Cleophas Barore yagarutse ku ndangagaciro yakuye muri IFAK zamwubakiye ubuzima n’umwuga
Ubwo Ishuri rya IFAK Kimihurura ryizihizaga isabukuru y’imyaka 62 rimaze ritanga uburezi mu Rwanda, ku wa Gatandatu taliki 07 Gahyantare 2026, Cleophas Barore, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yagarutse ku rugendo rwe rwo kwiga muri iri shuri no ku ndangagaciro yavuze ko zamubereye inkingi mu buzima bwe n’umwuga we
Cleophas Barore yize muri IFAK Kimihurura kuva mu mwaka w’1985 kugeza mu 1991, aho yaherewe ubumenyi n’uburere avuga ko bitigeze bimuvamo, n’ubu agifata nk’umurage wihariye.
Ati: “Kuri iyi sabukuru y’imyaka 62, biranejeje kuba turi kumwe n’abayobozi b’iri shuri, abaharerera n’abahize, dushima Imana ariko tunashimira umusaserodoti yakoresheje Don Bosco, akamushyiramo umutima wo gukunda urubyiruko no kwita ku buzima bw’abana, by’umwihariko abaturuka mu miryango idafite amikoro menshi,”
Yibutse by’umwihariko umuco wihariye warangaga IFAK wo guha abanyeshuri ijambo ry’ubwenge buri munsi, rizwi nka “le mot du soir”, ubu ryahindutse “le mot du matin” bitewe n’uko hari abanyeshuri biga bataha.
Ati: “Iryo jambo rya buri munsi ryari ijambo utapfa kwibagirwa. Kumva ko uwo muco ukomeje, ko abanyeshuri baganirizwa buri munsi ijambo ryuje ubwenge n’inama, nta muntu wize muri IFAK utarikumbura,”
Barore avuga ko umunsi nk’uyu wo guhura n’abo biganye uba ari umwanya wo kwibuka amateka n’ibihe byaranze ubuzima bwabo bw’ishuri, nubwo hari byinshi byahindutse mu burezi bwo muri iki gihe.
Ati: “Iyo ubonye abo mwiganye, ukabona abo waje uhasanga n’abo wahasize, ubona ari umwanya mwiza wo kwibuka. Hari byinshi byahindutse ariko hari n’ibidahinduka biranga amateka ya IFAK n’ibihe twahasanze,”
Yagarutse ku buryo uburere bw’Abasaliziyani bushingiye ku kwegera abana, aho abarezi babanaga n’abanyeshuri mu buzima bwa buri munsi.
Ati: “Twakinaga umupira n’abapadiri n’abafurere. Harimo ubuvandimwe, hari no kutwibutsa ko n’iyo tutakomeza inzira yo kwiha Imana, byibuze tugomba kuba abaturage bafitiye igihugu akamaro,”
Mu ndangagaciro avuga ko yahavanye harimo guca bugufi, kugira gahunda no guhora wunguka ubumenyi. Avuga ko n’ibihano bahabwaga byabaga bigamije kububaka, aho guhana byabaga ari ukwigisha.
Ati: “Iyo wabaga wakererewe, igihano cyabaga ugusoma igitabo ukazatanga incamake yacyo. Wabaga uhanwe ariko ugasohokamo wungutse ubumenyi. Byari igihano kirimo kurera,”
Avuga ko abana biga muri IFAK uyu munsi ari abanyamahirwe, kuko ishuri rikomeje gukomera ku nzozi za Don Bosco zo kurera umuntu wuzuye, ufite icyo amarira Kiliziya n’igihugu.
Ati: “Padiri twumvise yavuze ati: turacyakomeje inzozi za Don Bosco. Ntekereza ko utarangaye, wakurikiye neza, nta mwana ushobora kuva muri IFAK ubwonko burimo ubusa,”
Yasabye abanyeshuri b’iki gihe gusobanukirwa ko inzozi zisaba akazi, imyitwarire myiza no kwihangana, cyane cyane ku bashaka kugera ku rwego rw’abantu bafata nk’icyitegererezo.
“Isi ya none ibereka abantu aho bageze, ntibabereka inzira banyuzemo. Ushaka kuba nka runaka afata nk’icyitegererezo ajye abanza kumenya ngo byamusabye iki. Biragusaba gukora cyane, kongera urwego rw’imyitwarire, kwihangana no guhozaho. Ubumenyi budafite uburere buba ari ubusa,”
Cleophas Barore ni Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (Rwanda Broadcasting Agency – RBA), inshingano yatangiye mu mwaka wa 2023, Nk’uko Barore ubwe yagiye abigarukaho mu biganiro bitandukanye, yatangiye umwuga we ku itariki ya 5 Mutarama 1995 akorera ORINFOR, yamenyekanye cyane mu biganiro bitandukao nka “Makuru ki mu binyamakuru?” n’ibindi binyuranye kuri Radio Rwanda na Television y’u Rwanda. Barore kandi yanayoboye Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) kuva mu kwezi k’Ukuboza 2016 kugeza taliki ya 29 Ugushyingo 2024.