UKO MANEKO ZA HABYARIMANA ZISE AMAFARANGA YA KASHUGERA ‘’AMAKOTANYI’’

Kashugera Faustin ni umwe mu bashoramari bakomeye mu Rwanda.Ni umwe mu banyamigabane muri Sosiyete y’ubwishingizi ya Radiant,inyubako ko ya CHIC rwagati mu mujyi wa Kigali,ndetse na Epic Hotel iherereye i Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

UKO MANEKO ZA HABYARIMANA ZISE AMAFARANGA YA KASHUGERA ‘’AMAKOTANYI’’

Avuga ko mbere y’uko Inkotanyi zitangira urugamba rwo kubohora u Rwanda ibintu bitari byifashe neza muri Nyagatare aho yari atuye.Kubera ingano y’amafaranga yari amaze kugeraho aho yakoreshaga imodoka ya Daihatsu mu kugemura imyaka muri Kigali no kurangurayo imyenda,byatumye amaso ya bamaneko amwerekeraho cyane.Uko ngo niko yatangiye kubona abantu badasanzwe baza kumusaba kubageza i Kigali cyangwa kubakurayo abajyana i Nyagatare muri izo ngendo yakoraga.

Agira ati ‘’Umunsi umwe baraje baramfata bambaza aho nakuye amafaranga mfite mbabwira ko nyakomora ku nka za data wari ufite nyinshi yabona amaze gusaza akazigurisha akampa igishoro!Banze kubyemera baravuga ngo amafaranga yanjye ni Amakotanyi’!’.

Uretse mu Rwanda, Kashugera yaranguraga ibicuruzwa no mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.Ibisobanuro yahaye ba maneko bitabanyuze bamufunze igitambaro mu maso bajya ku mufungira ahantu yamenye nyuma.Ngo yaje kwibona ari i Gikondo,nyuma afungirwa i Nyamirambo na Muhima ndetse n’ahahoze ibiro by’umukuru w’igihugu rwagati mu mujyi wa Kigali mbere y’uko arekurwa agahitamo kwimurira ubucuruzi bwe muri Kigali.

‘’Impamvu mvuga ko nagejejwe i Kigali n’Inkotanyi zo kabyara ni uko banshinje ko amafaranga nkoresha ari ayazo ariko ubu rwose bwo nanabihamya ko amafaranga mfite ari Amakotanyi bitewe n’ubuyobozi bwiza n’ingabo nziza z’Inkotanyi zaduhaye igihugu kitavangura’’

Kashugera Faustin yatangiriye ubucuruzi bwe ku mufuka w’umunyu yaguze 1,550 frws nyuma yo kugurisha inka imwe muri eshanu yagabiwe n’umubyeyi we Kamo yanitiriye ubucuruzi bwe dore ko ikigo cye cy’ubucuruzi cyitwa ‘’KAMO AND SONS’’.

Uwo munyu yarawucuruje maze ibikorwa bye bigenda bitera imbere kugeza ubwo yaguze igare akarikoresha acuruza urwagwa kugeza aguze amagare 17. Yaje kuva ku magare agura moto,aba umuvunjayi,acuruza ubuconsho kugeza aguze imodoka ya Daihatsu bidateye akabiri agura indi ari nazo yakoresha mu bucuruzi bwe Nyagatare –Kigali.

Ubu bucuruzi twavuga ko buciriritse Kashugera yabukoze imyaka 10 ubu akaba amaze imyaka 37 agemura ibicuruzwa bya BRALIRWA kuko imyaka amaze mu bucuruzi muri rusange ari 47.Ibi byo byamusabye ko agura amakamyo ya rukururana kugira ngo BRALIRWA imwemerere gukora ibyo bikorwa.

‘’Business iravuga icyangombwa ni ugutega amatwi ukumva icyo ikubwira mbese kwakundi bavuga ngo ushaka inka aryama nkazo.Ugomba kuba inyangamugayo kandi ukarangwa no kuzigama’’Uku niko Kashugera agaragaza ibanga ryo gutunga amafararanga no kuyagumana.

Kashugera ashimangira ko ibyo yagezeho byose ari umurage w’umubyeyi we dore ko mbere yo gupfa yamusabye kuzakomera ku gutunga inka.

‘’Ubu rwose inka nkomora kuri Kamo zirahari,iyo nzirimo nicyo kintu kinezeza kurusha ibindi ndetse n’imva yadata narayimuye nyegereza urwuri rwanjye’’Uku niko ashimangira isano afitanye n’umubyeyi we dore ko ngo kuganira nawe no kumutega amatwi ari kimwe mu byo atekereza ko byatumye agera aho geze uyu munsi.

Asaba abakiri bato kwirinda ubunebwe no gusuzugura akazi.Ati ‘’Mu munyihanganire mbivuge abenshi mu rubyiruko ni abanebwe!Usanga icyo bashyira imbere ari ukuryama kandi ibyo ntaho byabageza.Nkubwije ukuri mu myaka 47 ishize igihe naryamye ni gito cyane!’’

Kashugera ashimangira ko amafaranga umuntu afite ataba ari aye ku giti cye kuko aba ari ay’igihugu.

‘’Ati ntureba aya amazi turimo kunywa!Aya niyo yacu!Naho amafaranga yo ni ay’igihugu.Ziriya nyubako nakubwiye twubatse ni umutungo w’igihugu,ni umutako w’igihugu’’

Share