Raila Odinga waharaniye intebe isumba izindi inshuro 5 mu gihugu cya Kenya, yitabye Imana atayigezeho ku myaka 80
Raila Amolo Odinga, umwe mu banyapolitiki bakomeye kandi bazwi cyane muri Kenya, yitabye Imana afite imyaka 80 y’amavuko. Odinga wari izina ry’ubutwari mu rugamba rwa demokarasi no kwimakaza uburenganzira bwa rubanda muri Kenya
Raila Amolo Odinga, uzwi cyane nka Raila Odinga, ni umwe mu banyapolitiki bakomeye kandi b’ibihe byose muri Kenya. Kuva mu myaka ya za 1990, Odinga yahindutse isura y’imbaraga ziharanira demokarasi, uburenganzira bwa rubanda n’ubutegetsi bushingiye ku kuri. Nyamara, mu myaka irenga makumyabiri n’itanu (25), yaharaniye kuba Perezida w’igihugu inshuro eshanu zitandukanye ariko nta n’imwe yigeze ayitsinda.
Urugendo rwe rwatangiye mu matora yo mu 1997, ubwo yiyamamarizaga bwa mbere ku mwanya wa Perezida ahagarariye National Development Party (NDP). Icyo gihe yatsinzwe na Daniel arap Moi wa KANU, aza ku mwanya wa gatatu inyuma ya Mwai Kibaki wa Democratic Party. Nubwo yari ari mu bakandida bato, icyo gihe ni bwo izina rya Raila Odinga ryatangiye kumenyekana cyane mu gihugu hose
Mu 2007, Raila yagarutse ahagarariye Orange Democratic Movement (ODM), muri amwe matora akomeye yabayeho muri Kenya. Yahanganye na Perezida wari uriho Mwai Kibaki, maze amatora arangira buri ruhande rwiyitirira intsinzi. Ibyakurikiyeho byabaye akaga gakomeye: imvururu za politiki zivanze n’irondaruhu zateje ubwicanyi bwahitanye abantu barenga 1,000, abandi ibihumbi byinshi barahunga. Nyuma habayeho amasezerano yo kugabana ubutegetsi, bituma Raila agirwa Minisitiri w’Intebe wa mbere w’igihugu mu guverinoma y’ubwiyunge.
Muri 2013, Raila yongeye kugaruka ku rugamba, ahagarariye Coalition for Reforms and Democracy (CORD). Icyo gihe yatsinzwe na Uhuru Kenyatta, umuhungu wa Jomo Kenyatta, mu matora yagaragayemo impaka nyinshi. Raila yajuririye mu rukiko rw’ikirenga, ariko urukiko rwemeje intsinzi ya Kenyatta, bimuviramo gutsindwa bwa gatatu.
Ibyo ntibyamuciye intege. Mu 2017, Raila yahagarariye National Super Alliance (NASA), ahangana na Uhuru Kenyatta ku nshuro ya kabiri. Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora, Raila yavuze ko habayemo uburiganya bukomeye mu gutora. Urukiko rw’ikirenga rwaje gusubika ayo matora, rutegeka ko asubirwamo ari nabwo bwa mbere mu mateka y’Afurika urukiko rushyize umukono ku gusubiramo amatora ya Perezida. Nyamara, ubwo ayo matora yasubirwagamo, Raila yanze kongera kwitabira avuga ko Komisiyo y’Amatora itavuguruye ibitagenda.
Mu 2022, Raila yagerageje ku nshuro ya gatanu, yinjira mu matora ashyigikiwe na Perezida Uhuru Kenyatta, ahagarariye Azimio la Umoja Coalition. Yahanganye na William Ruto, icyo gihe wari Visi Perezida wa Kenya. Ibyavuye mu matora byerekanye ko Ruto yatsinze amatora n’amajwi 50.5%, mu gihe Raila yagize 48.8%. Nubwo Raila yongeye kujurira, urukiko rw’ikirenga rwongeye kwemeza intsinzi ya Ruto, bityo Odinga atsindwa amatora ku nshuro ya gatanu.
Nubwo atigeze atsinda amatora y’umukuru w’igihugu, Raila Odinga yakomeje gufatwa nk’umwe mu banyapolitiki bafite amateka akomeye mu guharanira demokarasi muri Kenya. Yabaye intwari y’ivugurura ry’ubutegetsi, aharanira uburenganzira bwa rubanda n’imiyoborere ishingiye ku mucyo.
Odinga asize umugore n’abana batatu. Yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya hagati y’umwaka wa 2008 na 2013, ndetse azwi cyane nk’umwe mu bayoboye urugamba rw’impinduka za demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’impinduka z’ubuyobozi muri Kenya.