Ibyo twamenye ku matora y’Umukuru w’Igihugu muri Guinea-Conakry
Ku Cyumweru tariki 28 Ukuboza 2025, abaturage ba Guinea hafi miliyoni 7 baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Amatora yo muri Guinea ashobora gutuma Gen Mamady Doumbouya, wahiritse ubutegetsi mu 2021, atsindira kuyobora icyo gihugu muri manda y’imyaka irindwi.
Biteganyijwe ko ibizava mu matora bishobora kuzatangazwa hagati y’iminsi ibiri n’itatu nyuma y’amatora.
Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryasabye abayoboke baryo kwanga kwitabira amatora, rigagaragaza ko ku butegetsi bwa Doumbouya yabaniganye ijambo akabangamira n’ibikorwa byabo ndetse akanahungabanya ubwisanunzure bw’itanganzamakuru.
Umuyobozi wa UFDG Diallo, yamaganye ayo matora avuga ko ibyo barimo ari ikinamico igamije guha ishingiro gufata ubutegetsi mu buryo buteguye.
Muri Nzeri, binyuze muri kamarampaka Guinea yemeje Itegeko Nshinga rishya ryemerera abayobozi ba gisirikare kwiyamamariza kuyobora Igihugu, ryongera n’imyaka ya manda iva ku myaka itanu igera kuri irindwi, byose biharurira inzira Doumbouya.
Gen Doumbouya yahoze ayobora Ingabo zo mu mutwe udasanzwe (special forces), yafashe ubutegetsi muri Nzeri 2021 ahiritse Perezida Alpha Condé, amushinja imiyoborere mibi, ruswa no kwangiza demokarasi.
Doumbouya yavuze ko Alpha Condé yahinduye Itegeko Nshinga mu 2020 agamije kwiyongerera manda ya gatatu, amushinja akarengane, kuniga ijambo ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, itonesha no gushyira Igihugu mu bibazo bikomeye bya politiki.