Abasenateri Basabye Ibisobanuro REG ku bw’Ibura rya Hato na Hato ry’Umuriro w’Amashanyarazi.
Kuri uyu wa kane tariki 10 Nzeri 2026, Umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe ingufu (REG) Eng. Maximilien Byilingiro, yitabye Komisiyo y’Inteko ishinga Amategeko umutwe wa Sena ishinzwe imari n’ubukungu kugira ngo asobanure impamvu ituma muri iyi minsi hagaragara ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi, ndetse anasobanure ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi ufite ingufu nkeya ikigo ayoboye giha abafatabuguzi.
Abasenateri bagize iyo Komisiyo, babwiye uyu muyobozi ko bakomeje kwakira ibibazo by’abacuruzi ndetse n’abandi bafatabuguzi, aho binubira ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi.
Umuyobozi w’iyi Komisiyo Fulgence Nsengiyumva, yavuze ko Komisiyo ayoboye yasuye amashuri, amavuriro ndetse n’ahandi hakenera umuriro w’amashanyarazi cyane, maze abafatabuguzi bagaragariza impungenge abo basenateri ku ngufu nkeya z’umuriro w’amashanyarazi utangwa ndetse n’ibura rya hato na hato ryawo.
Fulgence Nsengiyumva yagize ati, “Nubwo imibare yo mu mwaka wa 2024 igaragaza ko umuriro w’amashanyarazi wagejejwe ku Baturage ku ijanisha rya 84 ku ijana,Abanyarwanda baragaragaza imbogamizi bari guhura na zo mu kuwukoresha. Bafite impungenge ko ibura ritunguranye ry’umuriro w’amashanyarazi ndetse no guhabwa umuriro w’amashanyarazi udafite ingufu bishobora kwangiza ibikoresho byabo.”
Mu gusubiza, Byringiro yavuze ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi cyangwa gutanga udafite ingufu nyinshi, hari ubwo bidashobora kwirindwa kubera ko hari ubwo imiyoboro y’umuriro w’amashanyarazi iba iri kuvugururwa, bigasaba ko umuriro ukatwa kugira ngo imirimo yo kuvugurura iyo miyoboro igende neza.
Yagize ati, “Iyo turi kuvugurura imwe mu miyoboro y’umuriro w’amashanyarazi, hari ubwo biba ngombwa ko uduce tumwe na tumwe tubura umuriro w’amashanyarazi kugira ngo imirimo y’ivugururwa ikorwe. Ubu turi guhindura imikorere y’iyo miyoboro, kugira ngo dushyireho uburyo bw’inyongera bwo gutanga umuriro w’amashanyarazi, kugira ngo abafatabuguzi bazajye bahabwa umuriro w’amashanyarazi binyuze kuri ubwo buryo bw’inyongera mu gihe cyo kuvugurura imiyoboro bari basanzwe bakoresha.”
Byiringiro, yanatangaje ko ubwo buryo bw’inyongera bwatangiye gukoreshwa mu bice bimwe na bimwe by’umujyi wa Kigali nka Gahanga, Gikondo na Nzove, aho imiyoboro yaho yavuguruwe kugira ngo ijye itanga umuriro w’amashanyarazi ufite ingufu nyinshi, kandi inafashe mu kugabanya ibura ry’umuriro w’amashanyarazi.
Mu gutanga urugero, Byiringiro yavuze ko hari bamwe mu bafatabuguzi b’i Gikondo basigaye bakira umuriro w’amashanyarazi binyuze ku miyoboro ya Nzove na Gahanga, kuko uwo bakiriragaho uri kuvugururwa.
Byiringiro kandi, yavuze ko ikigo ayoboye kiri kunagura uburyo bwacyo bw’itumanaho, ku buryo abafatabuguzi bazajya bamenyeshwa ko hari ibura ry’umuriro w’amashanyarazi riteganyijwe mu gihe runaka.
Yagize ati, “Turi kuvugurura uburyo bwacu bw’itumanaho, ku buryo abaturage bazajya bamenyeshwa niba hari ibura ry’amashanyarazi riteganyijwe.”
Kugeza ubu, u Rwanda rukoresha Megawati 476.9, mu gihe binyuze muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2), intego ari uko bitarenze mu mwaka wa 2029 u Rwanda ruzaba rukoresha Megawati 615.
Muri ayo mashanyarazi yose igihugu gifite, ay’ingufu zisubira akoreshwa ku kigero cya 56 ku ijana, mu gihe intego ari uko yazagera kuri 60 ku ijana bitarenze mu mwaka wa 2029.
Byiringiro kandi, yagaragaje ko hafi 88 ku ijana by’abaturage bose bamaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi, aho 63 ku ijana ari abafatira ku miyoboro migari, naho 25 basigaye bakaba bayabona hifashishijwe ubundi buryo.
Imibare ya Reg kandi, igaragaza ko ingo Miliyoni 2.9 z’Abanyarwanda bangana na 87 ku ijana, ubu zikoresha umuriro w’Amashanyarazi, mu gihe intego ari uko bitarenze mu mwaka wa 2029 Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’umuriro w’Amashanyarazi ku ijanisha rya 100 ku ijana.
Mu gihe ikenerwa n’ikoreshwa ry’umuriro w’amashanyarazi rigenda ryiyongera, Leta y’u Rwanda na yo ikomeje gushaka ibisubizo byo kongera ingano y’uwo muriro. Kimwe mu bisubizo byitezwe, ni urugomero rwa Nyabarongo ya kabiri, aho rwitezweho gutanga Megawati 43.5, ndetse byitezwe ko urwo rugomero ruzuzura bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2027.
Icyakora, impungenge abasenateri bagaragaje zerekana ko hakiri icyuho hagati yo kugeza amashanyarazi ku bantu benshi no kubaha amashanyarazi ahoraho kandi yizewe, ashobora gutuma ingo, ubucuruzi n’ibigo by’ingenzi bya Leta bibasha gukora neza.