RIB yataye muri yombi uwahoze ayobora WASAC n’abandi bayobozi babiri bakekwaho ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Prof. Omar Munyaneza, wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), hamwe n’abandi bayobozi babiri b’icyo kigo

RIB yataye muri yombi uwahoze ayobora WASAC n’abandi bayobozi babiri bakekwaho ruswa

Aba bose bakurikiranyweho ibyaha birimo ruswa, itonesha no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. RIB ivuga ko kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kimihurura na Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje, mbere y’uko dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa 7 Kanama 2025, RIB yagize iti:

"RIB yafunze uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) Prof. Omar Munyaneza, n’abandi bayobozi babiri bakorera muri icyo kigo. Bakurikiranyweho gukora ibyaha bya ruswa, itonesha, gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Ubu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB Kimihurura na Kicukiro mu gihe hatuganywa dosiye yabo kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha."

Itabwa muri yombi rya Munyaneza Omar w'imyaka 52 y'amavuko n'abandi bayobozi, rije nyuma y'uko kuwa kabiri taliki ya 05 Kanama, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda isabye ubushinjacyaha gukurikirana ibigo birimo icya WASAC gishinzwe amazi n'isukura na Minisiteri zirimo iya Siporo, kubera amafaranga yatanzwe ntihagaragazwe uburyo yagiye akoreshwa ubwo bagezwagaho raporo ya Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) ku isesengura rya raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2024.

Share