Rayon Sports yakiriye Umunye-Congo uje kuyikinira
Rayon Sports yakiriye, Umunye-Congo Faustin Likua Kitoko Pizzalo wakiniraga Flambeau du Centre yo mu Burundi, aho aje gushyira umukono ku masezerano.
Uyu mukinnyi yasesekaye i Kigali kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Ukuboza 2025.
Faustin Likua w’imyaka 23 ukina mu kibuga hagati yugarira ashobora gusinya amasezerano y’imyaka ibiri atanzweho miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri Kanama 2024 ni bwo Likau Faustin yavuye muri AC Dynamique yo muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, yerekeza muri Flambeau du Centre ku masezerano y’imyaka ibiri, ariko harimo ko ayo masezerano narangira azahita asubira muri AC Dynamique.
Uyu mukinnyi nasinyira iyi kipe ashobora kuzagaraga mu mukino w’Igikombe cyiruta ibindi mu Rwanda “ FERWAFA Super CuP” uzahuza Rayon Sports na APR FC tariki ya 10 Mutarama 2026, kuri Stade Amahoro.
Gikundiro itegereje undi mukinnyi ukina nka rutahizamu witwa Armand Jules Kooh ukomoka muri Cameroon ufite imyaka 26.
Uyu mukinnyi kugeza ubu nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Club Africain yo muri Tunisia.