Minisiteri y’Uburezi Yagaragaje Abandi Banyeshuri 563 Bakopeye Ibizamini bya Leta.
Minisiteri y’Uburezi, yemeje ko abanyeshuri 1,630 bose hamwe, ari bo bakopeye ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025–2026, itangaza ko mu iperereza ryimbitse yakoze, yasanze abandi 563 biyongera ku mubare watangajwe mbere, na bo barakopeye, iboneraho gutangaza ko impamyabumenyi zabo ziteshejwe agaciro.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2026, Minisiteri y’uburezi, yavuze ko iperereza ryari ryaratangiriye ku banyeshuri 1,097 bakekwagaho gukopera. Iryo perereza, ryagaragaje ko 30 muri bo ari abere, bahabwa amanota y’ibizamini bakoze, ndetse abatsinze bahabwa n’impamyabumenyi zabo, mu gihe abandi 1,067 byagaragaye ko bakopeye.
Iryo perereza kandi, ryaje no kugaragaza abandi banyeshuri 563 na bo bakopeye, bituma umubare w’abanyeshuri bose byemejwe ko bakoze amakosa yo gukopera ugera kuri 1,630.
Minisiteri y’uburezi, yavuze ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), ruzamenyesha buri wese muri abo banyeshuri 563 bashya iteshwagaciro ry’amanota y’ibizamini n’impamyabumenyi zabo, ku bwo kugaragarwaho gukopera.
Biteganyijwe ko abo banyeshuri bose 563, bazaba bamaze kumenyeshwa icyo cyemezo bitarenze kuwa Gatanu, tariki 20 Ugushyingo 2026.
Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi riragira riti, “Minisiteri y’Uburezi, iramenyesha abaturage ko iperereza ku kibazo cyo gukopera mu bizamini ryamaze kurangira burundu, kandi ko nta bindi byemezo bizafatwa ku bibazo byamaze gusuzumwa.”
Abanyeshuri bakopeye bashobora gusibira umwaka wa nyuma cyangwa bagakora ibizamini nk’abakandida bigenga.
Abanyeshuri bafite amanota y’ibizamini n’impamyabumenyi byateshejwe agaciro, bashobora guhitamo gusibira mu mwaka wa nyuma w’amashuri ku bigo bigagaho cyangwa kwimukira mu bindi bigo, hubahirijwe amabwiriza agenga iyakirwa ry’abanyeshuri.
Bashobora kandi kwiyandikisha nk’abakandida bigenga kugira ngo bongere bakore ibizamini bya Leta, hakurikijwe amabwiriza abigenga.
Iri tangazo rya Minisiteri y’Uburezi, rije nyuma y’impungenge zari zaragaragajwe ubwo amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025–2026 yatangazwaga ku wa 11 Nzeri 2026.
Icyo gihe, Minisiteri y’uburezi, yatangaje ko abakandida 108,405 ari bo bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.
Icyo gihe kandi, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yagize icyo avuga ku banyeshuri 1,097 bakekwagaho gukopera, avuga ko abazahamwa n’icyaha batazahita bahabwa amahirwe yo kongera gukora ibizamini, nk’uko byagenze kuri bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri abanza.
Minisitiri Nsengiyumva, yemeje ko gukemura ibibazo byo gukopera ibizamini bya Leta, bitagombaga gukorwa kimwe nko mu mashuri abanza.
Muri uwo mwaka w’amashuri, iperereza ku ikorwa ry’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, ryagaragaje ko abanyeshuri 7,188 bafashijwe gukopera n’abantu bakuru.
Mu bakekwagaho kugira uruhare mu gufasha abo banyeshuri gukopera, harimo bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze, aho ubu batawe muri yombi, ndetse bakaba baragejejwe imberey’ubutabera.
Mu gihe iperereza ryari rigikomeje, abanyeshuri bo mu mashuri abanza bagizweho ingaruka bemerewe kongera gukora ibizamini. Babikoze kuva ku wa 2 kugeza ku wa 4 Nzeri 2026, amanota yabo atangazwa ku wa 11 Nzeri 2026.
Minisitiri Nsengimana, yasobanuye ko icyemezo cyo guha abanyeshuri bo mu mashuri abanza andi mahirwe, cyafashwe hashingiye ku myaka yabo ndetse no kuba barafashijwe gukopera n’abantu bakuru.
Yavuze ko ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ho ibintu bitandukanye, kuko baba bageze mu gihe bitegura kujya muri kaminuza cyangwa kwinjira ku isoko ry’umurimo. Ni yo mpamvu abagaragaweho n’icyaha bagomba kubiryozwa hakurikijwe amabwiriza agenga ibizamini bya Leta.