Rutanga Eric ku myaka 34 yahagaritse gukina umupira w’amaguru

Rutanga Eric wakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ n’amakipe akomeye muri Shampiyona y’u Rwanda nka APR FC, Rayon Sports, Gorilla FC na Police FC, yasezeye burundu ku gukina ruhago nk’uwabigize umwuga.

Rutanga Eric ku myaka 34 yahagaritse gukina umupira w’amaguru

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Mutarama 2026, ni bwo uyu mukinnyi yanditse ku rukuta rwa Instagram, avuga ko asezeye burundu. 

Ati “Umupira ntiwari umukino gusa, wari umuryango n’ubuzima bwanjye. Buri myitozo, buri mukino n’ibitambo byose byangize uwo ndi we uyu munsi.”

Rutanga yashimiye amakipe yose, abatoza, abakinnyi bakinanye , abayobozi n’abafana bose bamugiriye icyizere kandi bakamwitahi mu rugendo rwee.

Ati “Urukundo n’inkunga mwampaye bizahora mu mutima wanjye. Atari ugusezera ahubwo ari ugushimira ku byo umupira wampaye n’abantu bose bawugize uwo wari wo kuri njye. Urugendo rwanjye rwo gukina umupira nk’uwabigize umwuga naha rurangiriye”.

Rutanga w’imyaka 34 yazamukiye mu ikipe ya APR FC yavuyemo yerekeza muri Rayon Sports, Gorilla na Police FC,

Yari umwe mu bakinnyi beza muri Shampiyona y’u Rwanda bazwiho gutera imipira iteretse izwi nka “Coup Franc”.

Benshi bamwibukira kuri Coup Franc yatereye Rayon Sports inganya na Gor Mahia yo muri Kenya mu 2018 mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup.

 

Share