Gutinya gushora mu buhinzi ni ukwikunda: Urugendo rwa Nsengiyumva François mu guhindura imbuto z’ibigori mu Rwanda

Nsengiyumva François ni umushoramari mu rwego rw’ubuhinzi mu Rwanda, avuga ko ugutinya gushora mu buhinzi ari imyumvire ikwiye guhinduka, kuko ari rwo rwego rufite amahirwe menshi yo guhanga udushya, kwihangira imirimo no kugira uruhare rufatika mu kwihaza kw’igihugu.

Gutinya gushora mu buhinzi ni ukwikunda: Urugendo rwa Nsengiyumva François mu guhindura imbuto z’ibigori mu Rwanda

Asanga umuntu ushoye mu buhinzi aba ashyize amafaranga mu kintu gifite ejo hazaza, kikamufasha kwiteza imbere ku giti cye no guteza imbere sosiyete muri rusange.

Ati: “Abantu benshi batinya gushora mu buhinzi, bakabifata nk’aho ari ukwishyira mu kaga. Njye mbona ari ukwikunda, kandi ukikunda nta cyo uba ufite. Ushoye mu buhinzi uba ushoye neza, kuko ni ho hari amahirwe yo gukora ibintu byinshi byiza binakugirira akamaro.”

Urugendo rwe mu buhinzi rwatangiriye mu kazi yakoreye Leta y’u Rwanda guhera mu 1997, aho yagize amahirwe yo gukorana n’imiryango itandukanye ikorera mu rwego rw’ubuhinzi, bikamutera kurushaho kubukunda. Muri 2007, yinjiye muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, anashinzwe ishami ryo kuvugurura ubuhinzi.

Avuga ko gukorera Leta byamuhaye ubumenyi n’ubunararibonye byamubereye umusingi w’ibyo akora uyu munsi.

Ati: “Nta cyiza nko gukorera Leta, iragukoresha, ikakwigisha, ikaguhuza n’abantu, ikongeraho no kuguhemba. Iyo uvuye muri Leta uba ufite byinshi byo gukoresha mu kwikorera.”

Muri 2014, Nsengiyumva yahisemo gusiga akazi ka Leta ajya kwikorera, atangira gukorana n’abahinzi no gukora ubushakashatsi ku bigori. Ibyo byatumye ahitamo kwibanda ku mbuto z’ibigori, abonamo amahirwe yo kuzana igisubizo ku kibazo cy’umusaruro muke wagaragaraga mu gihugu.

Ati: “Abantu bakwiye kureka kwibeshya ko umuntu agomba gukora icyo yize gusa. Ahubwo akora ikimurimo, akareba aho hari icyuho n’aho ashobora gutanga umusanzu.”

Mu rugendo rwe, Nsengiyumva yagiye gupiganira imbuto z’ibigori zigezweho mu muryango mpuzamahanga CIMMYT, ikigo cy’ubushakashatsi ku rwego rw’isi kibanda ku bigori n’ingano. Aho bahabwa imbuto nshya, ariko bagasabwa kuzikuba bakazibyaza izindi, ku buryo mu myaka itarenze itanu baba bashoboye kugaburira n’abandi bahinzi.

Ni muri urwo rugendo yahise atangiza imbuto yise MUHABURA, anahura na AGRA, umuryango nyafurika uharanira iterambere ry’ubuhinzi.

Ati: “AGRA yaduhaye inkunga y’amafaranga yadufashije gukora igerageza ritandukanye ku mbuto, gukodesha uturima two guhingamo no gukorana n’abahinzi ba mbere hirya no hino mu gihugu.”

Nyuma y’imyaka itatu y’igerageza mu turere dutandukanye, imbuto ya MUHABURA yashyikirijwe Leta muri 2019 ngo yandikwe, iza kwemerwa mu 2022. Nsengiyumva avuga ko ari bwo bwoko bwa mbere bw’imbuto z’ibigori bwasohotse mu Igazeti ya Leta mu Rwanda.

Imbuto ya MUHABURA itanga umusaruro uri hagati ya toni 10 na 12 kuri hegitare, mu gihe ahandi henshi mu gihugu hasanzwe hasarurwa hagati ya toni 5 na 6, naho impuzandengo y’igihugu ikaba hafi toni 2 kuri hegitare.

Ati: “Ibi byerekana ko dushobora kuzamura umusaruro wacu cyane, iyo dufite imbuto nziza kandi zigera ku bahinzi ku gihe.”

Ubufatanye na AGRA bwabafashije kongera ubumenyi mu kwamamaza imbuto, mu kuyigeza ku bahinzi no gushyiraho uturima tw’icyitegererezo abahinzi bareberaho. Gusa, avuga ko urugendo rutari rworoshye, kuko yagiye acibwa intege kenshi n’abantu batemeraga ibitekerezo bye.

Ati: “Hari benshi bamfashije, ariko hari n’abandi benshi bagerageje kunca intege. Iyo AGRA itadufasha, byari kugorana cyane.”

Nsengiyumva asaba Leta kongera imbaraga mu bufatanye n’abikorera mu butubuzi bw’imbuto, ikabakurikirana, ikanabategurira amahugurwa akorerwa mu mirima. Anasaba ko bahabwa uburenganzira bwo gukoresha ububiko bw’igihugu bw’imbuto, kugira ngo bashobore kubika utunyangingo tw’imbuto z’ingenzi, bityo birinde kuzitakaza igihe habaye ikibazo.

Kuri ubu, imbuto ya MUHABURA ikorwa na KILIMO BUSINESS LTD iri ku isoko ry’u Rwanda kandi ikunzwe n’abahinzi. Iyo sosiyete imaze no gukora andi moko atatu y’imbuto z’ibigori zemewe ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga. Ikorera ku buso burenga hegitare 220, ikabasha gutubura toni zirenga 1000 z’imbuto ku mwaka.

Urugendo rwa Nsengiyumva François rugaragaza ko ishoramari mu buhinzi rishoboka, rikunguka, kandi rikagira uruhare runini mu guhindura imibereho y’abaturage n’ubukungu bw’igihugu.

Mu murima umwe, ubona urugendo rwose rw’ubuhinzi

Iyo ubuhinzi bukozwe kinyamwuga, umusaruro urivugira 

Share