Igitaramo cya Mariya Yohana Cyasubitswe Amasaha Make Mbere y’uko Kiba.
Umuhanzikazi w’inararibonye mu muziki gakondo w’u Rwanda Mariya Yohana, yasubitse igitaramo cye cyari giteganyijwe kuba kuwa 28 Ugushyingo 2026, kikaba cyari kubera muri Climpse Hotel i Kimihurura.
Abategura icyo gitaramo, ni bo batangaje kuri uyu wa gatanu ko kitakibaye ku munsi cyari giteganyijwe kuberaho.
Mu itangazo bashyize ahagaragara, abategura icyo gitaramo bavuze ko cyimuwe kubera impamvu batigeze basobanura mu buryo burambuye, gusa basobanura ko ari nziza.
Bagize bati, “Twasubitse igitaramo kubera impamvu zinyuranye, ariko ni impamvu nziza cyane. Itariki nshya, izazana ibintu byinshi byiza. Tuzayitangaza vuba, kandi izaba iherekejwe n’ibindi bishimishije kurushaho.”
Iri tangazo, rije mu gihe abakunzi b’uyu muhanzikazi w’inararibonye bari bamaze kwitegura kwitabira iki gitaramo, ndetse bamwe bari bamaze no gushyira muri gahunda zabo kuzacyitabira.
Nubwo abategura igitaramo batatanze ibisobanuro birambuye ku mpamvu cyimuwe, bijejje abakunzi ba Mariya Yohana ko mu minsi iri imbere bazatangaza indi tariki, kandi ko bazabategurira igitaramo kirushijeho kuba cyiza.
Iki gitaramo, cyari cyitezweho kuba umwanya mwiza wo kongera guhura kwa Mariya Yohana n’abakunzi be bagasabana, ndetse akabataramira binyuze mu ndirimbo zamugize umwe mu bahanzi b’umuziki gakondo bakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.
Mariya Yohana, azwi cyane ku ruhare yagize mu kumenyekanisha umuco nyarwanda binyuze mu muziki, aho indirimbo ze zivuga ku murage ndangamuco, urukundo,ubumwe n’indangagaciro gakondo.