Stella Rusine yahererekanyije ububasha na Kampeta Sayinzoga yasimbuye ku buyobozi bwa BRD

Stella Rusine Nteziryayo yahererekanyije ububasha na Kampeta Pitchette Sayinzoga yasimbuye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD.

Stella Rusine yahererekanyije ububasha na Kampeta Sayinzoga yasimbuye ku buyobozi bwa BRD

Kampeta wari umaze imyaka itandatu ayobora BRD yasize iyi banki igeze ku mutungo wa miliyari 1000 Frw mu 2025, uvuye kuri miliyari 157 Frw wariho mu 2019.

Nteziryayo uhawe ishingano zo kuyiyobora afite ubunararibonye mu bijyanye n’imicungire n’imikorere y’ibigo by’imari, kugenzura inguzanyo no kubaka ubukungu buhamye butajegajega bw’inzego.

Yakoze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu, aho yagize uruhare mu gushyiraho ingamba zigamije iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda mu gihe gito n’igihe kirambye.

Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bukungu.

BRD yashinzwe mu 1967, itera inkunga imishinga igamije gufasha u Rwanda mu rugendo rwayo rw’iterambere mu ngeri zirimo ibitunganyirizwa mu nganda, ibikorwaremezo, ubuhinzi, ingufu, inzu ziciriritse, ubukungu burengera ibidukikije no kongera ibyoherezwa mu mahanga.

 

Share