Iyo wababaye by’ukuri, ntushobora gutekereza kurenganya undi - Amb. Prof. Joseph Nsengimana

Amb. Prof. Joseph Nsengimana wabaye Minisitiri wa mbere w’amashuri makuru n’ubushakashatsi muri Guverinoma ya mbere ariko akaba yaranabaye n’umujyanama wihariya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko ubuyobozi bufite indangagaciro n’ubumuntu ari bwo bwashoboje u Rwanda kuva mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rukaba igihugu gifite icyerekezo n’imiyoborere ihamye.

Iyo wababaye by’ukuri, ntushobora gutekereza kurenganya undi - Amb. Prof. Joseph Nsengimana

Yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na KPMEDIA24, Prof. Nsengimana yavuze ko ububabare u Rwanda rwanyuzemo butagomba kuba intwaro yo kwihorera, ahubwo bugomba guhinduka isomo ryo kubaka ejo hazaza rishingiye ku bumwe n’ubutabera.

Ati: “Iyo wababaye by’ukuri, ntushobora gutekereza kurenganya undi,” yavuze.

Prof. Nsengimana yagarutse ku bihe bya mbere bya Guverinoma y’Ubumwe, avuga ko n’abari abaminisitiri batangiye bakorera mu buzima bugoye, bahembwa ahubwo bahabwaga ibyo kurya

Ati: “Twatangiye duhabwa iposho (Ibyo kurya) nk’abandi bose, harimo Pate jaune, ibishyimbo, amata y’ifu n’ibindi, mbese ibintu inkotanyi zashoboye gukusanya ndetse no kugenda byari biruhije nubwo byagiye bihinduka buhoro buhoro ariko twabanje kugenda ku maguru”

Yavuze ko nyuma gato baje noneho guhabwa n’umushahara w’amafaranga. Ati: “Twamaze amezi 3 dutangira guhembwa amafaranga 18,000 nyuma yaho bigera kuri 80,000 ariko icyiza muri byose nuko ntawigeze abyinubira”

Yasobanuye ko icyo gihe cyaranzwe no kwitanga no gushyira imbere igihugu kurusha inyungu bwite, ari na byo byafashije mu kongera kubaka inzego za Leta no gusubiza icyizere Abanyarwanda.

Amb. Prof. Nsengimana yavuze ko Perezida Paul Kagame ayobora u Rwanda mu buryo buhuza igitsure n’ubumuntu, aho gufata ibyemezo bikomeye bijyana no kumva abaturage no gutanga amahirwe yo kwikosora.

Ati: “Perezida Kagame ni umugabo udasanzwe. Afite igitsure, ariko icy’ibanze ni ukumva. Arababarira, ariko ntiyihanganira amakosa asubirwamo,”

Yongeraho ko iyo myumvire y’imiyoborere ari yo yatumye u Rwanda rushobora kugarura ituze, kubaka inzego zikomeye no gutangira urugendo rw’iterambere.

Mu kiganiro cye, Prof. Nsengimana yashimangiye ko indangagaciro zirimo inshingano, ukwicisha bugufi n’ubutabera ari zo zagize uruhare runini mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside.

Asaba urubyiruko n’abayobozi b’ejo hazaza gufata amateka y’u Rwanda nk’isomo, bakagira umutima wo gukunda igihugu bakaba bakinambira mugihe ibintu Bihari Atari byinshi bakemera gufata bicye ariko bakemera kugikorera

Yavuze ko asanga ari imigisha myinshi kuba yarakuze akorera igihugu uyu munsi akaba abona abakiri bato bafata inshingano zo kugikorera bagera ikirenge mu cyabo.

Ati: “Ukwibyara gutera ababyeyi ineza, ni imigisha, burya ugomba kurera umwana ukamutoza kuba umugabo ndetse no kuba umunyakamaro, iyo aguhiriye ukabona yarayobotse inyigisho wamuhaye biba ibyishimo uretse kuri wowe, ahubwo ku Rwanda rwose”

Amb. Prof. Joseph Nsengimana afite imyaka 65 y’amavuko, kuri ubu afite umuryango w’abana 4 n’abuzukuru 3. Mu bihe 3 yagiye agira imyanya y’ubuyobozi itandukanye mu gihugu, aho yabaye Minisitiri wa mbere w’amashuri makuru n’ubushakashatsi muri Guverinoma ya mbere, yayoboye Minisiteri y’abakozi ba Leta, Minisiteri y’ubutaka n’ibidukikije, aba Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kandi yanabaye Ambasaderi mu muryango w’abibumbye n’iyindi itandukanye.

Ibi bikaba bigaragaza uruhare rwe rukomeye rukomeye mu kubaka Igihugu no guharanira itarambere ryarwo mu ruhando rw’amahanga nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo.  

Share