Mbega urwibutso rutazibagirana rw’umwami Mutara III Rudahigwa n’umwamikazi Rosalie Gicanda

Birashimisha gusoma no gusobanukirwa amateka, ibigwi n’ubutwari bwaranze umwami Mutara III Rudahigwa n’umwamikazi Rosalie Gicanda, ariko biba agahebuzo guhura no gusangizwa amakuru y’impamo n’uwigeze kubana na bo.

Mbega urwibutso rutazibagirana rw’umwami Mutara III Rudahigwa n’umwamikazi Rosalie Gicanda

Ni yo mpamvu KPMedia24 yagize ibyishimo byo guhura n’umusaza Ngaruyinka Sebashi Elisée uzi cyane imyitwarire n’imibanire n’abandi y’umwamikazi Rosalie Gicanda, dore ko yemeza ko bari bafitanye isano y’amaraso, ndetse n’uko azi umwami Mutara III Rudahigwa, kuko se yahoraga i bwami kuko yari umuyobozi wo ha mbere abenshi bazi nk’umushefu.

Mu Kinyarwanda, baca umugani ngo, “Iyimijwe n’ikaramu ntiramburura.” Iyo uganiriye n’umusaza Ngaruyinka, ni bwo wumva neza igisobanuro cy’uyu mugani, bitewe n’urwibutso yasigiwe n’umwami Mutara III Rudahigwa. Ngaruyinka, yabisobanuriye KPMedia ati, “Ujya wumva nirahira Rudahigwa nti, Mba ndoga rudahigwa! Cyangwa se ndakifuriza Rudahigwa akabi! Uwo ni Nkubito y’Imanzi. Kubera iki kandi nta nka bashoreye yigeze ampa? Yampaye ikaramu.”

Iby’iyo mpano umwami Mutara III Rudahigwa yahaye Ngaruyinka, arabyibuka neza nk’ibyabaye ejo. Yabisangije KPMedia24 agira ati, “Najyanye i Bwami na Papa, twari twicaranye n’umubyeyi wacu, (Rosalie Gicanda), Umbabarire kuko iyo muvuze ntangira kugira amarangamutima kubera amateka ya nyuma. Rudahigwa rero yasanze twicaye aho maze abaza Papa ati, “Sha! Aka kana ni akawe?” Undi ati, “Yego.” Arahindukira arambaza ati, “Sha! Uriga?” Nanjye nti, “Ndiga.” Ati, “Wabaye uwa kangahe?” Nti, “Nabaye uwa mbere.” Ati, “Ni byo?” Papa ati, “Ni byo. Ni we uba uwa mbere mu ishuri.” Yaragiye anzanira ikaramu, ampa ikaramu imwe bavomeshaga Wino.”

Birumvikana ko impano nk’iyo iturutse ku mwami ari ifoto idasibangana ku mutima, ni cyo cyatumye Ngaruyinka Sebashi yirahira umwami, akanasobanura impamvu amwirahira agira ati, “Impamvu nirahira umwami Rudahigwa ngo yampaye inka, ni uko ibyo nabashije kugera byose, nabigezeho kuko nize. Yampaye umurage w’ikaramu.”

Uretse kuba yarigeze guhura n’umwami Mutara III Rudahigwa, Ngaruyinka Sebashi aribuka neza uko yanabanye n’umwamikazi Rosalie Gicanda, ndetse anaboneraho kumusobanurira KPMedia24 by’umwihariko, kugira abatamuzi cyangwa abamuzi igice bamusobanukirwe neza.

Ngaruyinka Sebashi, yasobanuye imico n’imyitwarire y’umwamikazi Rosalie Gicanda agira ati, “Yari umubyeyi mwiza, ugira urugwiro, kandi ukunda abantu. Yagiraga urukundo rudasanzwe, kandi yanagiraga isuku nk’umwamikazi birumvikana, kandi nyamara umwami yari yaratanze, ariko yarihanganaga cyane.”

Nkuriyinka Sebashi, ntiyahawe impano n’umwami gusa, kuko n’umwamikazi Rosalie Gicanda yamuhaye impano zinyuranye nk’uko abyivugira agira ati, “Njya muri Kongo mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 1976, nagiye kumureba i Butare, aho yari yaragiye bitewe n’uko yavuye i Nyanza hari Perefe witwaga Shamukiga w’umuhindangiga ukomoka mu Kabagari wari umumereye nabi cyane, noneho Musenyeri Gahamanyi aramufasha ajya i Butare. Ubwo rero nagiye kumureba i Butare kumubwira nti, “Ngiye muri Kongo, nakundaga kugenda nkararayo, nari nk’umwana we. Noneho ampa amafaranga ibihumbi icumi by’icyo gihe. Ibyo ni byo nagize impamba, njyana n’umukecuru wanjye kuko twari kumwe.”

Uretse impano y’amafaranga ibihumbi icumi Ngaruyinka Sebashi yahawe n’umwamikazi Rosalie Gicanda, hari n’indi mpano itazamuva ku mutima yibuka yahawe n’umwamikazi. Iyo mpano, Ngaruyinka Sebashi yayisobanuriye KPMedia24 agira ati, “Mu mwaka wa 1978, nagarutse mu Rwanda, ahantu nahitiye ni i Butare kureba Shangazi cyangwa se Masenge, ni ko twamwitaga. Amalinete ya mbere nambaye yo kutabona, ni we wayanguriye. Naramubwiye nti, “Mfite ikibazo cy’amaso!” Na we arambwira ati, “Ayo maso ni aya so ndayazi. Ariko se kwa muganga ntibagerageza?” Anjyana ku witwa Bourgois, umupadiri w’umubiligi wapimaga amaso agatanga n’amalinete. Nuko angurira amalinete, ariko amafaranga yatanze sinyazi. Arangije, ampa ibihumbi bitanu na none, maze ndagenda.”

Gusa nubwo byari bimeze gutyo, Ngaruyinka Sebashi, ababazwa n’uko nta buryo bw’itumanaho bwabagaho kugira ngo avugane n’umwamikazi Rosalie Gicanda, cyane ko yari umubyeyi we mu buryo buziguye.

Umusaza Ngaruyinka Sebashi, ni umwe mu bagize uruhare rutaziguye mu gukangurira abanyarwanda bari batuye i Bibwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ndetse mu mwaka wa 1999, yanabaye Bourgmestre i Gaseke mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu karere ka Ngororero mu ntara y’Uburengerazuba.

Share