Impunzi z’Abanye-Congo ziba mu Rwanda zazengurutse kuri Ambasade 20 zisaba kurenganurwa

Abahagarariye impunzi z’Abanye-Congo ziri mu nkambi eshanu zo mu Rwanda bavuze ko AFC/M23 na Twirwaneho byashyigikirwa, kuko ibice byo mu Burasirazuba bwa RDC bahunze ubu bigenzurwa n’iyo mitwe ari byo bifite amahoro kurusha ibindi ku buryo basubiyeyo baba bizeye ko batekanye.

Impunzi z’Abanye-Congo ziba mu Rwanda zazengurutse kuri Ambasade 20 zisaba kurenganurwa

Ibyo byavuzwe n’abahagarariye impunzi z’Abanye-Congo ziri mu nkambi eshanu zo mu Rwanda ubwo bagezaga ubusabe bwabo kuri ambasade 20 z’ibihugu bikomeye ziri Rwanda n’imiryango mpuzamahanga irimo Loni.

Izo mpunzi zisaba amahanga kudakomeza kurebera ibikorwa by’urwango bene wabo bavuga Ikinyarwanda bakorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Byabaye kuri uyu wa 7 Mutarama 2025 aho abahagarariye izo mpunzi bahereye kuri Ambasade y’Abanyamerika i Kigali nyuma bakomereza no ku zindi zirimo iya Qatar, u Bushinwa, u Burusiya, u Bufaransa, iya RDC n’izindi.

Banagiye kandi ku biro by’Ubuhuzabikorwa bw’Amashami ya Loni mu Rwanda, ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda no ku Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi.

Bari bambaye imyenda iriho ubutumwa bwamagana urwango n’ivangura rikorerwa bene wabo bavuga Ikinyarwanda muri RDC, ndetse buri rwego bagezeho baruhaga inyandiko y’amapaji 10 igaragaza ibibi bibera mu gihugu cyabo bifuzaga ko bitakomeza kureberwa.

Hari n’icyapa bagendanaga kiriho amafoto ya bamwe mu bayobozi mu gihugu cyabo n’ubutumwa bwamagana ibikorwa bibi byatumye abaturage babo bahunga ku buryo bamwe bamaze imyaka irenga 30 mu buhungiro.

Uwimana Agnes wageze mu Rwanda mu 1996 uba mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi yavuze ko yahageze ari umwana uri mu myaka wa 12 ariko ubu bigaragara ko ari umubyeyi mukuru.

Yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko mbere yo guhunga bakorewe ivangura rikomeye kuko ari Abatutsi, Abahema n’Abanyamulenge, abandi baricwa bituma bahungira mu Rwanda ariko bakababazwa n’uko icyo bahunze gikomeje gufata indi ntera.

Ati “Iryo vangura no kutwanga batuvangura n’abandi Banye-Congo ntibyigeze bihagarara, byarakomeje nubwo hashize imyaka irenga 30 turi mu nkambi. Haba ivangura n’ubwicanyi byarakomeje kugeza n’ubu impunzi zikomeje guhunga ziva muri Congo.”

Uwimana yavuze ko icyo bakeneye ku mahanga ari ukureka kurebera ibiri kuba bagafasha mu kubikemura noneho izo mpunzi zigataha.

Ati “Dukeneye ko batuvuganira tugataha. Dukeneye kugira igihugu kuko gusazira mu buhungiro ukanahabyarira ni ikibazo. Abana bacu ubu nta cyerekezo bafite. Turasaba kandi ko habaho ubutabera kuko ariya magambo Gen. Ekenge yavuze yo kutuvangura yaradukomerekeje cyane. Habeho ubutabera bwo gukurikirana abantu bafite amagambo nk’ariya asesereza kandi avangura.”

Munyakarambi Sebutezi Edison umaze mu Rwanda imyaka irenga 13 mu Nkambi ya Kigeme i Nyamagabe yavuze ko yazanye n’umuryango we wose kandi barambiwe kwitwa abanyamahanga mu gihugu cyabo.

Ati “Mu 2012 ubwo intambara yongeraga kubira, uwari Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo witwa Julien Paluku yaravuze ngo umuntu ujya iwabo ni nk’ugiye gupfa ntawe ubatangarira. Batwitaga abanyamahanga bumva ko guhungira mu Rwanda ari ukuza mu rugo aho kumva icyatumye duhunga.”

Yongeyeho ko bizeye ko gukomeza kugaragariza amahanga akarengane kabo bizatuma bumvwa ku buryo bagira icyo bakora.

Ati “Mu gihe hari ibiganiro by’amahoro twagira ngo tubibutse ko n’ijwi ry’impunzi rihari. Twizeye ko hari abazabyumva bagakora icyo bakwiye gukora bakabuza ubuyobozi bwa RDC gukomeza kuvangura Abanye-Congo ahubwo bagakora icyatuma dusubira mu byacu.”

Uwase Kalinda Chance umaze imyaka itatu mu Nkambi ya Nkamira mu Karere ka Rubavu, yavuze ko yacikirije amashuri kuko yari ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ndetse ko yari afite inzozi zo kuba umuganga.

Ati “Nari naratangiye kwiga ubuganga kandi mfite inzozi ko mbashije gusubirayo ngakomeza nabasha gufasha abandi. Twari twarazanye na Papa ariko ubwo AFC/M23 yamaraga gufata Goma yasubiyeyo kuko hari agahenge, tuba twizeye ko Imana nibishaka tuzongera tugahura.”

Munyakarambi yavuze ko mu rugendo rwo gushakira amahoro Uburasirazuba bwa RDC bakomokamo basanga umutwe wa AFC/M23 na Twirwaneho bamaze gutera intambwe nini kuko ibice bagenzura ubu ari byo bitekanye kurusha ibindi ku buryo basubiyeyo baba batekanye.

 

 

Share