Nyanza: Umugabo Akurikiranyweho Kwica Umugore We Abitewe no Gufuha.
Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wo mu Karere ka Nyanza, yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 41 y’amavuko, nyuma y’amakimbirane yo mu rugo bivugwa ko yatewe n’ishyari, ubwo yumvaga umugore we avugana kuri telefone n’undi muntu, agakeka ko yavuganaga n’undi mugabo.
Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Gicumbi, Akagari ka Mututu, Umurenge wa Kibirizi, mu Karere ka Nyanza.
Bikekwa ko ubu bwicanyi bwabaye kuwa 23 Ugushyingo 2026, ahagana saa munani z’amanywa, aho umugabo akekwaho kuniga umugore we.
Umuturanyi w’uyu muryango yabwiye itangazamakuru ko aba bombi bari basanzwe bagirana amakimbirane ashingiye ku gukeka ko umwe aca inyuma y’undi.
Yagize ati, “Abantu bari bazi ko bagirana amakimbirane, ariko nta n’umwe muri bo wigeze ageza ikibazo mu buyobozi kugira ngo ababishinzwe babagire inama cyangwa babafashe gutandukana.”
Uyu muturanyi, yakomeje avuga ko akenshi aba bombi batabanaga mu nzu imwe, kuko umugabo yabaga mu nzu iri hafi y’iyo umugore yabagamo, cyane ko izo nzu zombi zari izabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Burezi Eugene, yabwiye itangazamakuru ko inzego z’ibanze zamenyeshejwe iby’iki kibazo, nyuma Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rugatangira iperereza.
Yagize ati, “Umugabo arakekwaho kwica umugore we. Twasanze uwo mugore yapfiriye mu rugo, umugabo duhita tumufata tumushyikiriza inzego z’umutekano kugira ngoabitangire ibisobanuro.”
Yongeyeho ko umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe i Kigali gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe. Nta bikomere bigaragara byabonetse ku mubiri we, bikaba bitegerejwe ko inzego zibishinzwe zigaragaza icyateye urupfu rwe.
Uyu muryango wari ufite abana batanu.
Ukekwaho icyaha, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muyira mu Karere ka Nyanza, mu gihe iperereza rigikomeje.