Umusaruro w’amafi warenze toni ibihumbi 52 mu 2025
Umusaruro w’amafi avuye mu bworozi bwo mu mazi n'uburobyi wageze kuri toni 52.439 uvuye ku zirenga 48.133 mu mwaka wa 2024. Ni mu gihe kandi abana b'amafi miliyoni 71,6 yavukishijwe kugira ngo hongerwe umusaruro w'ubworozi bw'amafi.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi itangaza ko ubworozi bwo mu mazi n'uburobyi byazamutse ku gipimo cya 34% mu gihembwe cya 3 cya 2025.
Ni mu gihe umusaruro w’amafi wazamutse ku kigero cya 34%, dore ko uyu mwaka wasize habonetse abana b’amafi miliyoni 71,6.
Umusaruro w’amafi mu Rwanda uko imyaka ishira ugenda wiyongera kuko nko mu 2023 wari toni 46.495 uvuye kuri toni 43.560 wariho mu 2022, mu gihe mu 2021 wari toni 36.047.
Ibi ahanini byatewe n’amahugurwa yagiye ahabwa abaturage ndetse no gushishikarizwa kwibumbira muri koperative, aho nko mu mwaka wa 2025 abarenga 1.737 bahuguwe ku bijyanye no korora amafi mu buryo bugezweho.
Si ibyo gusa kandi kubona ibikoresho bigezweho ndetse n’ibiryo by’amafi mu buryo bworoshye biri mu bituma uyu musaruro wiyongera.
Ibi byatumye aborozi b’abamafi bamenya uburyo bwiza bwo kongera umusaruro wayo, aho nk’ikigo gikora ubworozi bw’amafi, Kivu Choice hatchery, ari cyo kiyoboye ibindi mu gutanga abana b’amafi kuko gitanga nibura 52,4% y’abana b’amafi baboneka mu Rwanda kuko gishobora gutanga abana b’amafi barenga miliyoni 37.
Mu Rwanda ubushakashatsi bwari bwarakozwe mu 2012, bwagaragazaga ko umubare w’abantu barya amafi wari uri hasi cyane ugereranyije n’andi matungo mu Rwanda.
Icyo gihe wari kuri toni 25.000, muri zo toni 16.000 zabaga zaturutse imbere mu gihugu naho toni 9.000 zaturutse mu mahanga.
Biteganyijwe ko mu 2035 u Rwanda ruzaba rugeze ku musaruro w’amafi ungana na toni 80.620.