ibisindisha ku rugero rwo hejuru.

 

By’umwihariko ku kijyanye n’imiti y’ibyatsi, Dr. Ntabanganyimana yasabye abantu kutizera cyane ubwo buvuzi agira ati, “Imiti ya Gakondo by’umwihariko iy’ibyatsi si myiza ku buzima bwacu, kuko ibiyigize ndetse n’urugero rw’umuti ruyirimo bitazwi. Ishobora kongera ibyago byo kwangirika kw’impyiko, cyane cyane ku bafite uburwayi bwa Diyabete n’ubw’umuvuduko ukabije w’amaraso. Abaturage bakwiriye kwirinda gukoresha iyo miti, kuko ishobora kongera ubukana bw’uburwayi bw’impyiko.”

 

Uyu muganga, yanagarutse ku kuba abarwayi benshi bo mu bice by’icyaro bakunze kugana abavuzi ba Gakondo mbere yo kugana abavuzi bemewe, icyo abona nko gishobora kugabanya amahirwe y’ubuvuzi bwafasha umurwayi agira ati, “Ubu buvuzi, bushobora gutera impyiko gukomereka cyane, kandi mu gihe bitakurikiranywe neza, bishobora gutera uburwayi budakira bw’impyiko.”

 

Uyu muganga, yagiriye inama abantu yo gufata ibisindisha mu rugero, kunywa amazi ahagije, guhangana n’indwara za Diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso bagabanya umunyu barya, kandi bagakora imyitozo ngororamubiri mu buryo buhoraho mu rwego rwo guhangana n’uburwayi bw’impyiko.

Uretse mu karere ka Burera, ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, kigaragaza ko abafite uburwayi bw’impyiko bakomeje kwiyongera mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu.

Dr. Jean Claude Habineza, ukuriye ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, yabwiye itangazamakuru ati, “Ubu ni uburwayi bukomeje kwiyongera, ariko ni n’uburwayi bushobora kwirindwa. Imibare y’abafite uburwayi bw’impyiko mu bitaro byo hirya no hino ku isi harimo n’u Rwanda, ikomeje kwiyongera. Iyo urebye amakuru atangwa n’ibitaro, ubona ko imibare iri kwiyongera cyane.”

Dr. Jean Claude Habineza, yashimangiye ko kugabanya kunywa inzoga, kureka kunywa itabi ndetse no kugabanya gukoresha imiti igabanya ububabare, ari zimwe mu ngamba zafasha kugabanya ibyago byo kurwara impyiko.

Abaturage b’akarere ka Burera, bishimiye iri suzumwa ryakozwe, ahubwo basaba ko ryakwaguka rikagera ku bantu benshi.

Umwe muri bo, ni Agnès Uwamariya w’imyaka 47 y’amavuko aho yatangarije itangazamakuru ati, “Ndi umwe mu bitabiriye bwa mbere iri suzuma ryakorewe abafite indwara ya Diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Izi gahunda ni ingirakamaro, cyane cyane ku baturage bo mu cyaro, aho abenshi bizera imiti y’ibyatsi kurusha kugana inzobere z’abaganga.”

Share