Rayon sports yasinyishije abakinnyi bashya

Ikipe ya Rayon Sports FC yatangaje ko yasinyishije abandi bakinnyi 2 biyongera ku bamaze iminsi basinyiye iyi kipe kugira ngo bazayifashe mu gice cya kabiri cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Rayon sports yasinyishije abakinnyi bashya

Abakinnyi basinye muri Rayon Sports barimo Bienvenu Joachim Vigninou w’imyaka 23 ukomoka muri Bénin, Umunya-Burkina Faso Ben Aziz Dao, Ramazani Tshimanga Tshilembi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kwizera Olivier, Congo Yannick Bangala Litomba na Faustin Likau Pizzalo Kitoko.

Abakinnyi bashya bose ba Rayon Sports bahise berekeza mu Nzove mu myitozo yabo ya mbere nk’abakinnyi ba Rayon Sports.

Ku wa mbere, tariki 5 Mutarama 2026, ni bwo Rayon Sports yakuriweho ibihano byo kutandikisha abakinnyi yari yarafatiwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Ni nyuma yo kwirukana bamwe mu bari abakozi bayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakajya kuyirega.

Abo barimo Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ’Robertinho’ na rutahizamu ukomoka muri Guinea-Bissau, Adulai Jalo, bayireze bayishinja kubirukana binyuranyije n’amategeko ndetse inamubereyemo umwenda.

Iyi kipe yategetswe kumwishyura ’Robertinho’ ibihumbi 22,5$ [arenga miliyoni 32.7 Frw], by’imishahara y’amezi ane na Adulai Jalo 7000$,

Kuri ubu iyi kipe yambara ubururu n’umweru yamaze kwishyura aya mafaranga yose yasabwa, ihabwa uburenganzira bwo kongeramo abakinnyi bashya muri uku kwezi kwa Mutarama 2026.

 

 

Share