Bugesera: Umushinga wa COPORWA watangiye guhindura imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka mu murenge wa Rweru
“Mu miryango y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma biragoye kubona umuntu wabonye indyo yuzuye! Usibye no kuba ihagije ntiyaba yuzuye!’’ Uku niko umuvugizi w’umuryango w’ababumbyi bo mu Rwanda COPORWA,Kamahoro Chantal ,atangira agaragaza ikibazo cyo kwihaza mu biribwa n’imirire mibi mu bo amateka akagaragaza ko basigaye inyuma
Akomeza agira ati: “Uko kutagira amikoro rero usanga uko ababyeyi bagwingiye ariko n’abana abagwingira,igihe rero umuntu yagwingiye ntaterambere yageraho.N’umuntu atabonye ibyo kurya bihagije ntabwo imitekerereza yakwaguka,usanga igihe cyose atekererezwa’’
Umuvugizi w’umuryango w’ababumbyi bo mu Rwanda COPORWA, Kamahoro Chantal
Uru rusobe rw’ibibazo nirwo rwatumye umuryango COPORWA utewe inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Ababumbye ryita ku Iterambere UNDP,utangiza umushinga ugamije kuboneza imirire no kwihaza mu biribwa mu bana bari munsi y’imyaka itanu n’abagore bari mu gihe cy’uburumbuke, barimo abatwite n’abonsa.
Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa m’Ukwakira 2025, ukaba uteganyijwe kumara umwaka umwe, ugakorerwa mu tugari twa Nkanga, Batima na Nemba mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera.Wibanda ku miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka ndetse n’abandi baturage b’amikoro make.
Mujawamariya Providence,Umukozi wa COPORWA, ushinzwe gukurikirana uyu mushinga, asobanura ko ikigamijwe muri uyu mushinga ari ukurwanya igwingira hashingiwe ku byumweru n’imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana.
Ati: “Imirire y’umwana itangira akiri munda kugeza avutse no kuzamuka kugera ku myaka itanu; burya ni ho uba warwanije igwingira. Iyo icyo gihe gihungabanye, n’ingaruka zacyo zigira ubukana mu buzima bwose.”
Mujawamariya Providence, Umukozi wa COPORWA
Avuga ko nubwo umushinga wibanze cyane ku basigajwe inyuma n’amateka, hari n’abandi baturage bo mu murenge wa Rweru bazagenda bawugerwaho bitewe n’ubushobozi buzaba bubonetse.
Ati: “Uyu mushinga ureba cyane abasigajwe inyuma n’amateka, ariko n’abandi baturage batuye muri uyu murenge tuzagenda tubageraho uko tuzashobozwa.”
Mu bikorwa byamaze gushyirwa mu bikorwa harimo gutanga ihene ku miryango 37 y’abasigajwe inyuma n’amateka, aho zizajya zororoka binyuze mu muco wo koroza bagenzi babo, hagamijwe kongera umutungo w’ingo no kurwanya imirire mibi. Hanakozwe amahugurwa ku mirima y’igikoni, akamaro k’imboga mu mirire y’abana, ndetse abana 17 bari bararetse ishuri basubizwa mu mashuri. Ibyo ngo bikazajyana n’ubuhinzi bw’ibihumyo
Abaturage bahawe ihene bavuga ko ari intangiriro y’icyizere gishya. Hategekimana Janviere, utuye mu Kagari ka Nkanga, Umudugudu wa Ruzo, avuga ko uyu mushinga wahinduye imyumvire n’imibereho.
Ati: “Ibibazo twari dufite byari byinshi: abana bata ishuri, kutagira aho duhinga, n’ubwigunge. COPORWA yaje itwigisha, imyumvire irahinduka kuko iyo ufite imyumvire mizima nta kidashoboka. Izi hene zizabyara tworoze bagenzi bacu, tuve mu bukene.”
Hategekimana Janviere, utuye mu Kagari ka Nkanga
Musabyimana Odette nawe warojwe ihene ashimangira ko uyu mushinga wabasigiye amasomo mashya ku mirire n’ubuhinzi bugezweho.
Ati: “Twari tuzi ko umuntu agomba kuba afite isambu nini kugira ngo abone ibiribwa. Uyu mushinga watwigishije guhinga mu mifuka, hafi y’inzu, noneho n’iyo ubutaka ari buke abana babona indyo yuzuye.”
Musabyimana Odette nawe yarojwe ihene
Ku rundi ruhande, Bungura Juma avuga ko ihene yahawe ifite intego irenze kuyiragiza gusa.
Ati: “Nibyara ubwa mbere nzoroza bene data, nibyara bwa kabiri nzishyuramo ishuri ry’umwana n’ubwisungane mu kwivuza. Iyi hene igiye kungirira akamaro kandi izangeza kure.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa COPORWA Ingabire Alexis avuga ko kurwanya igwingira bifitanye isano n’iterambere rirambye ry’igihugu.
Ati: “Uyu mushinga urinjira mu cyerekezo dufite kuko dushaka gukura abafatanyabikorwa bacu ku rwego rumwe tukabageza ku rundi (graduation),bakagira imyumvire izamutse bityo bakagera ku iterambere rirambye”
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa COPORWA Ingabire Alexis
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nabwo bushima uyu mushinga. “Abasigajwe inyuma n’amateka bari bafite ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi. Uyu mushinga urimo kubafasha kwikura mu bukene, kwiyishyurira mituweli, kujyana abana mu mashuri no kurwanya igwingira.”Ahimbisirwe Laurene,umunyambanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nkanga.
Yanasabye abahawe inkunga kuyisigasira no kuyibyaza umusaruro urambye.
Ati: “Turabasaba kutagurisha izi hene, ahubwo bakazorora neza zikazabasha kororoka, bateze imbere bagenzi babo n’umuryango muri rusange.”
Ahimbisirwe Laurene, Umunyambanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkanga
Mu gihe umushinga wa COPORWA ugikomeje, abaturage bo mu murenge wa Rweru barawubonamo icyizere cyo kubaka ejo hazaza harangwa n’imirire myiza, ubukungu bwiyongera n’imibereho irambye, bishingiye ku bufatanye n’uruhare rwabo ubwabo.
“Ahazaza hanjye uko mbona ndabona hazaba heza mfatanyije n’igihugu gifite umutekano ndetse nshingiye no ku mishanga myiza igenda itugeraho “Musabyimana Odette
Mu bindi bikorwa bimaze gukorwa mu ntangiriro z’uyu mushinga harimo kubumbira abafatanyabikorwa mu matsinda yokwizigamira ku buryo bashobora kwikemurira ibibazo byihutirwa no kugira imishinga mito batangiza.
Mu bikorwa by’uyu mushinga harimo no gutanga amatungo magufi