Ubwenge buhangano (AI) si Umwanzi, ahubwo ni Umufatanyabikorwa -Impuguke mu ikoranabuhanga
Kutamenya imikoreshereze y’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) biri mu bituma urubyiruko rumwe rugaragaza impungenge ko rushobora kuzarukwaho n'akazi, mu gihe abafata iya mbere mu kurukoresha neza basanga ari amahirwe yo guhanga no guteza imbere imishinga. Abahanga mu by’ikoranabuhanga bagasaba ko iryo koranabuhanga ridakwiye gufatwa nk’irije gusimbura abantu ahubwo rigafatwa nk’umufasha mushya mu kazi ka buri munsi.

Mu gihe isi ikomeje gutera imbere mu ikoranabuhanga, abasesenguzi basanga ari umwanya mwiza ku rubyiruko rwo mu Rwanda n’ahandi ku isi kwiga no kumenya gukoresha Ubwenge buhangano (AI), kugirango ruze ku isonga mu guhanga imirimo, kurushaho guhanga udushya no guhatana ku isoko ry’umurimo ryo mu bihe biri imbere
Mukeshimana Neema, ni umukobwa ukorera mu mujyi wa Kigali, avuga ko kuba urubyiruko rufite amahirwe yo kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga riborohereza mu mishinga yabo, ari amahirwe adasanzwe kuri iyi si irimo ihangana rikomeye ry’umurimo.
Ati: “Iyo ukoresheje ubwenge buhangano neza, ubuzima buroroha ndetse bigahesha umuntu umwanya wo gutekereza byinshi ku iterambere ry’umushinga we aho kubivunikiramo,”
Manzi Bernard, we avuga ko ababona AI nk’iterabwoba baba bayibeshyaho kuko ibafasha kwihuta no gutanga serivisi zinoze.
“Nk’umuntu ukiri mu rugendo rwo kubaka ubucuruzi buhamye, AI ituma tugabanya ikiguzi kandi tugatanga serivisi zihuse. Ahubwo uyifata nk’umwanzi aba yibeshya,”
Uwineza Joseph, umwarimu w’Ikoranabuhanga muri Rwanda Polytechnic mu ishami rya Musanze, asanga ikibazo atari ubwenge buhangano ubwabwo ahubwo ari ubumenyi bucye buhari ku ikoreshwa ryabwo.
“AI ntabwo ije gusimbura umuntu ahubwo ni igikoresho cyorohereza umuntu. Iyo utayizi niyo igusimbura, ariko iyo uyizi uyifata nk’umufasha mu bikorwa byawe,”
Uwineza Joseph, umwarimu w’Ikoranabuhanga muri Rwanda Polytechnic/ishami rya Musanze
Uwineza kandi yasabye urubyiruko kumenya gukoresha AI kuko aribyo bizatuma babasha guhangana n’impinduka. Ati: “Turifuza ko urubyiruko rwacu rwazirikana cyane ko izo gahunda zose zishingiye kuri AI zitaje kudusimbura ahubwo tukamenya icyo twebwe tugiye kuyibaza n’icyo dushaka ko idufasha, mbese tukayikoresha aho kugirango idukoreshe”
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku murimo (ILO) mu 2023, bwagaragaje ko 60% by’imirimo ikorerwa mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ishobora kugerwaho n’ubwenge buhangano. Na ho raporo ya McKinsey Global Institute yiswe “The State of AI”, yerekanye ko uko ikoreshwa ry’ubu bwenge rizagenda ryiyongera, ari nako rizatanga amahirwe mashya y’akazi agera kuri miliyoni 97 ku Isi hose bitarenze mu 2030.
Mu Rwanda, imibare ya MasterCard Foundation yo mu mwaka wa 2024 igaragaza ko 72% by’urubyiruko rwifuza guhanga imirimo ikoresha AI mu myaka 5 iri imbere, ariko abafite ubumenyi buhagije kuri AI batageze kuri 35%.