Rwanda: Ku bufatanye na AGRA Umworozi wa mbere w’inkoko amaze guhugura urubyiruko rurenga 10,000

Umushinga ugamije gufasha urubyiruko kwihangira imirimo mu buhinzi n’ubworozi YEFFA ni gahunda ya AGRA iterwa inkunga na Mastercard Foundation. Mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga mu Rwanda,umuryango nyafrika uteza imbere ubuhinzi n’uruhererekane rw’ibiribwa AGRA ukorana n’imiryango n’ibigo bitandukanye, hagamijwe kongerera urubyiruko ubumenyi, amahirwe y’akazi no kubafasha kwinjira mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Rwanda: Ku bufatanye na AGRA Umworozi wa mbere w’inkoko amaze guhugura urubyiruko rurenga 10,000

Kimwe muri ibyo bigo ni Abusol LTD, cyazobereye mu bworozi bw’inkoko, gikorera mu karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Kuri ubu, iki kigo kimaze imyaka 10 cyoroye inkoko zirenga 130,000 ku buso bwa hegitari 14, aho izigeze igihe cyo gutera zitanga amagi agera ku 80,000 ku munsi.Ku ikubitiro iki kigo cyatangiranye inkoko 10,000.

Musabyimana Jean Baptiste washinze akaba anayobora iki kigo ni umunyarwanda waminuje amasomo y’ubukungu mu Bufaransa. Asobanura urugendo rwe agira ati:

“Nagiye mu bufaransa muri 2003 ngiye kwiga, ndangije kwiga nkorerayo, hanyuma igihe kiza kugera mbona ko ari ngombwa ko nanjye nkwiye kugaruka ngo ntange umusanzu wanjye mu kubaka igihugu. Nize ibijyanye n’ubukungu ndetse n’amasoko y’imigabane ndetse n’ibijyanye n’amategeko y’ubucuruzi, nagarutse muri 2016.”

Yahisemo gushora imari mu bworozi bw’inkoko abitewe n’akamaro yabonaga zifite mu mirire y’abaturage n’isoko ryabyo.

Ati “Nahisemo korora inkoko kuko nasanze aricyo kiribwa cy’ingirakamaro mu birinda indwara abanyarwanda bageraho mu buryo bworoshye kandi kitabahenze, gusa natekerezaga ko nimara kubona mbasha kubahaza ku magi nyuma nzorora inkoko z’inyama. Niyo mpamvu nashinze iki kigo cya ABUSOL LTD”

Ku bijyanye n’intego ze z’igihe kirekire, agaragaza ko adashaka inyungu z’ubucuruzi gusa, ahubwo ko ashaka impinduka mu mibereho y’abaturage n’urubyiruko. Ati:

“Inzozi zanjye ni uko abanyarwanda bose babanza bakemera ko amafunguro yabo ya buri munsi yaba ariho igi, ikindi nuko urubyiruko rwabanza rukabonamo akazi ari benshi”

Ku bufatanye na AGRA, Musabyimana avuga ko byabaye amahirwe akomeye ku kigo cye no ku rubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba.

 

Ati“Twishimiye kujya mu mushinga wa YEFFA kuko wari uhuje n’intego zacu, icyo gihe baduhaye kwigisha abantu bo mu ntara y’iburasirazuba tukigisha urubyiruko no kwihangira akazi”

Mu myaka 2 Abusol  imaze guhugura urubyiruko rurenga 10,00 binyuze mushinga YEFFA wa AGRA ku nkunga ya Mastercard Foundation.Bahugurwa  mu micungire y’imishinga y’ubw’ubworozi bw’inkoko, kubona amasoko, gukumira no kurwanya indwara, n’ibindi bitandukanye.

Bamwe mu rubyiruko  bavuga ko bungutse ubumenyi bubafasha kuva ku bworozi bwa gakondo bajya ku bworozi bwa kinyamwuga.

Jean Chrysostome Dukuzumuremyi wo mu karere ka Bugesera agira ati: “Aya mahugurwa ya YEFFA arafasha cyane kuko uko twororaga izi nkoko mu cyaro iwacu, twakoraga by’amaburakindi, ubu rero twasanze uburyo bwiza bwo korora ari ukororera ahantu ku buryo uzirinda ibyonnyi zikororerwa mu nzu, ikindi nuko ushobora korora inkoko nyinshi ariko ugakoresha ubutaka butoya cyane kandi zikarya ibiryo bicyeya zikanatanga umusaruro mwinshi, ibi rero nkatwe urubyiruko bizadufasha kuko ushobora gutangirira ku gishoro gitoya zikagenda zikungura ku buryo mu gihe gito wagira inkoko nyinshi”

Naho Nyiransengimana Josephine wo mu karere ka Nyagatare, agaragaza ko yungutse ubumenyi bwimbitse ndetse n’icyizere cyo kwiteza imbere. Ati: “Ikintu umushinga YEFFA umfashije, umpaye amahugurwa n’ubusobanuro bwimbitse kubijyanye n’ubworozi bw’inkoko, uburyo zororwa kandi menye gutandukanya ubwoko bw’inkoko ndetse menye ko inkoko zitanga umusaruro vuba kandi zikororerwa ku butaka butoya, ibyo bigatuma umuntu uzoroye abasha kwiteza imbere ndetse akanateza imbere igihugu”

Avuga kandi ko umushinga wabahaye imbaraga zo kwigira no kwitinyuka. Ati: “Twebwe nk’urubyiruko, uyu mushinga wadufashije kwitinyuka tugakora n’imbaraga zacu tudateze amaboko bigatuma tubasha kwiteza imbere ubwacu”

Muri aba 2100 bigiye mu kigo cy’amahugurwa cya Abusol aho buri cyiciro mu kiba gitahiwe gihabwa inyigisho z’iminsi icumi irimo iyo bigira mu cyuma cyabugenewe n’indi bigira ku biraro by’inkoko bareba uko bikorwa nyirizina mu gihe 900 bo bajyanwa aho inkoko zororerwa kugira ngo barebe uko bikorwa mu buryo bwa kijyambere dore ko n’ubundi baba basanzwe bazorora.Ikigo Abusol kandi cyasanze urubyiruko rugera ku 4000 aho rusanzwe rukorerwa ubworozi kikabarekera uko bikorwa naho abagera ku 3000 cyabasanze mu midugudu hagamijwe kubashishikariza ibyiza byo kuyoboka ubuhinzi n’ubworozi.

Zimwe mu nkoko zirenga 130,000 zororerwa ku buso bwa hegitari 14 na Abusol LTD, zitanga amagi agera ku 80,000 ku munsi.

Urubyiruko ruri mu mahugurwa atangwa na AGRA binyuze mu mushinga YEFFA

Umushinga YEFFA uterwa inkunga na Mastercard Foundation ufasha urubyiruko rurenga 10,000 kwinjira mu bworozi bw’inkoko no kwihangira imirimo ibafasha kwiteza imbere.

Share