Uturere 12 twiyongereye mu duhabwa nkunganire ya leta ku ishwagara ikoreshwa mu buhinzi
Abahinzi bo mu turere dutandukanye baravuga ko bishimiye icyemezo cya Leta cyo kubashyiriraho nkunganire ya 40% ku giciro cy’inyongeramusaruro izwi nk’ishwagara, bari basanzwe bishyura ku kigero cya 100%. Ubu, Leta izajya ibafasha kwishyura igice cy’ayo mafaranga kugira ngo igabanye igishoro mu buhinzi.

Murorunkwere Letitia, umuhinzi wo mu Ntara y’Amajyaruguru, yagize ati:
“Twamenye amakuru y’uko Leta yadushyiriyeho nkunganire ku ishwagara twari dusanzwe twishyura 100%, biradushimishije kuko igishoro mu buhinzi kirimo kugabanuka. Ubu ikiro twishyuraga 100 Frw tugiye kujya tukishyura 60 Frw, Leta idufasheho 40.”
Na Sibomana Jean Baptiste wo mu Karere ka Rulindo, yunzemo agira ati:
“Iyi ni inkuru nziza kuba aka karere kashyizwe mu turere twahawe nkunganire ku ishwagara. Ubundi twajyaga duhabwa nkunganire ku mbuto z’ibigori no ku ifumbire mvaruganda, ariko ishwagara tukayigura 100%. Hari n’abantu batajyaga bayikoresha kubera ko ihenze, none bagiye kuyikoresha. Turizera ko umusaruro ugiye kwiyongera.”
Dr Uwamahoro Florence, Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ubuhinzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), asobanura ko icyemezo gishingiye ku bushakashatsi bwakozwe bukagaragaza ibice bikeneye kongerwamo ishwagara kubera ko ubutaka bwaho bufite ubusharire bwinshi.
Dr Uwamahoro Florence, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubuhinzi muri RAB
Dr Uwamahoro yasabye kandi abahinzi gutegura neza ubutaka kugirango bitegure neza umuhindo.
Uturere twari dusanzwe duhabwa nkunganire ku ishagara ni uturera 10 turimo Nyamagabe, Nyaruguru, Nyanza, Gakenke, Gicumbi, Karongi, Ngororero, nyamasheke, Rusizi ndetse n’akarere ka Rutsiro.
Nyuma y’ubushakashatsi byagaragaye ko hari n’utundi turere dukeneye gukoresha ishwagara mu buhinzi ari nayo mpamvu hongewemo uturere 12 duzahabwa nkunganire ku ishwagara aritwo Muhanga, Ngoma, Kayonza, Kirehe, Huye, Gisagara, Ruhango, Nyabihu, Burera, Musanze, Rulindo na Gasabo
Iyi nkunganire nshya izafasha abahinzi b’u Rwanda kugabanya igishoro no kongera umusaruro, cyane cyane mu turere twari dufite ubusharire bw’ubutaka, ibi bikaba ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubuhinzi burambye.