Doja Cat agiye gutaramira i Kigali muri “Move Afrika” 2026

Kwamamaza ko Doja Cat azataramira i Kigali byateje impaka n’amarangamutima atandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Uyu muhanzikazi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga ateganyijwe kuza mu Rwanda ku wa 17 Werurwe 2026 mu gitaramo ngarukamwaka cyiswe “Move Afrika” kizabera muri BK Arena.

Doja Cat agiye gutaramira i Kigali muri “Move Afrika” 2026

Nyuma yaho azakomereza muri Pretoria, mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho akomoka ku ruhande rwa se. Hari abamwiteguye n’amashyushyu menshi, mu gihe abandi bavuga ko ari ubwa mbere bumvise izina rye.

Doja Cat, amazina ye bwite ni Amala Ratna Zandile Dlamini, yavutse ku wa 21 Ugushyingo 1995 i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Se akomoka muri Afurika y’Epfo naho nyina akaba umunyamerikakazi. Uru ruvange rw’umuco ni rumwe mu bigaragara mu bihangano bye, aho akomatanya injyana zitandukanye zirimo POP, RAP na R&B.

Yatangiye kumenyekana cyane mu 2018 abikesha indirimbo ye Mooo!, yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok. Nyuma y’iyo ntsinzi yasohoye album Hot Pink, yamuhesheje kumenyekana cyane ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko binyuze mu ndirimbo “Say So” yamugejeje ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane muri Amerika no hanze yayo.

Kuva icyo gihe, Doja Cat yakomeje gushyira hanze indirimbo zakunzwe zirimo Woman, Kiss Me More yakoranye na SZA, Paint the Town Red na Need to Know. Izi ndirimbo zatumye akomeza kwigaruriza abakunzi benshi ku isi, cyane cyane urubyiruko.

Nubwo atavugwaho rumwe na bamwe bitewe n’imyambarire ye idasanzwe, imyitwarire itangaje ndetse no kogosha umusatsi n’ibitsike, benshi bemeranya ku buhanga bwe n’umusaruro akomeje gutanga.

Yegukanye igihembo cya Grammy Awards, ndetse indirimbo ze zagiye zigaruka kenshi ku rutonde rwa Billboard Hot 100. Yanatsindiye ibihembo bya American Music Awards, bikomeza gushimangira umwanya afite mu muziki w’iki gihe.

Igitaramo cya “Move Afrika” kizabera i Kigali, kije mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura ibikorwa by’imyidagaduro mpuzamahanga, rukiyubakira izina nk’ahantu hashobora kwakira abahanzi bakomeye ku isi.

Ku wa 17 Werurwe 2026, abakunzi b’umuziki bazaba bahanze amaso kuri BK Arena, mu gitaramo gishobora gusiga amateka no kongera kwerekana ko Kigali iri kwinjira neza ku ikarita y’imyidagaduro mpuzamahanga.

Yatsindiye Grammy Award ya Best Pop Duo/Group Performance hamwe na SZA ku ndirimbo yabo “Kiss Me More” muri Mata 2022

Share