U Rwanda rwabonye umufatanyabikorwa mushya uzamamaza Visit Rwanda.
Ikipe y’umupira w’amaguru mu Bwongereza ya Aston Villa isanzwe inakina amarushanwa y’icyiciro cya mbere muri icyo gihugu azwi nka English Premier league, yatangaje kuri uyu wa kabiri ko igiye gukorana n’u Rwanda mu rwego rwo kwamamaza ubukerarugendo bw’igihugu binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Amasezerano iyo kipe yagiranye n’u Rwanda, ateganya ko ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara imbere ku mipira yambarwa n’abakinnyi b’amakipe y’abagabo, abagore n’amakipe y’abato b’iyo kipe ndetse no ku bikoresho bishobora gukoreshwa n’iyo kipe mu rwego rwo kwamamaza.
Ikipe ya Aston Villa, ibaye ikipe ya kabiri yo mu Bwongereza igiranye imikoranire na Visit Rwanda, nyuma y’uko imikoranire yari isanzweho hagati y’u Rwanda na Arsenal irangiranye na tariki 30 Kamena 2026 nyuma y’imyaka umunani.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa Francesco Calvo, yatangaje nyuma y’itangazwa ry’aya masezerano y’imikoranire agira ati, “Iyi ni imyikoranire myiza ku ikipe y’umupira w’amaguru ya Aston Villa, ndetse ni n’ikimenyetso cyo gukomeza gukura no kwaguka mu isoko mpuzamahanga.”
Yakomeje agira ati, “Hari amahirwe menshi tubona azaturuka muri iyi mikoranire, harimo kwiga, guhanga udushya, kandi twiteguye gukorana neza na Visit Rwanda mu rwego rwo kwerekana ibikorwa bisobanutse by’ubukerarugendo, ishoramari n’iterambere ry’imikino.”
Visit Rwanda, ije isimbura ikigo cy’ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe cyitwa Betano cyambarwaga na Aston Villa ku mipira yambarwa n’abakinnyi.
Nyuma y’imyaka umunani yikurikiranya u Rwanda rukorana na Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda, umuyobozi mukuru w’ikigo cyigenga cyo guteza imbere ubukerarugendo n’inama mpuzamahanga zibera mu Rwanda (RCB) Janet Karemera,yavuze ko imikoranire mishya y’u Rwanda n’ikipe ya Aston Villa igaragaza intambwe n’ubushake u Rwanda rufite bwo gukomeza gukorana n’amakipe yo mu Bwongereza, kuko icyo gihugu ari kimwe mu bifite abakerarugendo benshi baza gusura u Rwanda. Yagize ati, “Twiteguye gukorana na Aston Villa kugira ngo tugere ku bantu benshi haba mu Bwongereza, ku mugabane w’uburayi ndetse no ku isi yose. Muri iyi mikoranire, turifuza gutsindagira inzira zituma duhuza n’abifuza kuza mu Rwanda, haba abakerarugendo, abashoramari, ndetse n’abifuza gukuza by’igihe kirekire iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.”
Yakomeje agira ati, “Iyi mikoranire, ni uburyo nyabwo bw’u Rwanda bukubiye mu ntego yo kwegera abantu benshi binyuze muri zimwe mu nzego bahuriramo cyane, mu rwego rwo kugaragaza ko igihugu cyacu ari ahantu heza ho gusura, gushora imari ndetse no gukoreramo ubucuruzi.”
Uretse kuba ikipe ya Aston Villa izajya ishyira ikirango cya Visit Rwanda ku mipira abakinnyi bakinana ku makipe yose yayo, byitezwe ko iyi mikoranire izatuma u Rwanda rwamamazwa nk’igihugu cyiza cyo gukoreramo ubukerarugendo, ishoramari, ubucuruzi, inama n’indi mihango mpuzamahanga hamwe n’imikino.
Si ibyo gusa kandi, kuko impande zombi zizanakorana mu bindi bikorwa birimo guteza imbere umupira w’amaguru, guhugura abatoza b’uwo mukino, imishinga yo guteza imbere abaturage no kwita ku batishoboye, imishinga yo guteza imbere imiyoborere myiza by’umwihariko ku rubyiruko ndetse n’indi mishinga igamije iterambere.