Kigali: Hatangajwe ahazaturikirizwa ibishashi byo kwishimira umwaka mushya

Umujyi wa Kigali watangaje ko ahantu hane ari ho hazaturikirizwa urufaya rw’ibishashi (fireworks) mu buryo bwa rusange mu kwishimira umwaka mushya wa 2026.

Kigali: Hatangajwe ahazaturikirizwa ibishashi byo kwishimira umwaka mushya

Uduce tune tuzaturikirizwamo ibishashi mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2025 rishyira ku wa 1 Mutarama 2026 saa Sita z’ijoro, ni imbere y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali, kuri Kigali Pelé Stadium, Canal Olympia na Kigali Heights.

Biteganyijwe ko kuri Hôtel des Mille Collines, Atelier du Vin, Serena Hotel na Parking ya KCC ho hazaturikirizwa ibishashi bigenewe abashyitsi baho.

Umujyi wa Kigali wasabye abaturage kwimishira umwaka mushya, ariko banywa mu rugero ndetse bakirinda guha inzoga abataruzuza imyaka 18.

Share