Perezida Kagame n’Umuyobozi Mukuru wa MTN Group Baganiriye ku guteza imbere AI mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa MTN Group Ralph Mupita, byibanze ku bikorwa bya MTN Rwanda, iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, ndetse n’amahirwe atangwa n’ubwenge buhangano (AI).
Ibyo biganiro, byabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ari byo Village Urugwiro kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2026.
Amakuru yatanzwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, agaragaza ko ibi biganiro byibanze ku bikorwa bya MTN Rwanda n’uruhare igira mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku ikoranabuhanga.
Perezida Kagame na Mupita, banaganiriye ku mahirwe atangwa n’ubwenge buhangano, ikoranabuhanga rikomeje guhindura uburyo inzego zitandukanye z’ubukungu bw’Isi zikora.
Ikindi cyibanzweho, ni gahunda zigamije gufasha Abanyarwanda bafite ubumenyi n’impano mu bijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa (software engineering), ndetse n’ingamba zo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’abahanga mu ikoranabuhanga bo mu Rwanda n’ibigo bikora ibijyanye na ryo.
MTN Rwanda, ni kimwe mu bigo bikomeye bitanga serivisi z’itumanaho mu gihugu. Gitanga serivisi zirimo guhamagara, gukoresha Murandasi na serivisi z’imari zifashishije ikoranabuhanga.
Binyuze muri serivisi nka Mobile Money, iki kigo kinagira uruhare mu kwagura uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga no korohereza abantu kubona serivisi z’imari.
U Rwanda rukomeje gushyigikira ikoreshwa ry’ubwenge buhangano mu nzego zitandukanye, hagamijwe kongera umusaruro, kunoza itangwa rya serivisi no guteza imbere ibisubizo by’ibibazo bibangamiye abaturage.