Abatsinzwe i Goma, Masisi n'ahandi nibo bongeye gutsindwa- Me Gasominari kuri AFC/M23 yafashe Uvira

Umusesenguzi muri Politiki y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, Me Gasominari Jean Baptiste, yavuze ko bitatinze ahubwo AFC/M23 yari yaragenje make kugira ngo irebe ko Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, RDC, yakwemera ibiganiro.

Abatsinzwe i Goma, Masisi n'ahandi nibo bongeye gutsindwa- Me Gasominari kuri AFC/M23 yafashe Uvira

Me Gasominari yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo yari mu kiganiro na KP Media24, nyuma y’amasaha make Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko ryafashe Umujyi wa Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo,

 

Yavuze ko gufata Uvira bisobanuye byinshi ku rugamba M23 ihanganyemo na Leta ya RDC n’imitwe ifatanya nayo irimo FDLR, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo, Abacancuro n’abandi.

 

Ati “Bisobanuye ko ari intsinzi ya AFC/M23 ikindi ni uko icyo u Burundi na Congo bavugaga ko bahashyize urukuta rw’umutamenwa nabyo bitari byo. Kuko abatsinzwe i Goma, abatsinzwe i Masisi, Ngungu, ku Mushaki, Bukavu […]ni ba bandi. N’ubundi bagombaga gutsindwa.”

 

Me Gasominari yavuze ko impamvu gufata Uvira bisabye amezi 10 yose, byatewe n’uko ubwo M23 yari imaze gufata uduce turimo Bukavu, hatangiye urugendo rw’ibiganiro biganisha ku guhagarika imirwa.

 

Ati “Ariko icyabaye, ni uko Leta ya Congo yakomeje imirwano, kugira ngo yigarurire uduce twafashwe na AFC/M23 kugira ngo bazajye mu mishyikirano bafite imbaraga kubera ko bazaba bafashe utu duce.”

 

 

Me Gasominari yavuze ko aka gace ka Uvira, kifashishwaga n’Ingabo za Leta ya RDC ndetse n’iz’u Burundi mu gukumira Umutwe wa M23.

 

Ati “Kuva mu Burundi ujya muri Kivu y’Amajyepfo ni nko kuva mu rugo ujya mu gikari, Abasirikare b’u Burundi bari benshi muri kariya gace. Ni abasirikare barenga ibihumbi 14, niba bagera ku bihumbi 20 cyangwa ibihumbi 25, bakorana na Leta ya RDC.”

 

Kuri uyu wa 10 Ukuboza, AFC/M23 yatangaje ko yafashe umujyi wa Uvira. Mbere y’iri tangazo, byavugwaga ko abarwanyi bayo binjiyemo guhera ku mugoroba w’ejo hashize.

 

 

 

 

 

Share