Hon. Frank Habineza Asanga Leta Yari Yaratinze Guca Inzoga Zitujuje Ubuziranenge.

Kuwa 2 Kanama 2026, ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), cyatangiye guhagarika ikorwa, icuruzwa ndetse n’inyobwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma.

Hon. Frank Habineza Asanga Leta Yari Yaratinze Guca Inzoga Zitujuje Ubuziranenge.

Ubwo inzoga zitujuje ubuziranenge zatangiraga gucibwa, Minisitiri y’ubuzima yashyize ahagaragara imibare yagaragaje ubukana bw’izo nzoga. Iyi Minisiteri, igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga uyu mwaka wa 2026, abantu barenga 50 bahitanywe no kunywa izo nzoga, mu gihe abarenga 500 bari kwitabwaho n’inzego z’ubuvuzi, ndetse hari na bamwe bagize ikibazo cyo kutabona burundu.

Avuga kuri iyi mibare, Minisitiri w’Ubuzima Sabin Nsanzimana yagize ati, “Kuva mu kwa mbere kugera mu kwezi kwa karindwi turangije, twabonye abantu barenga 500 baje kwivuza kuko banyweye ku nzoga baza barembye baruka, bacibwamo, abandi batabona, abandi babatwaye mu ngobyi bavuye mu bukwe, kanaka yamuzimaniye, ariko wakurikirana ugasanga bifitanye isano na za nzoga bavangavanga.” 

Yakomeje agira ati, “Twanapfushije abantu barenga 50 ariko twanagiye mu mizi turabara, tuti ese nta bantu batavuye mu buzima, batarwaye ngo bajye mu bitaro ariko bari gupfa buhoro buhoro. Barahari, tumaze kubarura abarenga ibihumbi 10, hafi 11 babaye imbata z’inzoga mu gihugu hose. Abo ni abazwi, abo ni bake muri benshi. Abantu ibihumbi 11 ubwo ni ukuvuga ngo ni abantu bahora basinze.”

Mu kiganiro yagiranye na KPMedia kuri iyi ngingo, Hon. Frank Habineza asanga Leta yari yaratinze guca inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko we ubwe yakunze kugezwaho iki kibazo n’abaturage ubwo yari Umudepite.

Hon. Frank Habineza yasobanuriye KPMedia aho ashingira avuga ko inzoga zitujuje ubuziranenge zari zaratinze gucibwa agira ati, “Njyewe nkiri Umudepite, nari muri Komisiyo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage. Twasuraga abaturage kenshi cyane, ndetse no mu mahuriro anyuranye mu nteko ishinga amategeko ibyo byose twarabigaragaje. Aho nabisanze bwa mbere, ni igihe najyaga i Nyagatare n’i Gatsibo, baratubwira ngo hari inzoga bita Muriture, umumanurajipo n’izindi. Tubitangamo raporo, kuko abaturage baratubwiraga ngo izi nzoga ziratwishe ziratumaze. Abaturage bakunze kubigaragaza kera ko inzoga zibamazeho abantu, ndetse n’Abaminisitiri twarabahamagaraga tukabibabwira.”

Yakomeje agira ati, “Leta ahubwo yari yaratinze kuba yagifatira ingamba kuko urebye muri raporo z’Abadepite n’izindi zakozwe, iki kibazo cyaragaragaye cyane. Simvuze ko n’izindi nzego zitabibonaga, ariko nk’intumwa za Rubanda, duhagarariye abaturage. Twakunze kugaragaza kenshi ko iki kibazo abaturage bakitugejejeho kandi kibabangamiye.” 

Hon. Frank Habineza, yakomeje agaragaza ko icyo kibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge atagisanze i Nyagatare n’i Gatsibo gusa, ndetse atanakibonye ubwo yari Umudepite gusa, ahubwo yanakibonye ari Umusenateri. 

Yagize ati, “Njyewe nagiye i Shyira muri Nyabihu muri uyu mwaka, nari naramaze kuba Umusenateri, abaturage barongeyebarakitubwira. Bafite inzoga zahawe andi mazina tutari tumenyereye. Hari iyo bambwiye bita Sabasaba. Sabasaba ntibazi n’icyo ari cyo. Sabasaba ni imbunda Nyerere yakubitishije Idi Amin Dada ahita ahunga igihugu ata ubutegetsi. Ni imbunda ikomeye, ariko iyo Sabasaba yahindutsemo inzoga y’i Nyabihu abantu banywaga. Zari zifite amazina mabi cyane! 

Nubwo Hon. Frank Habineza asanga Leta yari yaratinze guhagurukira ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge, aranayishimira ko yaje gufata umwanzuro wo kuzica, cyane ko we abona ubuzima bw’abaturage bwari buri mu kaga kubera izo nzoga.

Hon. Frank Habineza kandi, yaboneyeho gusaba inzego zirimo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB), gukora igenzura rihoraho ku nganda zahawe icya ngombwa cyo gukora, kuko hari inganda zishobora kwerekana ibyo zikora byujuje ubuziranenge kugira ngo zihabwe icyo cyangombwa, nyamara nyuma zigakora ibitujuje ubuziranenge ari na byo bijyanwa ku masoko akenshi. 

Hon. Frank Habineza kandi, yasabye Leta gutekereza uko yagoboka abacuruzi banini baranguraga izo nzoga, kuko abona ko bo nta kosa bakoze, kuko bacuruzaga ibicuruzwa by’inganda zifite ibyangombwa byemewe n’amategeko. 

Yagize ati, “Aba bacuruzi, baba abacuruzaga depo, abaranguza n’abandi, njyewe nta cyaha nabashyiraho kuko baguze ku ruganda rwemewe, rwagaragazaga ko rufite ibyangombwa. Bo bari mu bucuruzi. Abacuruzi bo nta cyaha bafite.”

Yakomeje agira ati, “Icyo twasaba ni uko Leta yasuzuma, nk’uko dufite ikigega cy’ingoboka gifasha abantu bagize impanuka, cyangwa kigoboka abangiririjwe ibyabo n’inyamaswa zo muri za Pariki, abo bacuruzi na bo nabasabira ko hashyirwaho ikimeze nk’igigega cy’ingoboka, nk’uko yabigenjeje mu gihe cya Covid, abo bacuruzi na bo bakaba basubizwa amafaranga yabo, kuko nitutabikora gutyo, tuzasanga umubare w’abakene mu gihugu wariyongereye, nyamara abo bacuruzi bari baramaze kuwuvamo.” 

Mu gusoza iyi ngingo, Hon. Frank Habineza yasabye Minisiteri y’Ubuzima gushyiraho ubuvuzi rusange ku bantu banyoye ku nzoga zitujuje ubuziranenge, kugira ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze.

Yagize ati, “Icyo nasaba Minisiteri y’Ubuzima, ni uko yashyiraho gahunda yo gusuzuma buri muntu wese wanyoye ku cyuma. Ni byiza ko yashyirirwaho uburyo bwo kwisuzumisha ku bigo nderabuzima n’ahandi, kugira ngo barebe niba izo nzoga zitaramugizeho ingaruka.” 

Yakomeje agira ati, “Umuntu wese wanyoye icyuma cyangwa ikintu kimeze nk’icyuma, nasuzumwe abanze amenye uko ubuzima bwe buhagaze. Kuko hari ubwo ushobora kugenda utari muri ba bandi bagaragajwe mu mibare ya Minisiteri y’Ubuzima, ariko ugasanga izo nzoga zarakugizeho ingaruka ku mpyiko, ku mwijima. Ni byiza ko abo izo nzoga zitagizeho ingaruka zigaragara na bo bahabwa ubuvuzi bw’ibanze.”

Ingingo ijyanye no guca inzoga z’ibyuma, iri mu zagarutsweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa 24 Kanama 2026, aho yavuze ko Leta y’u Rwanda yahisemo guca izi nzoga kuko byagaragaye ko zica abantu benshi mu gihe gito.

Yagize ati, “Ntabwo ari ukuvuga ngo hapfuye abantu babiri gusa uyu munsi, ngo ejo hapfuye undi, oya, barapfa ari makumyabiri, mirongo itatu, mirongo itanu, hari ubwo hapfuye abari hafi kugera mu ijana ndavuga ku munsi umwe. Ugiye gushyira hamwe abamaze gupfa mu mwaka murabyumva uko abantu bangana.” 

Nyuma y’uko Leta ihagaritse inzoga zitujuje ubuziranenge, bamwe mu bari barashinze inganda zakoraga izo nzoga, bamwe mu bakozi babo, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze, bamwe mu bakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) ndetse na bamwe mu bakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) barimo n’umuyobozi wacyo Emile Bienvenu, batawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), ndetse bamwe muri bo banatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’iminsi 30.

Share