Umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi woherejwe hanze winjije miliyari 16,7 Frw
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi byoherezwa mu Mahanga (NAEB), cyatangaje ko mu munsi itanu, u Rwanda rwoherejwe mu mahanga toni 8 113 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, byarwinjirije asaga miliyari 16,7 Frw (amadolari ya Amerika 11 501 876).
Iyo raporo ya NAEB yo hagati ya tariki ya 29 Ukuboza 2025 na tariki ya 02 Mutarama 2026, yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama 2026.
Yavuze ko ikawa yoherejwe mu mahanga yari toni 846, yinjiza amadolari ya Amerika 5 149 902 mu gihe icyayi cyoherejwe ni toni 647 zinjije amadolari y’Amerika 1 849 650.
NAEB yavuze ko kandi kandi ingano zoherejwe mu mahanga zanganaga na toni 413 zinjirije amadolari y’Amerika 350 657.
Ni ibihingwa byoherejwe mu bihugu bitandukanye birimo ibyo mu mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, u Bufaransa, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), u Budage n’u Buholandi.
NAEB kandi yavuze ko imbuto na zo zoherejwe mu mahanga muri icyo gihe zanganaga na toni 492, zikaba zarinjirije u Rwanda amadolarari ya Amerika 600 024.
Zoherejwe mu bihugu byo mu Karere, Leta zunze ubumwe za Amerika, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Vietnam.
Indabo zo zoherejwe hanze y’u Rwanda mu bihugu by’u Bwongereza n’u Buholandi, zikaba zingana na toni 16 zirwinjiriza amadolari ya Amerika 91 134.
NAEB kandi yavuze ko ibihingwa bitandukanye ibinyampeke, ibinyamisogwe, ibinyabijumba n’ibindi, hoherejwe toni 5,541 zinjije asaga 3 226 706, bikaba byaroherejwe mu bihugu byo mu Karere, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Oman.
Ibikomoka ku matungo
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi cyavuze ko u Rwanda rwohereje ibikomoka ku matungo bingana na toni 158 zinjije amadolari ya Amerika 233 803, bikaba byaroherejwe mu bihugu byo mu Karere no ku Mugabane wa Afurika.