Perezida Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika gufata iya mbere mu gukemura ibibazo by’umugabane.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye urubyiruko rwa Afurika kugira uruhare rufatika mu gukemura ibibazo byugarije umugabane, aburira ko nirudafata inshingano zarwo, ruzahora mu buzima bwo kwinubira ibibazo bidashira, kandi ari rwo ruzagerwaho cyane n’ingaruka zabyo.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika gufata iya mbere mu gukemura ibibazo by’umugabane.

Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2026, ubwo yafunguraga inama ya YouthConnekt Africa Summit, ihuriza hamwe urubyiruko, abayobozi, abashoramari n’abafatanyabikorwa mu iterambere baturutse muri Afurika no mu bindi bice bitandukanye by’isi.

Perezida Kagame, yavuze ko urubyiruko rukwiye gufata inshingano zo kugena ahazaza ha Afurika, binyuze mu gusobanukirwa amateka y’umugabane, ibyo wagezeho n’ibitagenda neza bikwiye gukosorwa. 

Yagize ati, “Ntekereza ko badakwiye gutegereza ko hari umuntu uza kubabwira inshingano zabo. Bazazimenya binyuze mu kwiga no gusobanukirwa amateka yabagejeje aho bari uyu munsi.” 

Umukuru w’Igihugu, yashimangiye ko nta terambere rinyuze mu nzira z’ibusamo ribaho, asaba urubyiruko kwiyemeza gukora cyane, kwigomwa no gufatanya, haba mu bihugu byabo no ku rwego rw’umugabane. 

Yaburiye urubyiruko ko kutuzuza izo nshingano bizagira ingaruka kuri bo ubwabo. 

Yagize ati, “Ntekereza ko bazakomeza kubaho binubira ibintu, bagahora bahanganye n’ibibazo bitagira iherezo by’ubwoko butandukanye. Ni bo bazababara cyane kubera ko ari bo bazaba bikoreye umutwaro w’ibyo bibazo.”

Perezida Kagame, yagarutse ku bushakashatsi buherutse gukorwa bugaragaza ko urubyiruko rwa Afurika rufite icyizere cy’ahazaza kandi rwifuza kugira uruhare mu gufata ibyemezo bigena ubuzima bwarwo. 

Yavuze ko iyi myumvire ikwiye gushyigikirwa, ashimangira ko intsinzi itangirira ku muntu ubwe, akiyemeza kubaka ubuzima yifuza, aho gutegereza ko abandi babimuhera uburenganzira cyangwa bakamufasha.

Yagize ati, “Ibyo Afurika yagezeho byose kugeza ubu, yabigezeho igihe twafataga ahazaza hacu mu maboko yacu.”

Yasabye Abanyafurika kudategereza ko ibibazo byabo byikemura ubwabyo cyangwa ko amahanga areka kubirengagiza, ahubwo bakibanda ku byo bashobora guhindura bifashishije amikoro ahari ndetse n’amahirwe bafite. 

Afurika ntikennye mu bitekerezo bishya.

Perezida Kagame, yavuze ko hafi kimwe cya kane cy’abaturage ba Afurika bari mu kigero cyo gukora, bafite byibura ibikorwa by’ubucuruzi, cyangwa bakaba bari mu nzira yo kubitangiza, bikaba ari imibare iri hejuru ugereranyije n’ahandi hose ku isi. 

Yavuze ko kuba ibikorwa byinshi muri ibyo bitagera ku iterambere rifatika bidaterwa no kubura udushya cyangwa ibitekerezo, ahubwo bimwe biterwa no kudafatanya uko bikwiye, hakiyongeraho ibindi bibazo bimaze igihe bibangamiye iterambere.

Yibukije urubyiruko ko bimwe mu bigo by’ubucuruzi bikomeye kandi byahinduye isi, byubatswe n’abantu bafatanyije kandi bafite icyerekezo bahuriyeho. 

Yagize ati, “Muzirikane ko ibigo by’ubucuruzi bikomeye ku isi, bitubatswe n’abantu bakora bareba uruhande rwabo, ahubwo byubatswe binyuze mu bufatanye. byubatswe n’abantu bahuje icyerekezo. Natwe dukeneye kubigenza dutyo. […] Mukore cyane, mushyiremo imbaraga, kandi isi izaba ibategereje. Inshingano zacu nk’abayobozi, ni ukubashyigikira.”

Yavuze ko abayobozi bafite inshingano zo gukuraho inzitizi zibangamira urubyiruko binyuze muri politiki ziboneye, ariko na rwo rukaba rugomba kubyaza umusaruro amahirwe ruba rwashyiriweho. 

‘Ntidukwiye guteranira hano ngo duhanahane amagambo meza gusa’ 

Perezida Kagame, yasabye kandi abitabiriye iyi nama gusangiza abandi ubuhamya bw’ibyo bize mu nama za YouthConnekt zabanje n’uruhare ibyo byagize mu iterambere ryabo bwite n’akazi bakora.

Yagize ati, “Turifuza kumva ubuhamya bwa bamwe muri mwe bari hano, bakatubwira ibyo bize mu nama za YouthConnekt zabanje n’ibyo bagezeho babikesha ibyo bize.” 

Yongeyeho ati, “Ibyo ni byo bizatuma twizera ko tutateraniye hano kugira ngo duhanahane amagambo meza gusa, hanyuma tugasubira mu rugo ntacyo dukora cyangwa tugakora bike cyane.” 

Inama ya YouthConnekt Africa Summit iri kuba ku nshuro ya munani, iteraniye muri Kigali Convention Centre, ikazasozwa ku itariki ya 27 Ugushyingo 2026.

Abateguye iyi nama, biteze ko izitabirwa n’abantu barenga 5,000 bazayikurikirana imbonankubone, mu gihe abandi 25,000 biteganyijwe ko bazayikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko zigamije gusobanura inshingano z’abo muri iki gisekuru, by’umwihariko hakibandwa ku byiciro bitandatu by’ingenzi: ubucuruzi bwambukiranya imipaka, umurimo, imiyoborere, ubuzima, ibidukikije, iterambere ry’inganda ndangamuco n’ubuhanzi.

Share