Sergey Brin yakubise inshuro Jeff Bezos na Larry Ellison aza ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’abaherwe ba mbere ku isi
Sergey Brin yarushije Larry Ellison wa Oracle na Jeff Bezos wa Amazon, aba umuntu wa gatatu ukize kurusha abandi ku isi, nyuma y’uko imigabane ya Alphabet Inc, izamutse ikagera ku rwego rushya rw’amateka.
Alphabet” ni izina ryatoranyijwe n’abashinze Google (Larry Page na Sergey Brin) muri 2015, rikaba risobanura urutonde rw’inyuguti z’inyuguti, ariko hano rikoreshwa nk’ikimenyetso cy’uruganda rukuru rw’ibigo byinshi bya Google n’ibindi bijyanye n’ikoranabuhanga.
Naho “Inc.” ni impine ya Incorporated, bivuga ko ari sosiyete yanditse ifite uburenganzira kandi yemewe n’amategeko bwo gukora ubucuruzi, ifite inyungu zihariye ku banyamigabane bayo.
Imigabane ya Alphabet yazamutseho 1.3% ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, igabanya inyungu yari yabonye mbere zageraga kuri 2.4%, ikomeza kuzamuka kugera kuri 6.6% mu minsi irindwi y’ubucuruzi yari ishize.
Ku rundi ruhande, imigabane ya Oracle yagabanutseho 1.5%, mu gihe iya Amazon yamanutse hafi 2%.
Ku wa Mbere, Alphabet yabaye sosiyete ya kane ku isi igeze ku gaciro ka $4 trillion, yiyongera kuri Nvidia, Microsoft na Apple zari zarageze kuri uwo mwanya, nubwo Microsoft na Apple nyuma yaho zongeye kumanuka munsi y’iyo ntera.
Imigabane ya Alphabet yongeye guhabwa imbaraga nyuma y’amasezerano mashya yagiranye na Apple, aho Apple yatangaje ko izifashisha Gemini ya Google nk’ishingiro ry’ikorwa ryayo rya AI, by’umwihariko mu gutunganya Ubwoko bushya bwa Siri, program ifasha abantu kuvugana n’ibikoresho bya Apple bakoresheje ijwi).
65%, ni igipimo imigabane ya Alphabet yazamutseho muri 2025, bikaba ari ukwiyongera gukomeye kurusha ibindi byose sosiyete yigeze igira mu mwaka umwe kuva muri 2009, ubwo imigabane yazamukaga hafi 93%.
Umutungo wa Sergey Brin wiyongereyeho miliyari $4.9 angana na 1.9%, ugera kuri miliyari $255.6, bituma aba uwa gatatu ku rutonde rw’abaherwe ku isi, inyuma ya Larry Page ubarirwa muri Miliyari $277 na Elon Musk wa Tesla ubarirwa kuri Miliayari $725.3, nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwa Forbes Real-Time Billionaires.
Jeff Bezos ari ku mwanya wa kane n’umutungo ubarirwa muri miliyari $253.2, mu gihe Larry Ellison ari uwa gatanu n’umutungo ubarirwa muri miliyari $251.3.
Sergey Brin, ufite imigabane mike ya Alphabet yo mu cyiciro cya Class C, amaze igihe agaragara mu kugurisha imigabane ye ya Alphabet no gutanga inkunga ya za miliyoni z’amadolari mu migabane ya Alphabet na Tesla, ayishyira mu bushakashatsi ku ndwara ya Parkinson.
Mu 2025, Alphabet yigaragaje nk’umuyobozi mu ikoranabuhanga rya AI, imigabane yayo ikomeza kuzamuka nubwo hari impungenge z’abashoramari ko imigabane ya sosiyete zishingiye kuri AI ishobora kuba ifite agaciro kari hejuru cyane y’ukuri.
Google yasohoye Gemini 3, verisiyo nshya ya AI yayo, mu kwezi kwa Ugushyingo, yakirwa neza, ibyumweru bike nyuma y’uko isohoye Ironwood, igisekuru cya karindwi cya AI, mu gihe ihanganye bikomeye na Nvidia.
Abasesenguzi b’ikigo mpuzamahanga cy’imari n’ishoramari cya Citi Group banditse mu itangazo riheruka ko Alphabet iri mu masosiyete bahisemo cyane ku izamuka ryitezwe mu 2026, bagaragaza ko 70% by’abakiriya ba Google Cloud bakoresha ibikoresho bya AI bya Google, kandi ko ifite “ibikorwa remezo n’ubushobozi bwa model” bikenewe mu gihe isoko rya AI rikomeje kwaguka.
Ku wa 8 Mutarama, umusesenguzi wa Cantor Fitzgerald, Deepak Mathivanan, yavuze ko Google ifite “urwego rukomeye kurusha abandi bose” mu masosiyete ya AI, ashimangira ko “ishoramari rimaze imyaka irenga icumi” ryakozwe na Google rituma abayihanganye badashobora kuyigeraho vuba.