Abivuza Kubera Inzoga Zitemewe Bagabanutseho 80 Ku Ijana.
Nyuma y’amezi arenga abiri inzoga zitujuje ubuziranenge zihagaritswe ku isoko ry’u Rwanda, Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abivuzaga indwara zishingiye ku kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, bagabanutseho 80 ku ijana.
Iyo mibare, yatangajwe na Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, ubwo yagezaga ijambo ku bagize ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda. Iryo jambo, rikaba ryibanze ku ngamba za Guverinoma y’u Rwanda, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa byanduye, inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’ibiyobyabwenge.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko mbere y’uko inzoga zitujuje ubuziranenge zitangira gukurwa ku isoko ry’u Rwanda kuva mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka, inzego z’ubuvuzi zakiraga abarenga 100 buri minsi itatu, baje kwivuza ingaruka ziterwa no kunywa izo nzoga.
Yavuze ko ibitaro byari bifite umutwaro uremereye, ibyo bikaniyongeraho ibibazo by’ubukungu byaterwaga no kwivuza indwara zishobora kwirindwa.
Yagize ati, “Imibare y’agateganyo yavuye mu nzego z’ubuvuzi, itwereka ko abazaga kwivuza ingaruka ziterwa no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, bagabanutseho 80 ku ijana kuva hafatwa ingamba zo guca burundu izo nzoga.”
Yahuje iryo gabanuka n’ingamba zo gukura ku isoko ry’u Rwanda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, yongeraho ko kubinywa byatezaga ibibazo by’ubuzima ku babinywaga ndetse n’imbogamizi rusange ku muryango nyarwanda.
Minisitiri w’Ubuzima, yavuze ko Leta y’u Rwanda yafashe icyo cyemezo nyuma yo kwigira ku bindi bihugu byagifashe, ndetse no kureba mu bihugu binyuranye uko kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge byagize uruhare mu idindira ry’iterambere ryabyo.
Minisitiri Nsanzimana, yagaragaje impungenge ku mikoreshereze y’ikinyabutabire cya ethanol gishyirwa mu nzoga, agaragaza ko kugikoresha cyane, bishobora gutuma inzoga runaka itakaza ubuziranenge.
Mu mibare uyu muyobozi yahishuye, yagaragaje ko buri mwaka, Litiro Miliyoni 20 z’ikinyabutabire cya ethanol ari zo zizanwa mu Rwanda, kandi nyamara igihugu kidakeneye Litiro zirenze ibihumbi 500 gusa.
Minisitiri Nsanzimana, yavuze ko iyi ngano nyinshi ya ethanolirenga ku yo igihugu gikeneye, hari bamwe mu bengaga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bayishyiraga mu binyobwa ku rugero ruri hagati ya 96 na 100 ku ijana, ibituma ibisindisha muri ibyo binyobwa birenga 40 ku ijana, ku rundi ruhande bagashyiramo ibiryohereye kugira ngo bigaragare neza ku baguzi.
Minisitiri Nsanzimana kandi, yanavuze ko hari bimwe mu binyobwa bitujuje ubuziranenge byitwaga amazina akurura abaguzi, naho ibindi abacuruzi babikoraga, bakabyamamaza bavuga ko bitera imbaraga.
Uyu muyobozi, yavuze ko 90 ku ijana by’ingano ya ethanol na methanol yinjiraga mu Rwanda, ari yo yakoreshwaga mu gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mu gihe 10 ku ijana risigaye, ari ryo ryakoreshwaga mu bindi, nk’ibikorwa by’inganda zemewe, cyangwa gukora imiti ikoreshwa mu gusukura intoki.
Minisitiri Nsanzimana, yavuze ko Litiro imwe ya Ethanol igura amafaranga y’u Rwanda 500, ishobora gukorwamo amacupa ane y’ibinyobwa bishobora kugurishwa amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 1,000 na 1,500.
Uyu muyobozi kandi, yanavuze ko hari abakomeje gukora ibyo binyobwa bitujuje ubuziranenge, nyamara baramaze kumenyeshwa n’ubuyobozi ko bahagaritswe.
Minisitiri Nsanzimana, yavuze ko inganda 250 zakoraga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge zahagaritswe, yongeraho ko hari izindi zirenga 200 zari zitegereje guhabwa ibyangombwa bizemerera gukora, ubwo hatangiraga gukurikizwa ingamba zo guca ku isoko ry’u Rwanda inzoga zitujuje ubuziranenge.
Minisitiri Nsanzimana, yavuze ko zimwe muri izo nganda, zitari bifite ibikoresho byo gutandukanya ikinyabutabire cya ethanol n’icya methanol, ibituma habaho impungenge ku buziranenge bw’ibyo zakoraga.
Mu kugaragaza ububi bwo kunywa ibi binyabutabire ku rugero rwo hejuru, Minisitiri w’ubuzima, yagarutse ku nkuru yavuzwe yo mu karere ka Bugesera, aho abantu 19 bahitanywe no kunywa ikinyobwa cyarimo ikinyabutabire cyinshi cya Methanol, yongera no kugaruka ku bukwe bwabereye mu karere ka Ngoma, aho abenshi mu babutashye bajyanywe igitaraganya kwa muganga, icyo yasobanuye ko gishyira umutwaro uremereye ku gutanga serivisi z’ubuvuzi.
Yagize ati, “Uku si ko dukwiriye gutwara urwego rwacu rw’ubuzima. Tekereza imbangukiragutabara zikoreshwa mu ntara yose, zihinduriwe icyerekezo zikajyanwa mu birori by’ubukwe bumwe. Ese mu gihe kimwe nk’icyo, byagenda bite mu gihe umugore utwite akeneye kwitabwaho byihutirwa?”
Uyu muyobozi, yavuze ko Leta yashyizeho amabwiriza y’ubuziranenge agomba kubahirizwa n’inganda zishaka gukomeza ibikorwa byazo, ariko anazisaba gushyira imbaraga mu gukora ibicuruzwa byujuje ubuziranenge.
Umuvugizi w'Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda Leonard Ndagijimana, we yavuze ko ihuriro abereye umuvugizi, ryifuza ko Minisitiri w’Ubuzima yaha amakuru ahagije imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, kugira ngo na yo iyageze ku bayoboke bayo, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa byanduye, ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse n’ibiyobyabwenge.
Uyu muyobozi, yaburiye ko gufata ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bishobora gutuma ibibazo by’ubuzima byiyongera, harimo kugira ingingo zimwe na zimwe z’umubiri zidakora neza, kugira agahinda gakabije n’ibindi.
Yagize ati, “Mu gihe iki kibazo cyagumaho, mu myaka itanu iri imbere, dushobora kugira abantu bafite ibibazo by’uburwayi bukomeye, abadashobora gukora, bigatuma badashobora kugira icyo bamarira imiryango migari. Inzego z’ubuzima kandi, na zo zaba ziremerewe, kuko amafaranga menshi, twajya tuyatanga mu kwivuza indwara zishobora kwirindwa.”
Yanavuze kandi ko ubuzima rusange n’iterambere ry’igihugu ari ibintu bidashobora gusigana.
Yagize ati, “Umuturage udafite ubuzima buzira umuze, ntashobora kubaka igihugu cye, cyangwa ngo agire uruhare mu iterambere ryacyo.”
Yasabye imitwe ya Politiki gukangurira abaturage guhagarika gukora, gucuruza, gukwirakwiza cyangwa kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ndetse ntibanakingire ikibaba ababyijandikamo.
Theodomire Niyonsenga wo mu ishyaka riharanira demokarasi (PSD), yishimiye ingamba zo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, avuga ko izi ngamba zari zikenewe, hashingiwe ku makuru y’uko muri iyi minsi Abanyarwanda basigaye bitabira umurimo, ndetse n’amakimbirane mu miryango akaba yaragabanutse.
Gusa yongeyeho ko hari abatarasobanukirwa impamvu Leta yahisemo guca ku isoko ry’igihugu inzoga zitujuje ubuziranenge, asaba ko hakongerwa ubukangurambaga.
Minisitiri Sabin Nsanzimana, yibukije ko guca ku isoko ry’u Rwanda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bidasobanuye ko ibinyobwa gakondo bitemewe kunyobwa, nubwo Leta yo idashishikariza abaturage kubinywa.