ICJ Yemeje ko Abo mu Bwoko bw’Aba-Rohingya Bakorewe Jenoside.

Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ), rwemeje ko Myanmar yakoreye Jenoside abo mu bwoko bw’aba-Rohingya mu majyaruguru ya Leta ya Rakhine, rutegeka icyo gihugu gukora iperereza ku bakekwaho kuyigiramo uruhare no gutanga indishyi ku bayirokotse.

ICJ Yemeje ko Abo mu Bwoko bw’Aba-Rohingya Bakorewe Jenoside.

Abacamanza icyenda muri 15 baburanishije uru rubanza i La Haye mu Buholandi, bahamije Myanmar gukora Jenoside, mu gihe batandatu bahakanye uwo mwanzuro. 

Nk’uko BBC yabitangaje, ni ubwa mbere urukiko mpuzamahanga rufashe icyemezo cy’uko igihugu cyakoze Jenoside. 

Umucamanza Yuji Iwasawa, yavuze ko Myanmar yakoze ibyo bikorwa igamije kurimbura igice kinini cy’abo mu bwoko bw’aba-Rrohingya. Yongeyeho ko icyo gihugu cyasibanganyije ibimenyetso byinshi by’ingenzi, nticyanakora iperereza, ndetse nticyanageza imbere y’ubutabera abagize uruhare muri iyo Jenoside. 

Uyu mwanzuro werekeye ibikorwa bya gisirikare byabereye muri Leta ya Rakhine mu mwaka wa 2017, byahitanye abo mu bwoko bw’aba-Rohingya ibihumbi, abandi basaga 700,000 bahungira mu gihugu cy’abaturanyi cya Bangladesh.

Mu iburanisha, Myanmar yahakanye ibyo yashinjwaga, ivuga ko ingabo zayo zari ziri gusubiza ibitero ivuga ko byagabwaga n’imitwe yitwaje intwaro.

Abacamanza icyenda, banasanze Myanmar yararenze ku nshingano zayo zo gukumira Jenoside yakozwe n’abantu bakoranaga n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu.

Gusa, ku majwi 14 kuri rimwe, urukiko rwemeje ko Myanmar itashishikarije abantu gukora Jenoside mu buryo bweruye kandi ku mugaragaro. 

Urukiko rwategetse Myanmar guhita ikora iperereza ku bantu bose bigaragara ko hari ibimenyetso simusiga bituma bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa bibujijwe n’Amasezerano Mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside. Rwanategetse icyo gihugu gutanga ibyemezo bigaragaza ko kitazongera kurenga ku nshingano zacyo ziteganywa n’ayo masezerano.

Mu kindi cyemezo cyihariye, abacamanza 14 kuri umwe basanze Myanmar itarashyizeho amategeko akenewe mu gihugu imbere kugira ngo yubahirize ayo masezerano.

Myanmar yategetswe gutanga indishyi no gusubiza abo mu bwoko bw’aba-Rohingya mu byabo.

Philippe Sands, umwe mu banyamategeko bahagarariye igihugu cya Gambia muri uru rubanza, ari na cyo cyagejeje icyo kirego muri ICJ, yabwiye BBC ko Myanmar yahawe imyaka ibiri kugira ngo yemerere Abanyarohingya gusubira mu byabo. 

Yasobanuye ko inzu nyinshi z’abo mu bwoko bw’aba-Rohingya zasenywe, ku buryo kuri bamwe gusubira mu byabo bigoye cyangwa bidashoboka. Mu gihe hari abadashobora gusubira mu byabo, urukiko ruzasuzuma indishyi bakwiye guhabwa, rugeneingano yazo n’uburyo zizatangwa.

Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Volker Türk, yasabye ko uyu mwanzuro ushyirwa mu bikorwa. Yasabye ibihugu gushyigikira ibikorwa byo gutanga indishyi no gufasha abarokotse Jenoside.

Share